Ubumwe bw’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’amadini

umwami.jpg

Mu nyandiko za Bibiliya mu gitabo cy’Intangiriro umutwe wa 11 umurongo wa mbere kugeza ku murongo wa munani, havuga iby’igitekerezo cy’umunara w’ibaberi bavuga ko hari abantu bari batuye hamwe bavuga ururimi rumwe basangiye intego n’icyerekezo cyabo, nyuma ngo baje kugira igitekerezo cyo kubaka umunara muremure ugera ku bicu kugira ngo babashe kumenyekana ku Isi yose […]

Idini, ukuboko kw’iburyo k’ubukoloni

Mu Rwanda umubare munini w’abaturage barwo ni abayoboke b’amadini, yaje mu Rwanda avuga ko aje kwigisha inkuru nziza ya Yezu Kristu, kwigisha urukundo no kuzana urumuri n’umucyo mu bantu. N’ubwo avuga ko ari icyo cyayazanye ariko iyo urebye umusaruro wayo mu mibereho, imigirire n’imibanire y’abantu usanga mu myaka isaga 120 ayo madini amaze mu Rwanda […]

Uruhare rw’inyigisho z’amadini mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda

Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ni umwanya ukwiriye wo gucukumbura no kwerekana uburyo ubwo ari bwo bwose bwifashishwa n’abategura jenoside ndetse n’ubundi bwicanyi. Impamvu y’uku kugaragaza zimwe mu nyigisho ziteye ikibazo nyamara zitabonwa na benshi, ni ukugira ngo abantu bakangukire gutekereza kuri buri kimwe cyose bumva […]