KIPM: Abanya-Rwanda Biteguye kwegukana umudari wa zahabu

Irushanwa Mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro (Kigali International Peace Marathon), rigiye kuba ku nshuro ya 20 mu buryo budasanzwe. Irushanwa Mpuzamahanga rizwi nka (Kigali International Peace Marathon), risigaje iminsi 4 kugirango ritangire aho riratangira ku wa 8 Kamena 2025, kuri Stade Amahoro ( BK Arena) Ni irushanwa ritegurwa na RAF ku bufatanye na […]

Ni byiza kuba dufite akazi, ariko amafaranga dukorera ni make: Abagenerwabikorwa ba VUP

Abaturage bo mu karere ka Gicumbi bahawe akazi biciye muri gahunda ya VUP, barishimira kuba hari byinshi bamaze kugeraho, gusa bakagaragaza impungenge z’uko amafaranga basigaye bakorera ari make cyane. Babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gicurasi, ubwo intumwa zaturutse muri Ambasade zitandukanye zagiriraga uruzinduko mu karere ka Gicumbi, mu rwego rwo gusura imishinga […]

Amajyepfo: Umugabo akurikiranweho kwica umwana we wiga mu mashuri abanza

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo, yataye muri yombi umugabo w’imyaka 32 akekwaho kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka 11 y’amavuko. Uwatawe muri yombi yafatiwe mu kagari ka Rwesero, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza. Kuva  ku wa 05 Gicurasi 2025, Ubuyobozi bw’Ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rwa Hanika ruri mu murenge wa Busasamana mu karere […]

RMC yatabarije itangazamakuru nyarwanda

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), rwasabye abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuvuganira itangazamakuru rikabona amikoro, kugira ngo rizashobore kujya rikora kinyamwuga. Uru rwego rwabisabye kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Mata 2025, ubwo Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu nteko ishinga amategeko yagiranaga ikiganiro na RMC ku ruhare rwayo […]

Pasiteri yakubise urushyi umuyoboke we amuziza gusinzira mu rusengero

Pasiteri wo mu itorero Neno Evangelism Church ryo muri Kenya, yabaye ikimenyabose nyuma y’amashusho amugaragaza akubita umuyoboke we inshyi ebyiri akanamusohora mu rusengero.  Ayo mashusho yavugishije benshi agaragaza Pasiteri Ng’ang’a ava ruhimbi, mbere yo gukubita umugabo wicaye ku murongo w’imbere. Uyu muvugabutumwa agaragara akubita uwo umugabo inshuro ebyiri, akanamutegeka kuva ku ntebe ye, kandi akabaza […]

RIB yasabye abakoresha telefoni kugira amakenga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB), rurasaba abantu kugira amakenga ndetse bakanamenya uko bakoresha telefoni zabo, kuko hari abatekamutwe basigaye bashuka abaturage bikarangira babacucuye. RIB yatanze uwo muburo ku wa Kane tariki ya 20 Werurwe, ubwo yari mu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kurwanya ibyaha birimo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyifashisha ikoranabuhanga n’ibindi. Ni ubukangurambaga bwabereye mu murenge […]

Perezida Paul Kagame yemereye ubwenegihugu DJ Ira

Kuri iki cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, Grace Divine, wamenyekanye nka Dj Ira , wabimusabye ubwo perezida yarimo aganira n’abatuye Umujyi wa Kigali muri BK Arena. DJ Ira yashimye uko yakiriwe mu Rwanda ndetse anageza ku mukuru w’igihugu icyifuzo cyo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda. DJ Ira usanzwe ari umurundikazi ukorera umurimo wo kuvanga umuziki, yashimiye […]

Itangazamakuru ryo mu Rwanda ribayeho nk’imfubyi: KNC

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, basabye Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kugira icyo rukora ku kibazo cy’ibiciro by’ubukode bw’iminara ikoreshwa n’amaradiyo bivugwa ko bihenze bityo bikagora ibitangazamakuru bito. Bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda bivuga ko gukodesha iminara isakaza amajwi bihenda cyane, ibituma amaradiyo amwe adashobora gukomeza gukora. Bamwe […]

Abadepite batabarije itangazamakuru nyarwanda ryatereranwe

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, batabarije itangazamakuru nyarwanda ritagira uwo kurireberera. Babigarutseho kuri uyu wa 12 Werurwe ubwo bagiranaga ikiganiro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice, ku bibazo bireba Minisiteri ayobora biri muri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) by’umwaka wa 2023-2024. Abadepite bagaragaje ko itangazamakuru ryatereranwe, […]

Abadepite basabye gushyiraho urugereko rwihariye ruburanisha imanza z’abana basambanywa

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside basabye ko hashyirwaho urugereko rwihariye mu nkiko ruzajya ruburanisha imanza zijyanye no gusambanya abana. Ibi byagarutsweho mu biganiro byabaye ku wa 11 Gashyantare 2025, aho Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko mu mwaka wa 2024 abangavu 22,454 batewe inda, ibintu byerekana ubukana […]