USA: Sena igiye gutora ku ntambara Trump yinjiyemo atabiherewe uburenganzira

Kuri uyu wa Gatatu biteganijwe ko Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iza gutora ku cyemezo cya Perezida Donald Trump cyo kwerekeza mu ntambara na Iran, ikizamini kidasanzwe ku nteko ku kibazo gifata intera mu Burasirazuba bwo Hagati cyagaragaje ko nta ngamba zisobanutse neza za Amerika zo kurangiza intambara. Itegeko rizwi nk’icyemezo cyo gukemura […]
Ambasaderi wungirije wa Uganda mu Rwanda yapfuye

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yatangaje urupfu rwa Ambasaderi Santa Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Uganda mu Rwanda. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, minisiteri yavuze ko Kinyera yapfuye mu gitondo aguye mu Bitaro by’Igihugu by’Inzobere bya Mulago i Kampala. Iri tangazo rigira riti: “Ni n’umubabaro mwinshi n’agahinda Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ibatangarije urupfu […]
MINAGRI yasabwe kugaragaza ingamba zo gukurikirana umusaruro wangirika

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Ibidukikije: Kwihutisha gushyiraho amabwiriza agenga imikoranire y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba, Uturere n’Umujyi wa Kigali kugira ngo ijye ibona ku buryo buhoraho kandi ku gihe, amakuru yerekeye imicungire y’amashyamba. Yasabye kandi Minisiteri y’Ubuhinzi, kugaragariza Umutwe w’Abadepite ingamba zo gukurikirana umusaruro wangirika, harimo uw’umuceri n’ibigori mu rwego rwo kubona amakuru azunganira […]
Sudani y’Epfo: Loni yambitse imidari y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda

Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidali ya Loni mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Umuhango wo gutanga iyo midali wabereye ku cyicaro cya UNMISS cya Tomping i Juba, Umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo. Uyu muhango wayobowe na Maj Gen Robert […]
Huye: Akurikiranweho kwica nyirarume bitewe na avoka

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 31 ukekwaho kwica nyirarume w’imyaka 45 amuteye icyuma mu gatuza. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 18 Gashyantare 2026, ahagana saa kumi z’umugoroba mu Mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Duwani, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga. Mu ibazwa […]
Kisangani: Umusirikare wa FARDC yishwe n’abaturage nyuma yo kurasa mugenzi we

Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 2 Werurwe, nyuma ya saa sita umusirikare wa FARDC yishwe nyuma yo kwica mugenzi we mu gace ka Mingazi muri Komini ya Mangobo, i Kisangani. Abo basirikare bombi basangiraga byeri ku kabari kari ku muhanda ujya Sotexki. Abatangabuhamya babajijwe bavuze ko havutse impaka hagati yabo hatazwi icyaziteye. Abo […]
FARDC n’abafatanyabikorwa babyutse basuka ibisasu mu bice bituwe i Gakenke

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bacyo kuri uyu wa Kabiri babyutse basuka ibisasu mu bice bituwe cyane muri Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 rivuga ko kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Werurwe 2026, ku isaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, […]
Amerika yatangiye gucyura Abanyamerika nyuma yo kurasa ambasade i Riyadh

Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yimuye abakozi badakenewe cyane n’imiryango yabo iri mu bihugu bitandatu harimo na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Ni nyuma y’uko Iran irashe kuri Ambasade ya Amerika i Riyadh. Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zibarizwamo imijyi ibiri yari igezweho ku Isi muri iki gihe, […]
Guinea: Impungenge ku buzima bwa Doumbouya umaze ibyumweru 2 atagaragara

Muri Guinea, guverinoma iri kugerageza guhagarika ibihuha, aho ku mugoroba wo ku wa Mbere, itariki ya 2 Werurwe, Minisitiri w’Intebe Amadou Oury Bah yatangarije RFI ko Perezida Mamadi Doumbouya, umaze ibyumweru bibiri n’igice atagaragara mu gihugu, “ameze neza”, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya minisitiri w’intebe. Perezida Doumbouya yavuye mu gihugu ku itariki ya 13 Gashyantare agiye […]
Muhanga: Umusore w’imyaka 22 akurikiranweho kwica nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 22 ukekwaho kwica mama we umuteye icyuma mu rubavu. Icyaha uregwa akekwaho cyakozwe ku itariki ya 07 Gashyantare 2026, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Kagina, ubwo uregwa yari avuye ku kabari. Mu ibazwa rye nk’uko inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, uregwa yemeye icyaha. Avuga ko yatonganye na […]