Burundi: Imbonerakure 2 zasanzwe ziciwe hafi y’umupaka w’u Rwanda

Imirambo y’abasore babiri yavumbuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 4 Werurwe, mu Mudugudu wa Ngoma, muri Zone ya Rubona, Komini Mugina, Intara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’u Burundi. Aka gace gaherereye hafi y’umupaka n’u Rwanda, hafi yo mu Karere ka Bweyeye. Amakuru yakusanyijwe n’inzego z’ubutegetsi bw’ibanze avuga ko aba bantu […]

Iran irigamba gusenya ubwato bw’intambara bwa Amerika mu Nyanja y’u Buhinde

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 4 Werurwe, Ingabo zishinzwe Kurinda Impinduramatwara ya Kisilamu muri Iran  (IRGC) zatangaje ko zasenye ubwato bw’intambara bw’Igisirikare cya Amerika bwo mu bwoko bwa “Destroyer”, hakoreshejwe misile za Qadr-380 na Talaieh. Nk’uko Ibiro Ntaramakuru Tasnim bibitangaza, ngo Itangazo No 19 ry’igikorwa (operation) “Isezerano Ry’ukuri 4” ryagize riti: “Ingabo zirwanira mu mazi […]

Igiciro cya mazutu cyahindutse lisansi kiguma aho kiri

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bivuguruye, bigomba kugenderwaho guhera kuri uyu wa 5 Werurwe kugeza muri Gicurasi. Nk’uko bigaragara mu itangazo rya RURA, litiro ya lisansi ntabwo igomba kurenza 1989 Frw ari nacyo giciro cyari gisanzweho, mu gihe igiciro cya Mazutu kitagomba kurenza 1948 Frw kivuye ku 1900 Frw.

Abagororwa basaga 1800 bagiye kurekurwa by’agateganyo

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Werurwe, Inama y’Abaminisitiri yemeje irekurwa ry’agateganyo ry’abantu 1.847 bari barakatiwe. Ni irekurwa ry’agateganyo mbere y’uko igihano kirangira, ku masezerano yo kwitwara neza. Mu itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, kwemererwa gufungurwa by’agateganyo biterwa n’igihano cyatanzwe ndetse n’igice cy’igihano kimaze gukorwa. Umugororwa wakatiwe igifungo kitarenze imyaka itanu ashobora gutekerezwaho mu […]

USA: Abarepubulikani bitambitse abatemera intambara ya Trump muri Iran

Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 4 Werurwe, abasenateri baturuka mu ishyaka ry’Abarepubulikani bitambitse icyemezo cyari kugabanya imbaraga za Perezida Trump zo gukomeza kurwana na Iran nta burenganzira ahawe n’inteko ishinga amategeko, nubwo intambara isa nk’iyagutse ikaba mpuzamahanga.   Kuri uwo munsi, ibirindiro by’ingabo zo mu kirere bya NATO byarashe misile zo mu bwoko bwa […]

Rubaya: Inkangu yongeye guhitana abagera kuri 200

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 4 Werurwe, minisiteri y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC yatangaje ko ku wa Kabiri abantu barenga 200 bapfuye bazize inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu birombe bya Rubaya bicukurwamo coltan mu burasirazuba bw’igihugu. Ni nyuma y’indi yahitanye abasaga 200 na none muri Mutarama. Umwe mu bayobozi bakuru bo mu mutwe w’inyeshyamba […]

Uganda: Gen. Muhoozi yakiriye Clare Akamanzi, CEO wa NBA muri Africa

Gen. Muhoozi Kainerugaba yahuye n’Umuyobozi Mukuru wa NBA muri Afurika, Clare Akamanzi, kugira ngo baganire kuri gahunda yo kwagura no kongera ubunyamwuga mu mukino wa Basketball muri Uganda, harimo no gutangiza shampiyona y’abato ya NBA mu mashuri yisumbuye.   Kuri uyu wa Gatatu, itariki 4 Werurwe 2026, nibwo Umugaba Mukuru w’Ingabo n’Umujyanama Mukuru wa Perezida […]

London: Umugabo wa depite ari mu bafashwe bashinjwa kuba intasi z’u Bushinwa

Mu gihugu cy’u Bwongereza abagabo batatu batawe muri yombi bakekwaho kuba intasi z’u Bushinwa, aho BBC yabwiwe ko umwe muri bo ari umufatanyabikorwa w’umudepite wo mu Ishyaka ry’Abakozi.   Polisi y’umujyi cyatangaje ko aba bagabo bafite imyaka 39, 43 na 68, bafatiwe i Londres na Wales mu rwego rw’iperereza ry’Igipolisi gishinzwe kurwanya iterabwoba hagendewe ku […]

Amerika yasabye Kinshasa/FARDC guhagarika amahitamo y’intambara

Senateri Jim Risch, Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Werurwe 2026, yahamagariye abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo kureka amahitamo y’intambara. “Guverinoma ya Congo na FARDC bagomba kureka ingamba zabo z’igisubizo cya gisirikare mu burasirazuba bwa Congo, kubaha ihagarikwa ry’imirwano […]

Ni izihe ingaruka zifatika ibihano bya Amerika bishobora kugira kuri RDF?

Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteye indi ntambwe zifatira ibihano Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ndetse n’abajenerali bacyo bane bakuru, ubu ikirimo kwibazwa ni ukumenya niba hari icyo ibi bihano bizahindura ku bibera mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’ingaruka bizagira kuri RDF muri rusange no mu bikorwa byo kubungabunga amahoro irimo hirya no ino […]