Kuba mbafite nibyo bituma mba uwagaciro:Perezida Kagame

Tariki ya 23 Ukwakira 1957 nibwo Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yavutse. Ku munsi w’amavuko we abantu banyuranye bamugaragarije imbamutima banamusabira kugira ubuzima buzima. Mu butumwa yanditse abunyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yashimye buri umwe wamwifurije isabukuru, aho by’umwihariko yashimye cyane abagize ubumryango we banamuhora hafi mu buzima bwe bwa buri musi. Yagize […]

Rujugiro ufana APR yahishuye uko umukobwa yamukunze azi ko akinira Amavubi

Rujugira na Rwarutabura ntibajya basigana

Munyaneza Jacques umufana w’ikipe y’APR FC uzwi ku mazina ya Rujugiro yahishuye uburyo yigeze kwiyita Jacques Tuyisenge ukinira ikipe y’igihugu (Amavubi) kugira abone uko atereta umukobwa. Mu kiganiro yagiranye na Kiss FM kuri uyu wa Gatanu, Rujugiro yavuze ko yigeze kubeshya umukobwa ko akinira Amavubi kugira ngo atamwanga. Biturutse ku kuba abantu benshi bafata Rujugiro […]

Paul Rusesabagina yongerewe indi minsi ku gifungo cy’agateganyo

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Paul Rusesabagina yongererwa igihe cy’iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo. Ubwo aheruka kwitaba uruki ku wa 20 Ukwakira, Ubushinjacyaha bwasabye kongererwa iminsi y’ifungwa ry’agateganyo aho buvuga ko bugikusanya ibimenyetso bizifashishwa mu rubanza bitabonekeye igiye. Paul Rusesabagina aregwa ibyaha 13 bifitanye isano no […]

Bobi Wine na Gen. Tumukunde ku rutonde rw’abujuje ibisabwa mu guhangana na Museveni

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020 ni bwo Komisiyo y’Amatora muri Uganda yakiriye ibyangombwa bya nyuma by’abakandida 19 bifuza kuzahatanira umwanya w’Umukuru w’Kgihugu muri Uganda. Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri Uganda, Simon Byabakama yavuze ko uru rutonde rw’abantu 19 ruzanonosorwa kugeza kuwa 2 Ugushyingo 2020. Bimwe mu byangombwa bya nyuma batanze, birimo imikono […]

Ibigo by’amashuri byabujijwe kwaka abakobwa ibyangombwa byerekana ko badatwite

letter-2.jpg

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yihanangirije abayobozi b’ibigo by’amashuri byasabaga abanyeshuri b’abakobwa icyangombwa kigaragaza ko badatwite mbere y’uko bemererwa kwiga, ivuga ko iki ari igikorwa kibi gishobora gutera ipfunwe ugikorewe. Mu minsi ishize, ku mbugankoranyambaga hamaze iminsi hazenguruka ibaruwa yandikiwe umubyeyi n’ubuyobozi bw’ikigo babamenyesha ibyangombwa umunyeshuri agomba gutangira yitwaje. Muri ibi byangombwa, Ibaruwa igaragaza ko hagokmba […]

Indirimbo ‘Ubushyuhe’ yasubiwemo, Bruce Melodie ntiyagaragaramo

Indirimbo “Ubushyuhe” yasubiwemo mu isura nshya igaragaramo abahanzi nka Marina na Deejay Pius bo mu Rwanda, Rosa Ree wo muri Tanzania na A Pass wo mu gihugu cya Uganda. Deejay Pius yatangaje ko impamvu yakuyemo Bruce Melodie akongeramo Marina n’abandi bahanzi bo mu karere kwari ukugira ngo ayongere uburyohe no kugira ikomeze imenyekane mu Karere. […]

Byabagamba yasabye ko yaburana icyaha cyo kwiba telefone nk’umusirikare wa RDF

Tom Byabagamba wahoze afite ipeti rya Colonel mu ngabo z’u Rwanda yasabye urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiriro ko icyaha cy’ubujura bwa telefoni aregwa yakiburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare cyane ko na we akiri umusirikare utarirukanwa. Mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Umucamanza yatangiye asomera Tom Byabagamba icyaha aregwa cyo kwiba Telefoni ubwo yari mu rukiko rw’Ubujurire rwa Nyarugenge. […]

Perezida Kagame yavuze ku biciro by’ingendo byari byarateje impagarara

Mu muhango wo kwakira indahiro z’Abasenateri 6 bashya mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’ibiciro by’ingendo kimaze iminsi kivugwa yacyumvise aho anemeza ko kigomba gushakirwa umuti ukwiye bitagize uruhande na rumwe kibangamira. Perezida Kagame yavuze ko kubera ko nta ruhande na rumwe rw’igihugu rutahuye n’ingaruka za […]

Kigali: Buri munsi hamenwa ibiribwa byahaza 1/5 cy’abayituye

Ubuyobozi bwa WASAC ifite mu nshingano gucunga ikomoteri cy’Umujyi wa Kigali giherereye i Nduba mu Karere ka Gasabo buvuga ko mu igereranya bwakoze bwasanze muri Kigali hamenwa toni 200 z’ibiribwa zingana n’ibiryo byahaza 1/5 cy’abatuye uyu mujyi. Kanangire Olivier, umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry’isuku n’isukura muri WASAC, yatangarije KT Radio ko muri toni 500 z’imyanda imenwa […]

Kumara imyaka 7 adatera akabariro byatumye umugore we yaka gatanya

Urukiko rwa Mapo muri Leta ya Ibadan muri Nigeria rwatandukanyije umuryango wari umaranye imyaka 18 , aho umugore yareze umugabo ko amaze imyaka 7adatera akabariro. Igitangazamakuru MHL Interanationl kivuga ko kuwa 17 Ukwakira 2020 ari bwo umucamanza Ademola Odunade yatanyije ku mugaragaro Joel Olutunji na Blessing bari bamaze imyaka 18 babana nk’umugore n’umugabo. Blessing mu […]