Gen Muhoozi yasabye M23 gufata Kisangani vuba cyangwa UPDF ikabikora

Umugaba w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu wa perezida Museveni , kuri iki cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025, yatangaje ko M23 ikwiye gufata Kisanga ni vuba byihuse cyangwa UPDF ikabikora. Mu nyandiko yanyujije kuri X, yavuze ko igisirikare cya Uganda kitazigera kibangamira M23 mu gufata Kisangani , ariko ko bakwiye kubikora vuba […]

Umujyi wa Pinga mu mboni za M23, mu gihe Masisi igeze ku musozo

Amakuru aturuka muri Teritwari ya Walikare aravuga ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Wazalendo n’abandi bafatanyije bamaza gutangira guhunga umujyi wa Pinga n’ikibuga cy’indege, nyuma yo kugarizwa na M23 ikomeje kuyisatira. Ingabo za Leta zatangiye guhunga nyuma yaho mu minsi ishize n’ejo hashize M23 yafashe uduce dutandukanye two muri Masisi, turimo Nyabyondo, […]

M23 yakoresheje amayeri mu gucamo ibice ingabo bahanganye ifata agace ka Kaziba

Mu mirwano yabaye ku munsi wo kuwa mbere M23 yafashe agace ka Kaziba muri operation yagoye ingabo z’u Burundi byatumye zihitamo kwiruka nkuko abaturage baturiye ahabereye imirwano babitangarije umunyamakuru wa Bwiza.com na Bwiza TV bavuga ko ingabo M23 yakoresheje muri iyi mi rwano zidasanzwe kuko byagoranye ko hagira ubasha kuzitambika. Bivugwa ko M23 ybanje kwinjira […]

Sukhoi yarashe mu Minembwe

Anakuru ava mu burasiraziba bwa Congo, avuga ko none kuwa mbere tariki ya 10 Werurwe 2025. İndege ya Sukhoi25, yabyukiye mu minembwe irasa aho bakunze kwita ku kiziba. Amakuru bwiza.com yamenye nuko iyi Sukhoi yaje Saa tanu n’iminota 38, Minembwe , nyuma yuko drone za FARDc zabanje kuzenguruka mu duce tw’imisozi ya minembwe. Mu mafoto […]

Iburengerazuba: Bakungahaye ku biryo bakaza imbere mu kugwingiza

Kuva mu mwaka wa 2010, ubushakashatsi bwa RDHS bugaragaza ko uturere tw’intara y’Iburengerazuba tuza mu myanya ya mbere mu kugira abana bafite igwingira n’imirire mibi, kandi ariyo ntara ifatwa nk’ikigega cy’igihugu ku biryo kurusha izindi. Intara y’Iburengerazuba iza imbere mu kugira abana bafite igwingira, aho mu turere twa Ngororero, Rubavu na Nyabihu turi mu tuza […]

Dr Frank Habineza arateganya kugerageza bwa gatatu kwinjira m’Urugwiro

Umunyapolitiki akanaba umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, yatangaje ko ateganya kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu myaka itanu iri imbere. Ni nyuma yo gutsindwa na Perezida Paul Kagame ishuro zose yagerageje kwicara ku ntebe iruta izindi, muri Village Urugwiro Dr Habineza wagize […]

Nyaruguru: Mutwarasibo yishwe n’abataramenyekana bamugerekaho ibyangombwa bye

Mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Mata, hazwi nko mu birembo,  haravugwa inkuru y’urupfu rw’umuturage witwa HAKIZIMANA Ildephonse,  wishwe n’abantu bataramenyekana, ariko akaba yari asanzwe ari mutwarasibo ndetse akaba yari yaracitse ku icumu. Amakuru ava muri uyu murenge avuga ko ,  byabereye mu mudugu wa Ramba , hazwi nko mu birembo,  munsi y’umuhanda ugana mu […]

Dr Frank Habineza yemeje ko DGPR iri gukora imishinga y’ubworozi n’ifumbire mu turere 10

Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com , perezida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda , Dr Frank Habineza, yatangaje ko nyuma y’amatora y’abadepite nay’umukuru w’igihugu yatumye iri ishyaka rigumana imyanya ibiri mu nteko , ko ubu bari gushyira mu bikorwa bimwe mu bitekerezo iri shyaka ryagararagazaga mu gihe biyamamazaga, gukora imishinga mu bworozi bw’amatugo magufi, gutunganya […]