Ivugurura ry’ibya Kisilamu
Basomyi, nshuti bakunzi bacu, muri iyi nyandiko turabagezaho ikibazo kitoroshye kivuga ku mavugurura ku bya kisilamu, kuko ari ikibazo gitanga icyizere cy’ejo hazaza, kibanda ku myemerere, ku myizerere. Si ikibazo cyo gufatwa mu buryo bujenjetse cyangwa bworoshye, kuko ari igihuza Umuremyi n’ibiremwa, Intama n’Abashumba, ndetse kigahuza ab’isi tubona n’ab’ijuru tubwirwa tukizera. Gituma hibazwa niba koko […]
Abahanzi : Abarinzi n’abasakaza muco, tubatere ingabo mu bitugu
Muri iyi nyandiko ndashaka kuvuga ku Bahanzi, abo bari bo, akamaro kabo mu kurinda, no gusakaza umuco wacu, kugirango turebe niba ibyo bakora tubiha agaciro bikwiye, bityo turebe icyakorwa ngo tubatera ingabo mu bitugu, maze ibikorwa byabo natwe tubigiremo uruhare kuko ari ingirakamaro ku Gihugu cyose. Ndarangiza mbagezaho ibyifuzo byabafasha kubigeraho. Umuhanzi ni iki ? […]
Kuba Umusilamu w’Umututsi byari ikibazo ku butegetsi bwo hambere
Iyi nyandiko kuyemeza no kuyihakana bisaba kubisesengura neza ukabona kugira uruhande ufata, cyane ko ibi byafatwa nk’ikibazo cy’ubwumvane ( communication). Gusa rero igikwiye ari ukwandika uziga (nuancer) kuko Abasilamu bigijweyo kubera impamvu zishingiye ku mateka yabo, naho Abatutsi baratotejwe, barahigwa kugeza kw’irimburwa ryabo kandi ryagiye ribaho mu bihe bitandukanye. Muri ibyo bihe byose siko abasilamu […]
Rwanda Day: Umuco n’ururimi nibihabwe agaciro
Bimaze kumenyerwa ko ubuyobozi bw’Igihugu cyacu na bamwe mu baturarwanda bo mu gihugu imbere bahura n’abatuye mu bihugu byo hanze, bazwi ku izina rya Diaspora nyarwanda mu cyitwa Rwanda day. By’umwihariko, uwo mushyikirano ubahuza na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Rwanda Day: Umuco n’ururimi nibihabwe agaciro
Bimaze kumenyerwa ko ubuyobozi bw’Igihugu cyacu na bamwe mu baturarwanda bo mu gihugu imbere bahura n’abatuye mu bihugu byo hanze, bazwi ku izina rya Diaspora nyarwanda mu cyitwa Rwanda day. By’umwihariko, uwo mushyikirano ubahuza na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Iri huriro rimaze kuba urubuga ndasimburwa mu gushimangira isano idacika ihuza abayobozi n’abayoborwa, ku ruhande rumwe; […]
Rwanda uteye neza kandi ukita neza
Naraye ndose u Rwanda ndaza umutima i rwanda Nkoze ku bahanzi ngo bamvune nkivuga Babyiganira kuza mu mvugo inavumera Ivumbitse imvumbara isumba ikivumvuli Imvano iva ku Muvumba uhuza imvano nyinshi. Inzira y’uru rugendo ihera amajyaruguru Igakomereza ahandi mu mpugu z’i Gasabo Nturutse kuri Gasabo iteganye na Rutunga Nshyama ngana i Gasagara ndeba ku Bwimiyange […]