Ruhango: Abana banyagiwe n’imvura y’amahindu barwana ku ibendera ry’igihugu bashimiwe

Abana icyenda bo mu Ishuri Ribanza rya Cyobe riherereye mu Mudugudu wa Cyobe, Akagari ka Mbuye ko mu murenge wa Mbuye w’akarere ka Ruhango, bashimiwe ku bw’igikorwa cyafashwe nk’icy’ubutwari baheruka gukora. Ku wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira 2024, ni bwo ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bufatanyije n’ubw’akarere ka Ruhango bahembye aba bana. Ni nyuma y’uko […]
Dikembe Mutombo uri mu Banyafurika bakanyujijeho muri Basketball yapfuye
Dikembe Mutombo uri mu Banyafurika bakanyujijeho muri Basketball, yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Atlanta yari arwariyemo ikibyimba ku bwonko. Dikembe yegukanye inshuro umunani mu mikino ya All-Star ndetse yatowe nk’umukinnyi mwiza inshuto eshatu. Ni umwe mu bakinnyi beza bakina bugarira babayeho mu mateka ya NBA. Uyu munyabigwi wari ufite imyaka 58 y’amavuko, yavukiye […]
APR BBC yisubije igikombe cya shampiyona

Ikipe ya APR Basketball Club yisubije igikombe cya shampiyona, nyuma yo gutsinda Patriots BBC bari bahuriye mu mukino wa gatandatu wa kamarampaka amanota 73-70. Ni umukino waraye ubereye muri BK Arena i Remera. APR yatwaye igikombe nyuma yo kugira intsinzi 4-2. Patriots nk’uko imyinshi mu mikino yagiye iyihuza na APR yagiye igenda, yatangiye iyobora umukino […]
Mu mafoto 70, ihere ijisho ibirori byaranze #kwibohora30

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024, Abanyarwanda n’incuti zabo bizihije imyaka 30 ishize ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikanabohora igihugu. Ku rwego rw’igihugu ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye kuri Stade Amahoro i Remera. Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na […]
Musanze: Hamuritswe ibikorwa remezo u Rwanda rwubatse rufatanyije n’u Bubiligi (Amafoto)

Ku wa Kane tariki ya 6 Kamena 2024, mu karere ka Musanze hamuritswe imishinga y’iterambere ry’ibikorwa remezo bitandukanye byubatswe na Leta y’u Rwanda ibifashijwemo n’iy’u Bubiligi. U Bubiligi bwafashije u Rwanda kubaka ibi bikorwa remezo binyuze mu kigo cyabwo gishinzwe iterambere, Enabel. Ibikorwa remezo byamuritswe harimo Ikigo cy’urubyiruko cya Musanze giherereye mu murenge wa Muhoza, […]
Zoe Foundation yasezeranyije ababyariye iwabo ishuri ry’imyuga

Kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023 mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi habereye igikorwa cyo gupima indwara zitandura bamwe mu bangavu babyariye iwabo bafashwa n’umushinga Zoe Foundation. Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa basanzwe bafashwa n’uyu mushinga. Bashima igikorwa cyo kwipimisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo n’abana babo buhagaze. Uwitwa Ntakirutimana avuga ko […]
RRA yakemuye ikibazo umuturage yari amaranye imyaka 7

Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023 ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyatangije icyumweru cyahariwe gukemura ibibazo bijyanye n’imisoro n’amahoro, birimo iby’imyenda yabaye myinshi n’iby’abacuruzi ibikorwa byabo byahagaze ariko nimero iranga usora (TIN) igakomeza kugaragara ko ikora. Dusabimana Jean baptiste ni umwe mu baturage twasanze ku biro bya RRA. Yashimiye iki kigo kuba cyamukemuriye ikibazo yari […]
Nyagatare: Abakobwa batewe inda barasaba ubufasha

Abakobwa batewe inda bo mu murenge wa Karama mu karere ka Nyagatare barasaba guhabwa ubutabera kuko ngo ababahohoteye baratorotse, ntibabafasha kurera abana babyaranye. Iki kibazo cyagaragajwe n’abakobwa babiri kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023 ubwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwagezaga abatuye muri Karama serivisi za Isange One Stop Center zatangiye gutangirwa mu bitaro bya Gatunda. Umuyobozi […]
Nyagatare: RIB irasaba abaturage gucika kuri ‘Ni ko zubakwa’

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rurasaba abatuye mu karere ka Nyagatare gucika ku mvugo ya “Ni ko zubakwa” kuko ihembera ihohoterwa rikorerwa abagore cyangwa abagabo mu ngo. Ni umukozi wa RIB mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha, Mwenedata Philbert, wabisabye kuri uyu wa 3 Ukwakira 2023, ubwo uru rwego rwagezaga ku batuye mu murenge wa Kiyombe […]
Kutiteranya biri gutiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina: RIB

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, ruravuga ko ingeso yo kwanga kwiteranya iri mu bitiza umurindi ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ibi byavuzwe na Njangwe Jean Marie Vianney uyobora ishami ry’ububiko bw’ibirego n’iyandikwa ryabyo muri RIB kuri uyu wa 27 Nzeri 2023 ubwo uru rwego rwakomezaga igikorwa cyo kwegereza ibiro ngendanwa abatuye mu murenge wa Rongi […]