Muganga/Umuhanzi Pedro Someone yahanutse ku nzu, Imana ikinga ukuboko

Yahanutse ubwo yaherezaga abafundi umucanga

Niyigena Jean Pierre uzwi ku izina rya Pedro Someone yakoze impanuka yo guhanuka ku nzu bimuviramo gukomereka ku kaboko mu gihe we avuga ko byashoboraga no kumuviramo kubura ubuzima. Ni impanuka yabaye ku wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2020, mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo mu Mujyi […]

Abagenzuzi b’Imari ya Leta mu bitaro barasaba Perezida Kagame kubarenganura

b2-4.jpg

Abagenzuzi bwite b’Imari n’umutungo wa Leta mu bitaro by’Uturere, Intara n’Ibitaro Bikuru, baravuga ko itegeko ribemerera guhabwa agahimbazamusyi ariko bakababazwa n’uko bakimwa, bityo bagasaba Umukuru w’Igihugu kubarenganura nyuma y’aho inzego zitandukanye zikomeje kubaheza mu gihirahiro. Bavuga ko aka gahimbazamusyi (top up) bakimwa kandi itegeko rivuga ko bagomba kugahabwa katarenze 30% by’umushahara wa buri muntu. Ibi […]

Rwamagana: Cyamunara y’urusengero yateje impaka hafi yo kurwana

img_8697-r270.jpg

Ni cyamunara yabereye mu MUdugudu wa Nyirabuhene, AKagari ka Gishore mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, aho umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Ingabire Uwayo Lambert yatezaga mu Cyamunara umutungo w’Itorero Agape Sanctuary Church ariko haza kugaragara rwiyemezamirimo, Ndagijimana Jean wavugaga ko uyu mutungo uri mu maboko ye. Ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020 […]

Mont Kigali: Abayobozi batangaga ibiribwa nijoro barwanye n’abaturage bamwe barakomereka

whatsapp_image_2020-04-07_at_17.21.17-1.jpg

Mu Mudugudu wa Ruhango, Akagari ka Ruliba, Umurenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, umuyobozi w’Umudugudu afatanije n’abashinzwe umutekano barwanye n’abaturage ngo bashakaga kubambura imfashanyo bari bafite ikubiyemo ibyo kurya biza kurangira bafatanye mu mashati bamwe barakomereka. Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mata 2020, abaturage bavuga ko […]

Gisagara: Inzira y’umusaraba Ikimanishaka Olive yanyuzemo nyuma yo guterwa inda akiri umwana

Ikimanishaka Olive, wo mu Mudugudu wa Ruhima, Akagari ka Gabiro, Umurenge wa Gishubi, mu Karere ka Gisagara, yahishuye ibigeragezo yanyuzemo kubera guterwa inda akiri umwana kugera n’aho ngo yari agiye kwicwa. Olive avuga ko yari umunyeshuri aza guterwa inda n’umugabo yita umuhinzi, bimugiraho ingaruka kugeza ubwo yaje kubaho yicumbikira, inzu yabagamo nyirarume agashaka kuyimusohoramo, akorerwa […]

Kigali: Umusore yafashwe akekwaho ubujura ariko Imana yakinze akaboko yari apfuye

Ahishakiye Jean Bosco, ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Nkomane, Akarere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo, akaba avuga ko aba mu Gatsata, mu Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, yafashwe ku manywa y’ihangu n’abaturage bo mu gace ka Kiruhura, mu Murenge wa Kigali, bamushinja kwiba imyenda aho yari yanitse mu gipangu cy’umuturage afatanyije […]

Gatsata: Inzara iravuza ubuhuha, barimo kwibwa ibiryo bishyushye bikiri ku mbabura

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko inzara ibamereye nabi muri ibi bihe ntawemerewe kuva mu rugo hirindwa icyorezo cya Coronavirus. Batangarije Bwiza TV ko kubera iyi nzara hadutse ubujura bwo kwiba ibiryo biri ku ziko wajya mu nzu ugasanga isafuriya wari […]

Kigali: Umubyeyi wugarijwe n’ibibazo ageze n’aho kwibagirwa nimero ye ya Telefoni

Uwimbabazi Aline, umubyeyi w’abana batanu utuye mu Mudugudu wa Runyinya, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko umutwe we utakibasha no kwibuka ibintu bimwe na bimwe birimo na nimero ye ya Telefoni bitewe n’ibibazo bimwugarije. Uwimbabazi, umugabo we yamutanye abana batanu ajya kwishakira undi mugore, muri aba bana umuto muri […]