Abatishoboye bagobokwa na Leta boroherejwe kujya babikuza amafaranga yabo

Ikigo gishinzwe Guteza imbere Imishinga y’Inzego z’Ibanze (LODA), cyashyizeho uburyo abagenerwa ubufasha na leta bazajya babuhabwa hifashishijwe Telefoni. Iyi gahunda yatangirijwe Murenge wa Mutete w’Akarere ka Gicumbi, ku wa 30 Kanama 2025. Ni gahunda yiswe Telefone yanjye, amafaranga yanjye. Abagenerwabikorwa ba VUP bahabwa inkunga y’ingoboka igenerwa abatishoboye bageze mu zabukuru, abakora imirimo y’amaboko n’abakora imirimo […]
Amerika igiye kujya yishyuza Frw miliyoni 21 abanya-Malawi n’abanya-Zambia bashaka Viza

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gutangira kwishyuza abaturage bava mu bihugu bya Malawi na Zambia $ 15,000 (arenga Frw miliyoni 21), kugira ngo babashe guhabwa za Viza ku bagiye kuzikoreramo ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa abagiye gutembera. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Tammy Bruce, yatangaje ko ikiguzi cya Viza ku banya-Zambia na Malawi cyazamuwe […]
Abadepite basabye ubushinjacyaha gukurikirana ibigo birimo WASAC na Minisiteri ya Siporo

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasabye ubushinjacyaha gukurikirana ibigo birimo icya WASAC gishinzwe amazi na Minisiteri zirimo iya Siporo, kubera amafaranga yatanzwe ntihagaragazwe uburyo yagiye akoreshwa. Abadepite babisabye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kanama, ubwo bagezwagaho raporo ya Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ku isesengura rya raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru […]
Abadepite ntibumva impamvu ikoranabuhanga rya IEBMIS rya UR rikomeje guhombya leta za miliyoni

Abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco, siporo n’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bagaragaje ko batiyumvisha impamvu ikoranabuhanga rya IEBMIS ribitse amakuru ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) rikomeje guhombya leta. IEBMIS (Integrated Education Business Management Information Systems), ni sisitemu yaguzwe muri 2011 n’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), ishorwaho abarirwa muri Frw 1,269,000,000. […]
FONERWA yisobanuye imbere ya PAC ku biti byaburiwe irengero muri Gicumbi

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), kuri uyu wa Mbere yakiriye Ikigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije (FONERWA), mu rwego rwo kugisaba ibisobanuro kuri imwe mu mishinga yacyo yagiye igaragaramo ibibazo mu kubungabunga ibidukikije. Imishinga yagarutsweho irimo uwa Green Gicumbi ukorera mu karere ka Gicumbi, ahari abaturage FONERWA […]
Rep. Guard ya Ian Kagame yegukanye RDF Liberation Cup 2025″

Kuri uyu wa Kane nibwo hasojwe irushanwa ngarukamwaka rya RDF Liberation Cup 2025, ryahuriyemo ingabo mu mikino itandukanye mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31. Mu mupira w’amaguru, umukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pele Stadium saa Kumi z’umugoroba, wahuje ikipe y’Abasirikare barinda Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard) n’iyitwa […]
RAB igiye kugura moteri za Frw miliyari 2.5 izakoresha ukwezi kumwe

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), ntibavuga rumwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kuri moteri zifite agaciro ka Frw miliyari 2.5 giteganya gutumiza kugira ngo kizikoreshe mu kwezi kumwe. Iby’izo moteri byagarutsweho ubwo abayobozi ba RAB bitabaga PAC ku wa Mbere tariki ya 30 Kamena. Ubwo aba bayobozi bari imbere […]
Umupolisi wishe Ojwang washenguye abarimo Perezida Ruto yatawe muri yombi

Umupolisi witwa James Mukhwana ukekwaho kwica impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, Albert Ojwang wapfiriye muri kasho ya Polisi azize gukubitwa, yatawe muri yombi. Kuri uyu wa 12 Kamena, ni bwo Polisi ya Kenya yatangaje ko yataye muri yombi uriya mupolisi. Itangazo yasohoye rivuga ko “James Mukhwana wo kuri sitasiyo ya Polisi Nkuru ya Nairobi yatawe muri […]
Umunyarwanda ufite ubumuga bw’ingingo, yitabiriye KPM 2025 (Amafoto)

Rugerinyange Athanas, ukomoka mu Karere ka Muhanga ariko utuye mu Karere ka Gasabo, ni umwe mu bitabiriye Kigali International Peace Marathon 2025. Rugerinyange afite ubumuga bw’ingingo, aho yacitse ukuguru, ariko ibyo ntibyabaye imbogamizi ngo amwime amahirwe yo kwitabira iri rushanwa. Kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2025, ni bwo habaye Kigali International Peace Marathon, […]
Nyarugenge: Abadepite basabwe ubuvugizi ku kibazo cya bisi zitinda kugera ku bagenzi

N’ubwo mu minsi ishize ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali cyasaga nk’icyavugutiwe umuti, abagize Inteko Ishinga Amategeko ubwo basuraga abaturage bo mu murenge wa Gitega bagaragarijwe ko hari byinshi bitaranozwa muri urwo rwego. Ni muri gahunda aho abadepite bazasura imirenge igize Umujyi wa Kigali, mu gikorwa cyo kwegera abaturage harebwa imitangire ya serivisi. […]