Kenya: Abapolisi n’abacungagereza bongerewe umushahara

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Kenya, yatangaje ko abakozi bo mu nzego zirimo Polisi, urwego rushinzwe imfungwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe urubyiruko bagiye kuzamurirwa umushahara. Kuri ubu Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura muri izo nzego eshatu iyobowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu n’Ubutegetsi, Dr Raymond Omollo,  ku wa Gatatu yatangaje ko […]

I Karongi hagiye kubakwa ishuri rya mbere ryigisha gutegura ‘Cuisine Française’ muri EAC

Umushoramari Pasteur Kayumba Jean Baptiste usanzwe aba ku mugabane w’u Burayi, yatangaje ko agiye kubaka mu karere ka Karongi ishuri mpuzamahanga rizajya ryigisha gutegura indyo y’Abafaransa izwi nka ‘Cuisine Française’. Pasteur Kayumba yatangaje iyi gahunda ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, ubwo mu karere ka Karongi haberaga inama yiga ku ishoramari n’ubukerarugendo. Ni inama yitabiriwe […]

RMC yashinje MIGEPROF gutererana umuryango nyarwanda 

Ku wa Kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi mu nzego za Leta, sosiyete sivile n’urubyiruko bahuriye mu biganiro bigamije kubaka umuryango utekanye utegura abayobozi b’ejo hazaza. Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mutesi Scovia, yagaragarije abagize Inteko n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ko yatereranye umuryango biciye mu bakoresha […]

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bongeye gusaba impinduka ku itegeko rigena igihembo cyabo

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bongeye gusaba ko itegeko rigena igihembo bahabwa mu irangizwa ry’imanza rihinduka, rikajyana n’igihe. Batanze ubwo busabe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo, mu nama y’Inteko Rusange y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga yabereye i Kigali. Ni inama yasize batoye inzego shya zigomba kubayobora. Ubusabe bw’uko itegeko rigena igihembo gihabwa Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bukunze […]

‘Huye Half Marathon 2025’ yahumuye

Irushanwa rya ‘Huye Half Marathon’ rigomba kubera mu karere ka Huye ku nshuro yarwo ya gatatu, rirabura amasaha abarirwa ku ntoki mbere yo gutangira ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo 2025. Iri rushanwa ryo gusiganwa ku maguru, risanzwe ritegurwa na Cercle Sportif de Butare ifatanyije n’Akarere ka Huye riberamo, cyo kimwe n’abafatanyabikorwa barimo Minisiteri ya […]

Abadepite basabye RGB gushakira umuti ibibazo byugarije Rayon Sports mu maguru mashya 

Abadepite kuri uyu wa Gatatu basabye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kugira icyo rukora ku bibazo byugarije ikipe ya Rayon Sports mu maguru mashya. Ni ubusabe bwatanzwe ubwo RGB yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa y’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026. Rayon Sports imaze iminsi ivugwamo ibibazo bikomeye, ahanini kubera ubwumvikane […]

Ibyishimo by’abakunda imikino biri kure mu gihe federasiyo zikiyobowe nabi: Abadepite

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), kuri uyu wa Gatatu yaganiriye na Minisiteri ya Siporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusanye y’Umutwe w’Abadepite, ubwo yagezwagaho raporo ya PAC ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka wa 2022/2023. Mu byo abadepite bagaragarije Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, harimo […]

Abaramyi Chandler Moore na Naomi Raine basezeye muri Maverick City Music

Abahanzi babiri Chandler Moore na Naomi Raine bamenyekanye mu itsinda rimenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryitwa Maverick City Music, ko batangaje ko barisezeyemo. Mu itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo ku wa Mbere taliki ya 6 Ukwaki 2025, batangaje ko bafashe umwanzuro wo kuva muri Maverick […]

PM Dr. Nsengiyumva yasabye abarangije muri RICA umusanzu mu kongera umusaruro w’ubuhinzi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abanyeshuri barangije muri Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA) kuzaba  umusemburo w’impinduka nziza n’iterambere ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda. Yabibasabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri, ubwo RICA yatangaga ku nshuro ya gatatu impamyabumenyi ku banyeshuri 83 bayirangijemo. Minisitiri w’Intebe yashimiye iyi Kaminuza ku bw’uruhare igira mu iterambere ry’ubuhinzi bw’u Rwanda […]

Impamvu ingendo z’indege zihenze muri Afurika kurusha ahandi 

Mu nama yiga ku terambere ry’iby’indege  muri Afurika, Aviation Africa Summit and Exhibition 2025 iri kubera i Kigali, hagarutswe kuri zimwe mu mbogamizi zituma ku mugabe wa Afurika ubwikorezi bwo mu kirere bugihenze ugereranyije n’indi migabane. Umwarimu muri Kaminuza uzobereye iby’indege uri mu bitabiriye iriya nama, yagarutse ku bikigoranye bijyanye n’amafaranga acibwa indege muri buri […]