Umukambwe w’imyaka 93 wari umurinzi ku nkambi yiciwemo Abayahudi aragezwa imbere y’ubutabera
Umukambwe Bruno Dey w’imyaka 93 y’amavuko, aragezwa imbere y’urukiko ku wa Mbere w’icyumweru gitaha ngo aburanishwe ku byaha aregwa birimo kugira uruhare mu iyicwa ry’Abayahudi barenga 5000, ubwo yari umurinzi w’inkambi izwi nka “Nazi concentration camp” yiciwemo Abayahudi benshi mu ntambara ya 2 y’Isi. Muri uru rubanza rubarirwa mu za nyuma ku bari abarinzi b’inkambi […]
Ethiopia: Imyigaragambyo ku rupfu rw’umuhanzi Hachalu Hundessa isize 166 bahasize ubuzima
Nyuma y’iraswa ry’umuhanzi Hachalu Hundessa, imyigaragambyo ishingiye ku moko isize ihitanye abagera 166 ndetse abandi benshi barakomereka nk’uko inzego z’umutekano muri Ethiopia zibivuga. Umuhanzi Hachalu wari ufite imyaka 34 y’amavuko, yishwe arashwe ku wa Mbere w’icyumweru gishize nijoro, ubwo yari atwaye imodoka, biteza imyigaragambyo yahereye mu karere ka Oromia aho abenshi bari abafana be. Polisi […]
U Rwanda rwashyize hanze ‘Application’ ibitse amateka yo kwibohora
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyamuritse ‘Application’ izajya ifasha Abanyarwanda n’abanyamahanga kureba amwe mu mateka yaranze urugamba rwo kwibohora ndetse ikazanagira uruhare mu kuzamura ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu na mpuzamahanga. Iyi ‘Application’ yiswe “Dubbed Liberation History Tourism Trail”, irimo amakuru ajyanye n’ahantu 44 nyaburanga habumbatiye amateka y’urugamba rwo kwibohora, mu turere 6 tw’igihugu. Izaba kandi igaragaza […]
Kenya: Umugore yiyiciye abana 4 abanize
Mu gace ka Kinangop ho mu gihugu cya Kenya, abaturage bashyinguranye akababaro abana 4 bishwe banizwe na nyina kuwa Gatanu w’icyumweru gishize. Aba bana bari batarageza ku myaka y’ubukure, ni Melody Warigia w’imyaka 8, Willy Macharia w’imyaka 6, Samantha Njeri w’imyaka 4 na Whitney Nyambura w’imyaka 2, bose bakaba bashyinguwe mu mva imwe. Nyina w’aba […]
Perezida Kagame agiye kwandika igitabo kizagaruka ku rugamba rwo kwibohora
Perezida Kagame yavuze ko agiye kwandika igitabo cyangwa akabinyuza mu bundi buryo, mu kubika amateka yaranze urugamba rw’imyaka 4 rwo kubohoza igihugu. Ibi yabitangarije ku rukuta rwe rwa Twitter, ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru ya 26 rwibohoye ikaba ari insinzi yabonetse nyuma y’urugamba rwatangiye mu mwaka w’1990 rukarangira 1994. Perezida Kagame yavuze ko urugamba rwo […]
U Rwanda rugiye gusubukura kwakira indege zigwa ku bibuga byarwo
U Rwanda rwatangaje ko guhera ku wa 1 Kanama 2020, ibibuga by’indege bizongera guha ikaze indege zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange ariko amabwiriza y’ingenzi yo kwirinda coronavirus agakomeza kubahirizwa. Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2020, hanzuwe ko mu rwego rwo kurinda abagenzi, abakora mu ndege […]
Esipanye: Umunyapolitiki yagaragaye mu nama ya ‘video conference’ yoga yambaye ubusa buriburi
Umugabo w’umunyapolitiki mu gihugu cya Esipanye, Bernardo Bustillo yagaragaye mu mashusho yoga ubwo hakorwaga inama mu buryo bw’amashusho, yahuzaga abayobozi, abanyamakuru n’abaturage. Mu nama yari yatangiye saa mbiri z’igitondo ubwo yari igeze ku isaha yayo ya gatanu, Bernardo usanzwe ari Umunyamabanga wihariye w’ishyaka “Spanish Socialist Workers” yibutse ko atabona umwanya wo koga no kugera ku […]
Kwibohora26: Incyuro na guverinoma itonesha mu mpamvu zatumye urugamba rutangizwa
Zimwe mu mpamvu nyamukuru zatumye ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zitangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda zirimo incyuro z’abanyamahanga ndetse no guca Guverinoma yasumbanyaga Abanyarwanda, itsikamira bamwe igatonesha abandi. Uru rugamba rwamaze imyaka 4 kuko rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990 rurangira tariki 4 Nyakanga 1994 ari na bwo hanahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kiganiro Lt(Rtd) […]
Intore z’Ingarukiramihigo ziyemeje gukorera igihugu aho kwirukira mu mahanga azicunaguza
Abanyarwanda 132 baherutse gutahuka baturutse mu gihugu cya Uganda, basoje itorero ‘Ingarukiramihigo’ bemeza ko ribasigiye isomo ryo gukunda igihugu no kubyaza umusaruro amahirwe u Rwanda rufite aho kwirukira mu mahanga. Abenshi mu bari batunzwe no gukora imirimo y’amaboko mu gihugu cya Uganda,bavuga ko babashije kubona ko u Rwanda rufite byinshi umuntu yakabyaje umusaruro aho kwirukira […]
Jay-Z n’itsinda rye basabye ubutabera gufunga umupolisi warashe abirabura 3

Jay-Z n’itsinda rye riharanira ubutabera rizwi nka ‘Team Roc’ basabiye umupolisi warashe abirabura 3 ubwo yari mu kazi, kwirukanwa no gukurikiranwa ku byaha bye. Umupolisi witwa Joseph Mensah yishe abirabura batatu ari bo Alvin Cole, Antonio Gonzales na Jay Anderson mu byiciro bitatu bitandukanye mu mwaka wa 2015 na 2020. Kuri ubu Mensah ari gukorwaho […]