Gusobanukirwa ihame ry’uburinganire bizafasha kubaka imiryango itajegajega: Perezida wa Sena

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda isanga ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi rizarushaho gutanga umusaruro mu muryango bigizwemo uruhare numugore n’umugabo, bafasha mu guhindura imyumvire iganisha kuri ejo hazaza. Byagarutsweho ubwo Abagize Inteko Ishinga Amategeko bahugurwaga ku ihame ry’uburinganire no kongera ubushobozi bw’umugore mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya NST2. Umutoni Gatsinzi Nadine, Umugenzuzi mukuru […]
Abadepite babajije Meya Dusengiyumva aho abarigisije umukumbi w’ihene za koperative bageze bakurikiranwa

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu basabye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali gusobanura aho bugeze bukurikirana abarigisije umukumbi w’ihene w’imwe muri Koperative ziwubarizwamo. Impande zombi zaganiraga kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025 abadepite bamaze igihe baganiraho […]
Abadepite basabye RIB kurwanya gusambanya abana nk’uko yarwanyije kanyanga

Abadepite kuri uyu wa Kane basabye Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kurwanya icyaha cyo gusambanya abana gikomeje kwiganza mu muryango nyarwanda, nk’uko rurwanya ibiyobyabwenge. Babisabye ubwo ubuyobozi bwa RIB bwagiranaga ibiganiro n’abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku bibazo byagaragaye muri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu by’umwaka […]
Rusizi: Akarere kishyuye Frw 722,000 kari karambuye abaturage mbere yo kwitaba abadepite

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwishyuye ikubagahu abaturage bo mu murenge wa Bweyeye kari kamaze imyaka 15 bwarambuye amafaranga y’ingurane, mbere y’uko kuri uyu wa Gatanu bwitaba abadepite. Ikibazo cy’aya mafaranga abadepite baherukaga kukigeza kuri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, bayibaza icyabuze ngo abaturage umunani bangiririjwe imitungo ubwo hakorwaga umuhanda Matyazo-Mudasomwa ngo bishyurwe. Kuri uyu wa Gatanu ubwo ubuyobozi […]
REG na WASAC byisobanuye kuri ruswa ikomeje kubivuzamo ubuhuha

Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mvano Nsabimana Etienne, yagaragaje ko kuba ibigo bya REG na WASAC byaraje ku isoga mu kurangwamo ruswa, biteye isoni ku bigo nk’ibi bitanga serivisi z’amashanyarazi n’amazi abaturage bakenera umunsi ku wundi. Raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda kuri ruswa mu Rwanda (Rwanda Bribery Index) ya 2024, […]
Hari abakozi ba Leta n’abifite bahabwa shisha kibondo batayigenewe: Umuvunyi Mukuru

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine ubwo yaganiraga Komisiyo y’Imiyoborere mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yagaragaje ko hari aho basanze ifu ya shisha kibondo ihabwa abakozi ba leta ndetse n’abifite itari igenewe Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutara 2025, ubwo we n’iriya Komisiyo inashinzwe Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore baganiraga kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego […]
Kamonyi: Abangavu babyaye imburagihe biyemeje kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe na Zoe Foundation bakivana mu bukene

Abangavu babyaye imburagihe bo mu murenge wa Nyarubaka w’akarere ka kamonyi, basezeranyije ubuyobozi ko bagiye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe n’umuryango utegamiye kuri Leta wa Zoe Faundation; bityo bakavana imiryango yabo mu bukene. Babigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024, ubwo Zoe Foundation wabashyikirizaga impamyabumenyi, nyuma y’amezi atandatu bari bamaze bigishwa kuboha uduseke. Abakobwa […]
Ubujurire bwa Tumukunde wari ufite akabyiniro k’abambaye ubusa bwatewe utwatsi
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira rwateye utwatsi ubujurire bwa Tumukunde Epiphanie uzwi nka Kabebe wahoze afite akabyiniro k’abambaye ubusa na bagenzi be. Urukiko mu mwanzuro w’ubujurire rwasomye kuri uyu wa 20 Ugushyingo, rwavuze ko ubujurire bwa Kabebe na bagenzi be bane nta shingiro bufite, rutegeka ko bakomeza gukurikiranwa […]
Amajyepfo: Polisi yarahiriye guhiga bukware abiyita Abasheretsi

Polisi y’u Rwanda yibukije abaturarwanda ko biri mu nshingano zabo gufata neza ibikorwaremezo Leta y’u Rwanda ibagezaho, kuko ari gahunda y’iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange. Byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru bakorera mu ntara y’amajyepfo. Ni nyuma y’uko muri iyi ntara hagaragaye ibibazo bijyanye no kwangiza ibikorwa […]
Imvune zituruka ku mirimo yo mu rugo mu bituma abagore bo mu cyaro batiteza imbere
Bamwe mu bagore batuye mu cyaro bagaragaza imvune baterwa n’imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro uko bikwiye nk’imwe mu nzitizi ibabuza kugera ku iterambere. Abaganiriye na BWIZA babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro. Ku rwego rw’akarere ka Huye uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa […]