Kuki abayobozi bari ku butegetsi bacye ari bo bahuye na I.C.C. ku byaha by’intambara?

Mu mateka y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye mu Buholandi, Benyamin Netanyahu yiyongereye ku rutonde rw’abategetsi uru rukiko rwashyiriyeho impapuro zo kubata muri yombi. Ni impapuro zashyizwe hanze kuri uyu wa Kane itariki 21 Ugushyingo 2024. Kuri uru rutonde rero hari Perezida w’Igihugu cy’Uburusiya, Vladmir Vladmirovic Putin, uwahoze ari Perezida wa Sudan, General Omar Al-Bashir […]
Ese koko u Rwanda ni gashozantambara mu karere k’ibiyaga bigari?
Witegereje umubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo, usanga iki ari ikibazo buri wese atabura kwibaza asubije amaso inyuma nk’imyaka 30 itambutse, cyane cyane guhera mu mwaka w’1994 kuzamura kugeza none. Duhere iyi nkuru mu mwaka w’1996 ubwo u Rwanda bwa mbere rwagabaga ibitero kuri Zaïre yari iyobowe na Mobutu Sese Seko, mu rugamba rwo […]
Kuki mu ntambara n’inyeshyamba kenshi za Leta zishyira imbere imirwano kurusha ibiganiro?

Kugira ngo ubone aho Leta cyangwa ubutegetsi buhanganye n’inyeshyamba bufata iya mbere mu gusaba ibiganiro n’ababurwanya byagusaba gukora urugendo rwenda kungana n’urujya ku kwezi. Ibi kandi ubisanga hafi mu moko yose atuye Isi, aho Leta cyangwa ubwami n’ababurwanya bajya kuganira ari uko amazi yarinze kurenga inkombe kandi na mbere hose ibibazo baba bafitanye byarageze kuri […]
Intambara ya Harmagedon! Byagenda gute mu gihe isi yaraswamo intwaro za kirimbuzi?

Muri iki kinyajana cya 21 isi yugarijwe n’ibibazo bitandukanye byiganjemo indwara z’ibyorezo zihitana imbaga, Ibiza n’amakuba bikomoka ku mihindagurikire y’ikirere n’ukwangirika k’urusobe rw’ibinyabuzima. Ni igihe umwuzure cyangwa inkubi z’imiyaga bizwi nka Tsunami bishobora byonyine gusenya imijyi minini no koreka imbaga, ariko muri ibi byose igiteye ubwoba kurusha ibindi ni igitutu ku mikoreshereze y’intwaro za kirimbuzi […]
Menya byinshi ku mateka y’umuryango w’aba-Gisimba wahanganye na Ruzagayura
Ni kenshi wumvise inkuru z’umugabo witwa Gisimba Damas mwene Gisimba Chyrostome, warwanye inkundura ku batutsi bari bihishe mu Kigo cy’Imfubyi kitiriwe Centre Memorial Gisimba giherereye I Nyamirambo. N’ubwo bimeze gutyo ariko, nanone ni abantu bake bashobora kuba bazi ko Gisimba Damas uvugwa muri ibyo bikorwa byo guhangana na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari umwuzukuru […]
Israel yakuyeho itegeko ryo kwambara udupfukamunwa
Israel ni kimwe mu bihugu bimaze gukingira abaturage babyo urukingo rwa Coronavirus ku bwinshi. Ni muri urwo rwego kuri iki cyumweru, iki gihugu cyategetse ko abantu bashobora gutembera hanze nta dupfukamunwa bambaye, ndetse amashuri yose agafungura imiryango nkuko byari bimeze mbere y’umwaduko w’icyorzo cya Coronavirus. Nubwo bimeze bityo ariko, Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko udupfukamunwa tuzakomeza […]