Gusobanukirwa ikibazo cyugarije Iran: hagati y’idini, ubutegetsi n’amahanga

Kugira ngo dusobanukirwe neza ibibera muri Iran uyu munsi, ni ngombwa kwirinda kubireba mu ndorerwamo imwe. Si ikibazo cy’ubukungu gusa, si n’ikibazo cy’idini gusa, kandi si n’ikibazo cy’ibihano mpuzamahanga byonyine. Ahubwo, ni ikibazo cy’urusobw (crise structurelle) gishingiye ku mateka maremare ya politiki, ku miterere y’ubutegetsi bwa none (théocratie), ndetse no ku muco w’igihugu ufite imizi […]

ISLAM/RELIGION na MODERNITE- Igice cya Gatanu

HAKORWA IKI ? Mbere yo kuvuga icyakorwa uyu munsi, turebere hamwe muri macye ibyakozwe nyuma y’iseswa y’ibyari nationalisme arabe. Ahagana mu mwaka wa 1969-1970, Abasilamu bashatse icyabisimbura maze bamwe muri bo nka Mouhamar Kadhafi Perezida wa Libya arabibyutsa ariko noneho mw’ishusho y’ubuyisilamu. Bityo ubuyisilamu buba bufashe umwanya wo gukangura imbaga yari iguye mu kangaratete. Nibwo […]

ISLAM/RELIGION na MODERNITE- Igice cya Kane

Ingaruka ya gatatu : Ubwisumbure bw’ibikwiye k’ukwishushanya (prima de l’authenticité sur la conformité) Uku guha Muntu kwihitiramo cyangwa kwigenga mu myemerere, biteza isumbanya ry’ibyitwa authenticité na conformité: UMWIMERERE cyagwa UKWISANISHA, UKWISHUSHANYA. Muntu yumva ariwe wamenye ukuri ashingiye k’uburyo abyumva atitaye k’uko izindi nzego zibivuga, zibigaragaza. Icyo yishingikiriza ni icyo we yita UKURI nyako atitaye k’ukwishushanya […]

ISLAM/RELIGION na MODERNITE- Igice cya gatatu

Byaba byiza tuvuze amateka magufi kw’iyinjizwa rya modernité Nyaburayi mu mbaga y’Abayisilamu n’uko yakiriwe. Mu nyandiko ye yise “Modernisation de l’islam ou islamisation de la modernité »2001 pag139-144 Prof Jocelyne Cesari asobanura muri macye uko imbaga y’abasilamu yakiriye modernité Nyaburayi. Abasilamu bamaze guhura na modernité nyaburayi bagize icyo yita choc, maze biba imbarutso yo kwitekerezaho […]

ISLAM/RELIGION na MODERNITE- Igice cya kabiri

Ingero nke : Ikibazo cya Shia na Suni gikomoka ku kibazo cy’imiryango aho Abashiya bakomeza kwemeza ko uwari gusimbura Intumwa ari Ally kubera ko ari umukwe we na mwene se wabo, nyamara Coran ivuga ibinyuranye n’ibyo muri 49 :13 ; urundi rugero isimburana ry’Ingoma za Banu Umayah na Banu Abbasi byashingiye ku miryango yabo. Abo […]

ISLAM/RELIGION na MODERNITE- Igice cya mbere

IRIBURIRO Dushingiye ku mpaka zigibwa kuri aya magambo yombi (reiligion na modernité) asa n’aho ahanganye, twiyemeje gutanga umuganda wacu mu kubisobanukirwa kuko wenda hari abo byafasha. Idini rishingira k’ukwamamaza ubutumwa bw’Imana nk’Imbaraga zitaboneka zabaye isoko ya byose ndetse zinabiha kubaho. Ibyo bigasaba guhora dutsura umubano n’izo mbaraga mu buryo buhoraho dufite icyizere ntayegayezwa cy’uko iherezo […]

INKOMOKO Y’UBUKRISTU Igice cya 8 ari nacyo cya nyuma

Ku kibazo cy’imihango n’imyemerere: Mu gihe cyitwa icy’ubupagani: abantu bose bemeraga imigenzo y’abakurambere (culte des ancêtres) imana z’imiyaga (dieux des vents) imanakazi z’imigezi n’amariba (déesse des puits et des pluies), bakagira ibyitwa gushushanya. Ubukrisitu bwa mbere butemeraga (sculpture cg iconographie) , ariko byabaye ngombwa ko busimbuza imihango y’abakurambere(culte des ancêtres) kwemera abatagatifu, birakomeza baha Bikiramariya […]

INKOMOKO Y’UBUKRISTU Igice cya 7

Ataha yanyuze Antiokiya muri Syria, atumiza indi nama y’abasenyeli bo muri Syria na Asia nayo ntiyagira ikivamo. Uko iminsi igenda ni ko Arius yagendaga agira abayoboke maze nabo batumiza inteko ebyiri iya : iya Bithnie n’iya Palestine maze bemeza ko ahubwo imyemerere ya Arius ariyo ikwiye Impugu yose. Arius yaje kwirukanwa Alexandiriya maze ahungira I […]

INKOMOKO Y’UBUKIRISITU Igice cya 6

Inyigisho za gikirisitu zibonekamo ibice bibiri byemejwe n’ubuyobozi bwa Kiliziya: INYANDIKO ZEMEWE (TEXTES CANONIQUES) Mu nyandiko zemewe harimo: • Inzandiko 13 za Paulo yandikiye abantu batandukanye (mu myaka ya 50-57) • Inzandiko za Jacques (mu myaka ya 60) • Ivanjili ya Mariko umwigishwa wa Petero (mu mwaka wa 70) • Ivanjili ya Matayo (mu mwaka […]

INKOMOKO Y’UBUKRISTU Igice cya gatanu

Ariko kandi hari ibintu umuntu ashobora kuvuga biboneka mu mavanjili, kuba Yezu avuka k’umugore w’isugi, kuba, yaravukiye i Betelehemu, kuba akomoka mu muryango wa Dawudi, bisa kandi bigahura n’imyemerere ya kiyahudi itangira mu kinyejana cya 5 mbere ya Yezu. Ibi rero byakwerekana kw’imyandikire y’amavanjili yagiye mu murongo w’imigani ya cyera na kare kuko Yezu akiriho, […]