Goma: Umunyeshuri wari wabuze yasanzwe mu Kivu yishwe

Kayembe wa Mukendi Dieudonné, umunyeshuri mu mwaka wa karindwi mu ishuri rya Cinquantenaire mu gace ka Mugunga muri Komini ya Karisimbi, mu burengerazuba bwa Goma, basanze yapfuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 28 Gashyantare, mu gace ka Kyeshero ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, ahantu bakunze kwita BoscoLac. Amashusho yagiye ahagaragara […]
Itangazamakuru rya Leta ya Irani ryemeje iyicwa rya Ayattollah Khamenei

Itangazamakuru rya Leta ya Irani ryemeje ko Umuyobozi w’Ikirenga Ali Khamenei yishwe, mu bitero bya Israel na Amerika byagabwe kuri Irani byatangiye ku wa Gatandatu mu gitondo. Itangazo ryavuye mu Nama Nkuru y’Umutekano ya Irani, ryatangajwe n’ibitangazamakuru byinshi bya leta, ryemeza ko Ayatollah Khamenei yiciwe mu biro bye mu gitondo cya kare cyo ku wa […]
Rubavu: Abanyarwanda 208 batashye bava muri RDC

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 27 Gashyantare, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 208 bagize imiryango 59 batashye ku bushake bava muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Aba Banyarwanda banyuze ku mupaka wa La Corniche OSBP i Rubavu, bajyanwa mu kigo cy’agateganyo cya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, bakaba bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere. Mu kubakira, Umuyobozi w’Akarere, Prosper […]
Paris: Muhayimana wari warakatiwe imyaka 14 y’igifungo yasabiwe 15 mu bujurire

Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Claude Muhayimana, ufite imyaka 65, ari kuburana mu bujurire mu rukiko i Paris kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Kuri uyu wa Kane, itariki ya 26 Gashyantare, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 15, cyenda kungana n’icyo yakatiwe mu rubanza rwa mbere, cy’imyaka 14. Kuva […]
Masisi: Haravugwa imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na FARDC i Kinyumba

Imirwano ikomeye iravugwa guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 27 Gashyantare 2026, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi mirwano yahuje abarwanyi ba AFC/M23 n’Ingabo za Congo ziri gufashwa n’inyeshyamba za wazalendo, ahitwa Kinyumba, hafi ya centre ya Nyabiondo. “Guhera mu gitondo hari kumvikana amasasu menshi mu nkengero za […]
RDC yemeye kwakira amadolari ya Amerika ibindi bihugu byatinye

Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byemeranyije ubufatanye mu by’ubuzima bwa miliyari 1,2 z’amadolari ya Amerika, nk’uko guverinoma zombi zabitangaje mu kiganiro bahuriyemo ku wa Kane. Iri tangazo rivuga ko ubufatanye buzamara imyaka itanu kuva 2026-2031. Bavuga ko hakubiyemo miliyoni 900 z’amadolari y’ubufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na […]
RDC: Umukobwa wa Lumumba agiye guhatana na Mushikiwabo

Julianna Lumumba, umukobwa wa Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo, Patrice-Emery Lumumba, yatoranyijwe kuri uyu wa Gatanu nk’umukandida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa La Francophonie (OIF) nk’uko byatangajwe na minisiteri y’itangazamakuru n’itumanaho. Umwe mu bayobozi ba Congo yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyekongo (ACP) ati: “Uburemere bw’amarangamutima n’akamaro k’izina, ubushobozi […]
Gen. Nyakarundi yasuye Ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Major General Vincent Nyakarundi, kuri uyu wa Kane, itariki 26 Gashyantare 2026, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. We n’itsinda ayoboye ubwo bari mu mujyi wa Pemba, bagiranye inama n’Umugaba w’Ingabo za Mozambique (FADM) zirwanira ku butaka, Major General André Rafael Mahunguane. Ibiganiro bagiranye […]
Abimukira hafi 8000 barabuze cyangwa barapfa mu 2025

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira (IOM) riravuga ko mu 2025 byibuze abantu 7,667 baburiwe irengero cyangwa bapfiriye mu nzira bimukira mu bindi bihugu hirya no hino ku Isi. IOM yasabye ko hajyaho inkunga y’amafaranga y’imiryango itabara imbabare, ndetse no gusenya imiyoboro itwara abantu magendu ishyira ubuzima mu kaga. IOM ivuga ko uyu mubare uri […]
Hillary Clinton yahamagajwe n’akanama gakora iperereza ku byaha byakozwe na Epstein

Kuri uyu wa Kane, Hillary Clinton, umugore wa Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Amerika, aritaba itsinda ry’abadepite rishinzwe iperereza ku byaha byakozwe na Jeffrey Epstein. Uwahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga ndetse wabaye n’umukandida ku mwanya wa perezida aherutse kwemeranya, n’umugabo we, Bill Clinton wahoze ari Perezida, gutanga ubuhamya imbere ya […]