Munyemana Sosthene “Yatatiye indahiro nka muganga”
Magingo aya, Perezida w’urukiko, Bwana Marc SOMMERER, asanga “nk’umuganga, Munyemana Sosthène yaratatiye indahiro”. Ni ko kumuhamya ibyaha byose yaregwaga n’ubushinjacyaha. Munyemaana Sosthène arafunzwe, kuva icyo cyemezo cy’urukiko rwa rubanda kigifatwa, mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2023, nyuma y’imyaka hafi 30 ishize hategerejwe ubutabera. Urukiko rwemeje ko bwana MUNYEMANA ahamwa n’“icyaha cya jenoside nk’icyaha […]
Munyemana Sosthene yahisemo kuba “ikiraro cy’urupfu” – Ubushinjacyaha
Mu gusoza imyanzuro yabwo, ubushinjacyaha busabye Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris kwemeza ko umunyarwanda Dr Munyemana Sosthène ahamwa n’icyaha cya jenoside no kumuhanisha igifungo cy’imyaka 30. Abunganizi be bo barasaba ko rwemeza ko ari umwere. Imyanzuro y’umushinjacyaha iragana ku ndunduro! Nta n’isazi ikoma. Umenya, kimwe n’abantu, uburemere bw’ibivugwa bwaziteye guceceka. Umushinjacyaha Sophie Havard ageze ku […]
Munyemana Sosthene “Yazimiriye mu binyoma bye”- Abavoka
Mu myanzuro yabo ya nyuma, mu rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, abavoka b’abahohotewe n’abaregera indishyi, nta ngingo ishinja bashaka gusiga inyuma. Muri kiriya gihe jenoside yayogozaga u Rwanda, Munyemana Sosthène yahera he avuga ko atari azi ibirimo kuba. Kubera ko ahakana uruhare urwo ari rwo rwose muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abavoka bamugaragaza […]
Twahirwa Seraphin: Urwibutso rudasibangana ku bayobozi n’abo bakoranye
Perezida, Raà¯si (Rayisi), Kingi, Kihebe, ni amwe mu mazina yitirirwa Twahirwa Seraphin. Mu rukiko rwa Rubanda rwa Bururseli, mu Bubiligi, abo bari baturanye, abo bakoranye mbere no mu gihe cya jenoside, abari abayobozi basanisha aya mazina n’ibikorwa by’ubugome byaba byaramuranze muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.We n’abamwunganira byose barabihakana. “Amazina ya Twahirwa Seraphin arimo Kihebe, […]
Munyemana: Urukiko rwatesheje agaciro inzitizi ku isubikwa ry’urubanza
Ku munsi wa mbere w’urubanza rwa Dr Munyemana Sosthène, umunyarwanda uregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi, avoka we yasabye ko rusubikwa. Urukiko rwa rubanda rwa Paris, mu Bufaransa, rwahise rutesha agaciro inzitizi zose. Ni ku wa kabiri, tariki 14 Ugushyingo 2023, mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris, mu gihugu cy’u Bufaransa. Inyangamugayo zimaze […]
Jenoside: Mu Bubiligi, urubanza ruregwamo Abanyarwanda babiri rutangiye rusubikwa
Urukiko rwa rubanda r’i Buruseli rwasubitse, kuri uyu wa mbere, urubanza rw’abanyarwanda babiri, Basabose Pierre na Twahirwa Seraphin, bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iri subikwa ryatewe n’uburwayi bw’umwe muri bo, Basabose Pierre ngo ufite uburwayi bwo mu mutwe. Ubwo urubanza rwatangiraga kuri uyu wa mbere, urukiko rwa rubanda rwatangiye n’ubundi rusuzuma […]
Rwanda_jenoside: Ifoto rusange y’ubutabera ku bahungiye mu mahanga
Mu kwezi gushize kwa Kamena 2023, igihugu cya Malawi cyohereje mu Rwanda Niyonagira Theoneste ukekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyuma y’imyaka 29, uretse abafatwa, hari n’imanza zikiburanishwa n’izindi zitegerejwe hano mu Rwanda no mu mahanga. Jenoside ni icyaha mpuzamahanga kidasaza, kandi ubutabera bugira ukuboko kurekure. Ifoto y’ibimaze gukorwa iratanga icyizere. Ku bantu […]
Biguma: Ijwi ry’abahohotewe b’i Nyanza ryumvikaniye i Paris
Amasaha 288, ibyumweru 7, iminsi 31 y’iburanisha, abatangabuhamya n’abaregera indishyi bagera ku 106, biganjemo abahohotewe: ni rwo rubanza rwa Hategekimana Filipo, alias « Biguma », mu mibare. Ku wa 28 Kamena, mu rukiko rwa rubanda rwa Paris, mu Bufaransa, byasabye impaka z’amasaha arenga 8 kugira ngo inyangamugayo n’abacamanza bamufatire icyemezo: igihano cy’igifungo cya burundu! Bagendeye ku kuri […]
Hategekimana Filipo yahinduye amazina kenshi « ashaka umutekano »
Ubwo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kamena, umushinjacyaha yamusabiraga gufungwa burundu, yagarutse ku guhindura amazina kwa Hategekimana Filipo, nk’amwe mu mayeri yo gushaka gucika ubutabera. Hategekimana Filipo, Biguma, alias Hakizimana Philippe, Philippe Manier. Abantu bane mu muntu umwe. Kuri nyir’ubwite ngo byari inzira yo kurinda umutekano w’umuryango we no kubona ubuhungiro. Na magingo, […]
Hategekimana Filipo: « Sindi Biguma »
Ese i Nyanza, mu 1994, ari na ho Hategekimana Filipo alias Biguma akekwa ko yakoreye icyaha cya jenoside, haba hari undi witwaga Biguma kandi bahuje umwirondoro? Iki ni kimwe mu mahurizo Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, mu Bufaransa, rugomba gusubiza mbere yo gutanga ubutabera buboneye. Gusa rero, guceceka kw’uregwa na ko kwabaye inzitizi ikomeye! Ni […]