Rayon Sports yabengutse umusimbura wa Madjaliwa

Nyuma y’uko Perezida wa Rayon Sports, Thadée Twagirayezu atangaje ko Aruna Moussa Madjaliwa ari mu nzira zo gutandukana nabo, iyi kipe yabengutse kapiteni wa Muhazi nk’umusimbura we. Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Uburundi amaze igihe kinini adakina kubera imvune yatumye atitabira imikino yo mu gice cya mbere cya shampiyona y’uyu mwaka. Nubwo amasezerano ye azarangira muri Kamena […]

RGB yitandukanyije n’amabwiriza yo kwandika imiryango ishingiye ku myemerere

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko nta mabwiriza ajyanye n’ibisabwa mu iyandikwa n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere rwigeze rutangaza. Ibi byatangajwe kui uyu wa Gatanu nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inyandiko igaragaza zimwe mu ngingo ziri muri ayo mabwiriza. Mu itangazo RGB yashyize kuri X, yanyomoje ayo makuru ivuga ko amabwiriza agenga imiryango ishingiye […]

DJ Sonia yahaye gasopo Irené Murindahabi

Sonia Kayitesi uzwi cyane nka DJ Sonia umwe mu ba-DJ bagezweho mu Rwanda, yahaye gasopo umunyamakuru Irene Murindahabi ukorera kuri MIE ku muyoboro wa YouTube wagiye umuvugaho ibintu bitamushimishije mu biganiro bitandukanye. Uyu mwuka mubi watangiye nyuma y’uko Irene yagiranye ibiganiro bibiri na DJ Crush, aho baganiriye ku ngingo zitandukanye, harimo n’iyo kugereranya imiterere ya […]

Mukuru wa Pogba yahamijwe icyaha cyo kumushimuta

Mathias Pogba, mukuru w’umukinnyi Paul Pogba, yahanishijwe igifungo cy’imyaka itatu n’urukiko rw’i Paris, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gushimuta umuvandimwe we. Muri iyo myaka, ibiri izaba isubitse, naho umwaka usigaye awumare afungiye mu rugo akurikiranwa n’igikoresho cy’ikoranabuhanga. Uyu mwanzuro wakurikiye ibyifuzo by’ubushinjacyaha, ariko Mathias yavuze ko azajuririra iki cyemezo. Umwunganizi Mathias, Mbeko Tabula, yavuze ko […]

Everton yaguzwe n’umuherwe mushya

Ikipe ya Everton yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League), kuri uyu wa Kane yatangaje ko ko itsinda rya Friedkin Group ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryasoje kugura imigabane y’iyi kipe. Imigabane yaguze ni 98.8%, bikaba byatumye Everton iba ikipe ya 10 muri Premier League ifite ba nyirayo b’Abanyamerika. Iyi kipe […]

Munyakazi Sadate yavuze ku byo kwishyuza Rayon Sports

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yasobanuye ku makuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, avuga ko yaba yishyuza uyu muryango amafaranga. Mu itangazo yashyize ahagaragara, Sadate yahakanye ibi bivugwa, avuga ko ari ibihuha bigamije kumwangisha abakunzi b’ikipe ndetse no guhindura ukuri. Munyakazi Sadate yagarutse ku ruhare rwe mu guteza imbere Rayon […]

Ghana: Urukiko rwemeje itegeko rihana abatinganyi 

Urukiko rw’Ikirenga rwa Ghana rwemeje itegeko rihana abatinganyi babarizwa mu muryango wa LGBTQ, nyuma yo gutesha agaciro ubusabe bubiri bwo kurihindura. Abadepite bari bamaze kemeza itegeko ryiswe “Itegeko ry’Uburenganzira bw’Imibonano n’Indangagaciro z’Imiryango” muri Gashyantare uyu mwaka. Iri tegeko nubwo ryatewe utwatsi n’amahanga, ryabonye ubufasha bukomeye imbere mu gihugu cya Ghana, igihugu gifite abaturage benshi b’abakirisitu […]

Miss Irasubiza yakoreye ubukwe muri Amerika (Amafoto)

Irasubiza Alliance, wamenyekanye cyane ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, yakoze ubukwe mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu kwezi kwa Kamena 2024, ni bwo uyu mukobwa yerekanye bwa mbere umusore bakundana ku mbuga nkoranyambaga, ashimangira urukundo rwabo mu butumwa bwuje ibyishimo. Nyuma y’amezi make, muri […]

Rayon Sports yatewe gapapu kuri Malipangu

Theodole Malipangu, umukinnyi ukomoka muri Centrafrique wari warumvikanye na Rayon Sports yo mu Rwanda, yahisemo kuyibenga yerekeza mu ikipe ya Jamus itozwa na Cassa Mbongo yo muri Sudani y’Epfo. Iyi kipe izwiho gushora amafaranga menshi mu kureshya abakinnyi bafite impano, yatanze amadorari $30,000 yo kugura Malipangu ndetse izajya imuhemba $4,000 buri kwezi. Amakuru yemezwa na […]

Adele yahamijwe ubujura

Urukiko rw’Ubucuruzi rwo muri Brésil rwanzuye ko indirimbo Million Years Ago ya Adele ikurwa ku mbuga zose icururizwaho, nyuma yo kwemeza ko iyi ndirimbo yibwe ku ndirimbo Mulheres ya Toninho Geraes, umwanditsi w’indirimbo wo muri Brésil. Toninho Geraes yavuze ko Million Years Ago, indirimbo yakunzwe cyane mu 2015, ari kopi y’igihangano cye cya Mulheres, cyaririmbwe […]