Inkota kirimbuzi iri mu mazina ya gikirisitu

Mu nyandiko ya Bibilia mu gitabo cya Daniyeli mu gice cyaho cya mbere bavugamo iby’igitekerezo cy’abasore bane bo mubwoko bw’abayuda banyazwe bakajyanwa ahitwa i Babuloni, nkuko icyo gitekerezo kibivuga abo basore ngo bari abanyabwenge cyane bari bafite amazina bitwa yo mu muco wabo wa kiyuda ariyo Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azaliya. Bamaze kujyanwa mu bunyage […]

Rwanda: Igwingirabitekerezo ni ingaruka z’inyigisho nyobokamana

Hashize iminsi dusoma tukanabona amashusho n’amafoto mu bitangazamakuru binyuranye by’abantu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus bavuga ko bari gusenga, bamwe bakavuga ko bo badashobora kwandura, abandi ngo barasengera igihugu ngo indwara igende n’ibindi,.. hari n’amashusho amaze iminsi azenguruka ku mbuga nkoranyambaga arimo abana bakiri bato bakagombye kuba bari mu mashuri […]

Umuganura: Inkingi y’ubumwe n’amajyambere by’abanyarwanda

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yongeye kugarura umuhango w’umuganura wari waraciwe n’abakoroni mu 1925, iki cyemezo cyo kugarura umuhango w’umuganura cyashyizweho mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo by’insobe byari byugarije igihugu cyacu nyuma ya Genoside yakorewe Abatutsi nkuko Nyakubahwa Kagame Paul umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yatangizaga kumugaragaro itorero […]

Ijambo ‘UBURENGANZIRA’ rikwiriye gusimburwa n’ijambo ‘IBYANGOMBWA’

Ijambo ‘uburenganzira’ rizwi kandi rikoreshwa na benshi, rigasobanurwa nko guhabwa umudendezo wo gukora ibyo ushaka, kubaho uko uko ushaka, kuvuga ibyo ushaka, kurya ibyo ushaka, guhabwa ibyo ushaka n’ibindi,….Mu buyobozi bw’ibihugu hafi ya bwose bagira inzego za Leta, iz’abikorera n’imiryango yigenga yaba iy’imbere mu bihugu cyangwa se mpuzamahanga ivuga ko iharanira ubu burenganzira, yemwe hanashyizweho […]

Ubushumba, umushinga ubyara inyungu bwite kuri bene wo

Abantu bakuru cyangwa abantu babaye ahantu hari ubworozi bazi neza abashumba abo ari bo. Umushumba asobanurwa nk’umuyobozi cyangwa uragiye umukumbi cyangwa se ubushyo ariko muri iyi nyandiko ntitugiye kuvuga ku bashumba b’amatungo ahubwo turavuga ku bitwa abashumba bayobora abantu mu nzira y’iyobokamana (pastors, Bishops, abapadiri n’abandi….) Tubanje kwifashisha urugero rw’ubushumba bw’amatungo twabonye haruguru, reka turebere […]

Mu gihe cya Noheli Abanyarwanda bagakwiriye kwiraba ivu – Opinion

Itariki ya 25 Ukuboza ni itariki abantu benshi by’umwihariko Abakristo baba bizihiza umunsi mukuru wa Noheli bavuga ko ariwo Yezu yavutseho gusa nubwo bimeze bityo siko byari bikwiriye kugenda ku Banyarwanda nubwo nabo biganjemo umubare mwinshi w’abayobotse Ubukristu ariko dukwiriye kwibuka ko turi Abanyarwanda dufite umuco wacu kuko n’iyi minsi mikuru twizihiza nayo ifite imizi […]

Agakiza k’Abanyarwanda ni ubukure bw’umutima

Umunyarwanda ati: “Hakura umutima, imyaka yo ni imibare”. Ha mbere mu muco wacu, ubukure bw’umuntu bwapimwaga n’imigirire ye cyane ko benshi batari bazi no kubara nk’uko tubara ubu ku buryo byari bigoye kubaza umuntu ngo wavutse ryari cyangwa se ufite imyaka ingahe ngo abigusubize nk’uko twe tubikora. Muri iki gihe cyacu, ishingiro ry’igenabikorwa byacu akenshi […]

Uburezi mvamahanga ni injishi iboshye ukwibohora no kwigenga bya Afurika

Hari ibiganiro byinshi ndetse n’ubusesenguzi bw’abakomeye butambuka mu binyamakuru no mu nama zitandukanye bivuga ku kwibohora no kwigenga bya Afurika, Ukwibohora no kwigenga ni urugendo Abanyafrika bamazemo igihe kinini ariko uko imyaka itashye ubona intambwe iterwa ari nto cyane ugereranije n’intambwe yagakwiriye guterwa. Ntawatinya kuvuga ko nta gihindutse uru rugendo rutazashohoka kuko abo dukeneye kwibohoraho […]

Bibiliya yabaye umuyoboro w’icengezamatwara y’ubukoloni

Mu Rwanda rwa mbere y’umwanduko w’abakoloni, uburyo bwo guhererekanya inkuru n’amateka byakorwaga mu buryo bw’ibitekerezo kuko nta bumenyi bwo kwandika nk’uko tubufite none bwari buhari. Ibyerekeye imyemerere nabyo babihererekanyaga batyo, ijambo ry’Imana n’ukuri kwayo bari babizi neza cyane kuko byari biri mu mitima yabo, ntaho babisoma mu nyandiko. Ibi kandi ni nako byahoze no muyindi […]

Kubura uburere kwa bamwe ni wo muzi w’ibibazo bitwugarije

Muri iki gihe twumva kandi tubona ibikorwa n’imvugo binengwa na benshi , ni ibikorwa usanga binyuranye n’imigirire ikwiriye mu muryango mugari kandi ni ibikorwa bikorwa mu ngeri zose, muri iki gihe kandi u Rwanda rwugarijwe n’ibibazo bitandukanye nk’inda ziterwa abangavu, uburara no kunywa ibiyobyabwenge cyane mu rubyiruko, imikorere mibi y’abakozi n’abakoresha mu nzego za leta […]