Perezida Kagame yashyizeho guverineri w’intara y’Iburengerazuba

None tariki ya 23/11/ 2024, mu Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’intebe rivuga ko perezida wa repebulika yashyizeho Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibintura. Guverineri Jean Bosco Ntibintura, asimbuye Lambert dushimimana , wari washyizwe kuri uyu mwanya tariki ya 07 Nzeli 2023, asimbuye Habitegeko.

Uza sinzira, ugeze ryari?

Uyu munsi, buri wese n’umusaruro w’ibyemezo yafashe mu myaka ishize. Gusa benshi bagiraga amahitamo kubera ibihe banyuragamo, kubera kunezeza abandi, kubera ibigezweho, atari kubera abafashe umwanya wo kubitekerezaho. Igihe kirageze ko dufata imyanzuro ituma mu myaka iza, tuba umusaruro w’ibyo twatekerejeho kandi tunabihitamo. Ntakugendera ku mahirwe cyangwa mu cyuka cyo kurangazwa n’ibihe cyangwa abantu. Wa […]

Rubavu: Wa muhanda wahagaritse urujya n’uruza wishe undi muntu

Umuturage witwa Nsengimana Jean Paul wo mu murenge wa Nyamyumba w’akarere ka Rubavu, yitabye Imana nyuma yo kugwa ahacitse umuhanda wahagaritse urujya n’uruza ndetse ukaba ukomeje gutuma bamwe bagira ubumuga bw’ingingo. Ku wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo ni bwo uyu muturage yaguye muri kiriya kiraro. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko kuri uyu wa […]

Rubavu: Meya arasaba ubuvugizi, abaturage bagasaba perezida Kagame kubibuka bakaba ku isonga nk’abandi

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Busoro ko mu murenge wa Nyamyumba w’akarere ka Rubavu, barasaba Perezida  Kagame kubibuka nk’abandi banyarwanda akabakura mu bwigunge bamazemo imyaka irenga ibiri kubera umuhanda wahuzaga uturere twa Rubavu-Rusizi wacitse ugahagarika ubuzima. VIDEO: RUBAVU:HARI ABAPFUYE😭ABAGIZE UBUMUGA💄BARATABAZA PEREZIDA KAGAME NGO ABIBUKE BABE KU ISONGA NK’ABANDI KUKO AHAHOZE UMUHANDA HAGIYE KUBAMARAHO […]

Abasirikare 15 barimo Colonel na Lt Colonel bari mu barekuwe

Abasirikare 15 bari bafungiwe muri gereza ya gisirikare ya Mulindi nyuma yo gukatirwa ibihano bitandukanye, bababariwe by’agateganyo hashingiwe ku iteka rya Minisitiri w’Ubutabera. Ku rutonde rw’ababariwe by’agateganyo hagaragaraho abasirikare bakuru barimo abari bafite ipeti rya Colonel na Lieutenant Colonel. Nk’uko bigaragara mu igazeti idasanzwe yasohotse tariki ya 18/10/2024 , mu iteka rya Minisitiri no 00524 […]

Mu myaka irindwi ishize urwego rw’ubwikorezi rwaragutse

Mu myaka irindwi ishize, ni ukuvuga uhereye mu mwaka wa 2017 kugeza ubu iterambere ry’igihugu mu ngeri zitandukanye ryagiye rizamuka ryiyongera ku bikorwa bindi byagezweho biturutse ku miyoborere myiza irangajwe imbere n’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame. Nta wabura kuvuga ko kuri iyi manda y’imyaka irindwi ya Perezida Kagame, ibyo yagiye yemerera abaturage byagezweho […]