Texas: Uwishe arashe abantu 2 yasanganwe amafoto y’abayobozi ba Iran

Abantu babiri bapfuye abandi barenga icumi barakomereka mu iraswa ryabereye mu busitani bw’ahantu bafatira icyo kunywa i Austin, muri Texas, mu gihe FBI ivuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’iterabwoba. Polisi ya Austin yatangaje ko ukekwaho icyaha ari Ndiaga Diagne w’imyaka 53. Yari Umunyamerika ukomoka muri Senegal wahawe ubwenegihugu, nk’uko bitangazwa n’umufatanyabikorwa wa BBC muri […]

Walikale: Iminsi ibaye itatu AFC/M23 na FARDC birwanira kwigarurira Kibati

Imirwano ikomeye yakomeje kuri uyu wa Mbere, itariki 2 Werurwe 2026, i Kibati, muri Guruoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru. Iyi mirwano irahuza abarwanyi ba AFC / M23 n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo. Uyu ni umunsi wa gatatu wikurikiranya w’imirwano muri uyu mujyi w’ingenzi […]

Kivu y’Amajyepfo: FARDC yongeye gufata Mikenge itarwanye

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za Wazalendo, ku Cyumweru, itariki 1 Werurwe 2026, zongeye kwigarurira Umujyi wa Mikenge mu Murenge wa Itombwe, Teritwari ya Mwenga, nta mirwano ibaye. Hari hashize icyumweru kimwe, umutwe w’abarwanyi wa Twirwaneho uhamagarira abaturage kuva muri ako karere nk’uko amakuru agera kuri Kivu Morning Post avuga. Mu gitondo […]

Iran yarashe uruganda runini rwa peteroli muri Arabia Saoudite

Bivugwa ko drone yoherejwe na Iran yibasiye uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli rwa Ras Tanura muri Arabia Saoudite, bituma ruhagarika imirimo. Uru ruganda rwa Ras Tanura, rucungwa na Saudi Aramco, rutunganya utugunguru turenga 550.000 ku munsi kandi ni bimwe mu bicuruzwa nyamukuru byoherezwa hanze n’ubwami nk’uko bitangazwa na DW. Niba ihungabana ry’imirimo rikomeje, wakwitega ibi […]

Iran yateye ibirindiro by’u Bwongereza mu gihugu kibarizwa mu Burayi

Drone yaturutse muri Iran yaguye mu birindiro by’igisirikare cyo mu kirere (RAF) cy’u Bwongereza muri Shipure (Cyprus), nk’uko byatangajwe na Perezida w’iki gihugu, Nikos Christodoulides.   Byakurikiranye n’itangazo rya Minisiteri y’ingabo ryavugaga ko hakekwa igitero cya drone ku birindiro bya RAF i Akrotiri ku Cyumweru ahagana mu gicuku ku isaha yaho (22h00 GMT).   Nta […]

Itsinda riyobowe na Gen. Rwivanga ryerekeje muri Ethiopia

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itsinda riyobowe na Brig Gen R. Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, uhagarariye Minisiteri y’Ingabo z’ u Rwanda, riri mu gihugu cya Ethiopia aho bagiye kwitabira ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 130 Intsinzi ya Adwa no gusura ku mugaragaro Inzu Ndangamurage y’Ingabo ya Ethiopia/Urwibutso rw’Intsinzi ya Adwa, Ikigo cya Ethiopia […]

Iran yibasiye ibibuga by’indege bya Dubai na Abu Dhabi

Umuntu umwe yapfuye abandi 11 barakomereka ku bibuga by’indege i Dubai na Abu Dhabi, ubwo Iran yagabaga ibitero byo kwihorera ku bitero bya Amerika na Israel.   Abayobozi muri Abu Dhabi bemeje ko indege itagira abadereva yateye Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Zayed (AUH), ikaraswa “ibisigazwa”, bihitana umuntu umwe abandi barindwi barakomereka nk’uko bitangazwa na BBC. […]

Iran: Ibihumbi by’abaturage byatangiye kunamira Ayattolah Khamenei

Ibihumbi by’abaturage bateraniye rwagati mu murwa mukuru wa Iran kunamira Umuyobozi w’Ikirenga Ayatollah Ali Khamenei wiciwe mu gitero kinini cyatangijwe na Amerika na Israel kuwa Gatandatu.   Abatangiye icyunamo, bateraniye kuri iki Cyumweru mu rubuga Enghelab (bivuze impinduramatwara), bambaye ahanini umukara ndetse bamwe barira, bazunguza amabendera ya Iran kandi bafata amafoto ya Khamenei, mu gihe […]

Minembwe: Bombe zikomeje kubica nyuma yo gutwika agace ka Kalongi

Amabombe akomeje kuvuza ubuhuha kuri iki Cyumweru nyuma y’uko kuwa Gatandatu, itariki 28 Gashyantare 2026, saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zitwitse Umudugudu wa Kalongi, mu Karere ka Minembwe, zikoresheje drone. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 rivuga ko no kuri iki Cyumweru, itariki ya 1 Werurwe 2026, kuva mu gitondo, izo […]

Imirwano ikomeye yahuje AFC/M23 na FARDC mu midugudu myinshi ya Masisi

Imirwano ikomeye kuri uyu wa Gatandatu ushize yahuje abarwanyi ba AFC / M23 n’ihuriro ry’inyeshyamba za Wazalendo zifatanyije na FARDC, mu midugudu myinshi yo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burengerazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.   Nk’uko amakuru menshi abivuga, imirwano yari yiganje i Ndete, mu gace ka Muhanga […]