Kabarondo: Nyuma ya jenoside, ikibazo cy’indishyi kibateye muzunga

Bamwe mu bacitse ku icumu rya jenoside b’i Kabarondo bemeza ko batezwe imitego mu manza zo kubarenganura. Cyane cyane ku kibazo cy’indishyi baburiye iwabo no mu gihugu cy’u Bufaransa! Hagati ya Leta, CNLG na IBUKA, ni nde witeguye kubafasha mu kibazo ngo kibarwaza « muzunga »? Bombi bavuye mu nteko rusange y’umudugudu wabo wa Rubira, […]

Arusha: Babuze amerekezo nyuma yo kugirwa abere

Abanyarwanda batanu mu bo Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwagize abere babuze ibihugu bibemerera ubuhungiro. Umwe amaze imyaka 16. Iki kibazo bagisangiye na bagenzi babo bane barangije ibihano byabo. Rimwe na rimwe, hari igihe uyu n’uyu mushobora guhurira mu mayira abiri, mu mujyi wa Arusha, mu majyaruguru ya Tanzania. Umwe muri abo bagabo […]

Rusizi : Ubutabera nyakuri buracyari kure nk’ukwezi

Imbere y’ubutabera mpuzamahanga, abari ku isonga rya jenoside yakorewe abatutsi bagizwe abere, abandi bahanishwa ibihano byoroshye. Abahohotewe b’i Rusizi banenga ingufu n’amayeri menshi mu kurengera ababahemukiye, nta n’igitekerezo cy’indishyi zahabwa abo bahohoteye. Ibi iyo babihuje no kutagira uruhare mu manza zabo, basanga ubu butabera budakwiye icyizere. I Rusizi na Nyamasheke, ahahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, […]

Abunzi bemerewe gukomeza imirimo yabo

Nyuma y’amenzi arenga atatu bashoje manda yabo, itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera yemereye abunzi gusubukura imirimo yabo,mu gihe hategerejwe amatora azashyiraho izindi nteko.Ibi byose bishingiye ku itegeko no.020/2020 ryo ku wa 19/11/2020 rihindura itegeko no.37/2016 ryo ku wa 08/09/2016 rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere bya komite z’abunzi. Nyuma yo gusoza manda yabo y’imyaka 5 ku wa […]

IBUKA-Rusizi: Gusubiza Bagambiki imbere y’ubutabera, byaba ari bwo butabera

N’ubwo abahohotewe b’i Rusizi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, bishimiye igifungo cya burundu ubutabera bw’igihugu cya Suwedi bwahanishije uwitwa Rukeratabaro Tewodore, baracyafite ingingimira. Kuki uwari shebuja, Perefe Bagambiki, wagizwe umwere n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho (TPIR), akidegembya ? Kuki urubanza rwe rudasubirishwamo? Na n’ubu baracyamwita Perefe Bagambiki Emmanuel, nyuma y’imyaka 26! Ab’i Nyamasheke, Shangi, Hanika, […]

Kabuga: No mu rukiko, n’ucecetse aba avuze

N’i La Haye mu Buholandi, ngo nucecetse aba avuze! Bwari ubwa mbere yari agejejwe imbere y’urukiko imbere y’Urukiko MTPI rwasimbuye Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ari na rwo rugomba kumuburanisha. Kabuga Felesiyani yahisemo guceceka, nyuma yo gusobanurirwa uburenganzira bwe bwo guceceka cyangwa gusubiza. Ubwo yabazwaga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu 11 […]

Covid-19: «Nyunganira mwana », inzira nshya ishora abana mu muhanda

11-2.jpg

Covid-19 yahungabanyije ubushobozi mu bukungu, muri rusange, ariko cyane cyane ku bari basanzwe bafite imibereho iciriritse. Ku «bana bo mu muhanda» basanzwe, ibi byongereye abanyeshuri benshi mu mubare w’abishakishiriza, ngo bongere ubushobozi bwo kubona ifunguro ry’umuryango. Binyuze mu ngeso mbi nyinshi, abenshi batumwe n’ababyeyi! Ni hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice na saa moya z’umugoroba. […]

Ngenzi – Barahira : Urubanzashuri mu mutego w’ivangura

Mu gihe cy’amezi abiri, nta rubanda mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, nta tangazamakuru, nta n’abashakashatsi nko mu zindi manza zose zidasanzwe. Nyamara, mu kuburanisha abanyarwanda Ngenzi na Barahira, bwari ubwa mbere, ubutabera bw’u Bufaransa buburanisha icyaha cya jenoside, mu izina ry’itegeko ry’ububasha mpuzamahanga. Ni ivangura ? Cyangwa se ni ukutabiha agaciro ? Ni ku […]

Kabuga arasaba kuburanira i La Haye

Ubwunganizi bwa Kabuga bwongeye gusaba ko yakoherezwa kuburanira i La Haye mu gihugu cyu Buholandi, aho kujyanwa Arusha muri Tanzania, kuko bibangamiye uburenganzira bwe kandi bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga. Kubera izo mpamvu, Urukiko rukwiye “gutegeka ko Kabuga yoherezwa i La Haye”. Ni uko umunyamategeko Me Emmanuel Altit, umwunganizi wa Kabuga mu byamategeko, asoza […]

Ngenzi- Barahira: Ibyaha bitavugiwe mu rukiko

Bahamijwe icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Imbere y’ Ubutabera bw’u Bufaransa byose byaravuzwe, uretse ibyaha bibiri. Ku mpamvu itazigera imenyekana! Nyuma y’imyaka ibiri, Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa rukatiye burundu Barahira Tito na Ngenzi Octavien, abahohotewe n’abanyamategeko baracyibaza impamvu hari ibyaha bibiri batarezwe ngo babiburanishwe. Bahuriza ku cyaha cyo gusambanya […]