Perezida Mobutu: Isomo ry’ubuzima ku bandi bakuru b’ibihugu

Muri aka gatekerezo murasangamo amafoto y’uwari Perezida Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Zabanga Joseph Désiré wa Zaïre (ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo). Marechal Mobutu, ingwe ya Zaïre, yaguye kandi ashyingurwa ishyanga, nta mihango y’icyubahiro akorewe, ibintu abakomeye bagombye kwigiraho. Hejuru y’ibyo, imitungo ye yarapfapfanye ikaba irimo kuribwa n’umuswa hamwe wagira ngo ntiyigeze nyirayo. […]
Ifatwa rya Kabuga: Impeta y’urudashira u Rwanda n’u Bufaransa byambikanye
Uko dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa yari imaze iminsi yifashe, washoboraga kubona ko irimo igana aheza, nyuma y’umwuka utari mwiza waranze ibihugu byombi mu gihe cy’imyaka isaga 20. Nyuma y’igihe cy’ “umwijima”, ku ngoma ya Perezida Emmanuel Macron hagiye hagaragara ibimenyetso byiza bitanga icyizere ko hagiye kuboneka “umucyo”. Hagati ya Perezida Macron na Kagame, […]
Martin Ngoga wari umaze igihe atagaragara yayoboye inama ya EALA
Nyuma y’aho bwiza.com isohoreye inkuru tariki ya 13 Gicurasi yibaza aho umuyobozi wa EALA, Martin Ngoga yaba aherereye bitewe no kutagaraga kwe mu gihe cy’amezi atatu, ku wa 14 Gicurasi hasohowe amashusho agaragaza uyu mugabo ayoboye inama y’ Inteko ya EALA, ibintu busa n’ibyaciye ururondogoro, amazimwe, impuha n’amagambo menshi byari byarazamuwe kubera kutamenya ibyari byaramubayeho […]
Ubusesenguzi : Gushyira mu myanya abayobozi muri MINAFFET bifite icyo bivuze muri dipolomasi
Tariki ya 11 Gicurasi 2020, mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Minisitiri w’ Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasohoye itangazo rishyira mu myanya abayobozi batandukanye biganjemo abo muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga (MINAFFET), ibintu bifite icyo bivuze muri dipolomasi. Abashyizwe mu myanya abenshi muri bo ni abari basanzwe cyangwa bari aba […]
Hon. Sebaba: Nta mashyo, nta gira abana, nta Yezu akuzwe, nta yambu na hobe kubera Covid-19
Maze iminsi ndi ku rugamba rutanyoroheye mfatanyije n’abo dusangiye ubuyobozi. Ejo bundi aha nivugiye ko nkumbuye kandi mfite inzozi zo kongera guhura n’abanjye, inshuti zanjye dusangira akabisi n’agahiye maze ubusabane bukaba bwose. Ndabona inzozi zanjye zarabaye impamo kuko ntashobora gutekereza gukandagiza ibirenge byanjye muri ” Tarinyota” na “Tapi Ruje”, naherukaga muri Werurwe. Ibyo nahaboneye ariko […]
Uko umuyobozi mwiza akwiriye gucunga abo ashinzwe
Niba hari ikibazo gikunze kutavugwaho rumwe mu micungire y’abakozi ni imyitwarire yabo n’iy’umuyobozi wabo. Impaka zikunzwe kugibwa buri ruhande rukurura rwishyira maze rukabura gica, amaherezo abakozi akaba aribo babigenderamo rimwe na rimwe bakirukanwa, bakagabanywa mu gihe habaye amavugurura cyangwa ubwabo bagasezera ku mirimo. Mu mateka y’umurimo uko kutabona ibintu kimwe hagati y’abakoresha n’abakozi byahozeho. Ibi […]
Amoko n’ibiranga ubutegetsi bwa politiki
Muri kino gihe, si abantu benshi bafite ubumenyi buhagije ku moko n’ibiranga ubutegetsi bwa politiki (types and characteristics of political regimes). Ni yo mpamvu bwiza.com yiyemeje kubiva imuzi, n’ubwo atari byose, kugira ngo igaragaze bimwe mu bintu byatuma umusomyi agira igitekerezo kuri iyo ngingo ya politiki. Mbere ya byose, ni byiza kubanza kumenya icyo politiki […]
Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba waba ugiye guhuhuka
Uyu Muryango wa EAC mu 1996 nibwo wabonye izuba ku mugaragaro ushinzwe n’ibihugu bitatu: Kenya, Tanzaniya na Uganda. U Rwanda n’u Burundi byawinjiyemo muri 2006 mu gihe Sudani y’Epfo yo yawinjiyemo muri Mata 2016. Uyu Muryango kuva washingwa wakomeje kugaragaza ubushake bwo gukomera no kureba uko watera imbere mu by’ubukungu no kuziyunga, amaherezo bikazavamo igihugu […]
Isano hagati y’amadini na leta: abafatanyabikorwa cyangwa abasenyabikorwa
Idini na Leta ni inzego ebyiri zigira aho zihurira zikanagira aho zitandukanira, zuzuzanya cyangwa buri rwego rwigenga rimwe na rimwe. Mbere yo gucukumbura imikoranire iri hagati y’izo nzego, kureba niba ari abafatanyabikorwa cyangwa abasenyabikorwa, ni byiza kubanza kumenya “idini” na “leta” icyo bivuze. Idini ni iki? Mu gitabo cye yise “Ukubaho k’umuntu” Musenyeri Alexis Kagame, […]
Inzoga y’abagabo, imfukamo n’icyiru: Amagambo yakoreshwaga mu Rwanda rwo ha mbere
Bwiza.com imaze iminsi ibagezaho zimwe mu nkuru zigaruka ku muco w’abakurambere bacu, wabayeho ubu ukaba ukendera bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo iterambere muri rusange, amadini n’amategeko y’igihugu. Muri iyi nkuru ho turagaruka ku magambo agaragara ku mutwe wayo nibisobanuro byaryo. Turabanza kwisegura aho bitaza gusobanurwa neza bishingiye ku buryo aho uherereye, aho wavukiye n’aho wakuriye kuko […]