Rubavu: Akarere kasabye RIB gutunga itoroshi muri Etincelles FC

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), burusaba ubufasha mu kugaruza Frw 3,000,000 yakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amasezerano bagiranye. Ni ibikubiye mu ibaruwa ifunguye yashyizweho umukono n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, Ruhamyambuga Olivier, ku wa 6 Ukuboza 2024. Mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 7 Werurwe 2023, inkunga y’Akarere ka Rubavu yagombaga gukoreshwa mu kugura […]
FA yahagaritse Mudryk wa Chelsea

Rutahizamu wa Chelsea, Mykhailo Mudryk, yahagaritswe by’agateganyo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) nyuma yo gutsindwa ikizamini cy’imiti itemewe. Uyu mukinnyi w’imyaka 23, ukomoka muri Ukraine, ashobora guhanishwa guhagarikwa kugeza ku myaka ine mu gihe yaba ahamijwe gukoresha imiti itemewe nk’uko amategeko ya FA abiteganya. FA yatangaje ko Mudryk yamenyeshejwe ibyavuye mu kizamini cy’imiti cyakorewe […]
Umunyamakuru wo muri Afurika y’Epfo yakuriye ingofero u Rwanda

Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwasabye ku mugaragaro kuba rwakakira irushanwa rya Formula One Grand Prix, mu nama y’inteko rusange ya Federasiyo Mpuzamahanga y’Imodoka (FIA) yabereye i Kigali. Perezida Kagame yashimangiye ko ibiganiro ku byerekeranye n’ubu busabe biri kugenda neza, icyemezo cyakiriwe neza n’abayobozi batandukanye, barimo […]
Umugore yahawe impyiko y’Ingurube

Towana Looney, umugore w’imyaka 53 wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arimo koroherwa nyuma yo guhabwa impyiko y’ingurube yahinduriwe utunyangingo mu kwezi gushize. Iki ni igikorwa cy’amateka mu buvuzi kuko gikuraho imyaka umunani yari amaze akoresha imashini isukura amaraso (dialysis). Looney yabaye Umunyamerika wa gatanu uhabwa urugingo rw’ingurube rwahinduwe kugira ngo rube nk’ur’umuntu, azaniye […]
Nana wamenyekanye muri Citymaid yasezeranye

Uwamwezi Nadège, umukinnyi w’amafilime wamenyekanye cyane nka Nana muri filime y’uruhererekane Citymaid, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Nsanzimana Patrick, mu muhango wabereye muri Komine ya Charleroi mu Bubiligi ku wa 14 Ukuboza 2024. Aba bombi bari bamaze igihe babana muri uyu mujyi, aho bamaranye imyaka itatu mu munyenga w’urukundo. Amakuru aturuka mu nshuti zabo za […]
Abafana ba Rangers barwanye n’Abapolisi

Mbere y’umukino ukomeye wahuje ikipe ya Rangers na Celtic muri Scottish League Cup ku Cyumweru, abafana ba Rangers bagiranye imvururu n’abapolisi mu mujyi wa Glasgow. Aba bafana, bari bambaye ingofero za Santa Claus zo kuri Noheli ndetse n’udupfukamunwa tw’ubururu, basakuje mu mujyi wa Glasgow, bangiza ibirahuri by’amaduka, ndetse bagera n’aho batera ibintu ku bapolisi. Amashusho […]
Lomami Marcel yahawe akazi muri Kiyovu Sports irembye

Kiyovu Sports yatangaje ko Lomami Marcel ari we ugomba kuyibera umutoza mukuru, nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wayo, Bipfubusa Juslin. Uyu mwanzuro waje nyuma y’umukino Kiyovu Sports yari yiteguye gukina na Gorilla FC ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024, ubwo Bipfubusa yatangaje ko yasezeye ku mirimo ye, maze El Hadji Malick asigarana inshingano z’agateganyo. […]
Uko Trump yatumye agaciro ka Bitcoin gatumbagira

Bitcoin, ifaranga rikoresha ikoranabuhanga rya blockchain (ikoranabuhanga ribika amakuru mu buryo buhoraho kandi budashobora guhindurwa), ryazamutse cyane rigera ku $106,000 (£83,890) ku wa Mbere, rigahita risubira ku $105,000 mu masoko yo muri Aziya. Ibi bibaye nyuma y’uko Donald Trump atsinze amatora yo ku wa 5 Ugushyingo, bikavugwa ko guverinoma ye izashyigikira cryptocurrency (ifaranga rikoresha ikoranabuhanga […]
Jamie Foxx yakubiswe igikombe umunwa benda kuwuca

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Jamie Foxx yajyanywe kwa muganga nyuma yo gukubitwa igikombe mu maso, ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 57 ku wa Gatanu nijoro. Ibi byabereye muri resitora izwi cyane y’ibyamamare yitwa Mr. Chow iherereye i Beverly Hills, muri Leta ya California. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Foxx, umuntu wari ku y’indi […]
Itandukaniro riri hagati ya Android na iOS

Mu isi y’ikoranabuhanga rigezweho, Android na iOS ni porogaramu zifite uruhare runini mu matelefoni agezweho, azwi nka smartphones. Nubwo zombi zifite intego imwe yo gufasha abantu mu buzima bwa buri munsi, hari itandukaniro rinini hagati yazo. Ibikoresho Byihariye Android ni porogaramu ikoreshwa n’ibikoresho byinshi, birimo Samsung, Xiaomi, na Huawei. Ni uburyo bwashyizweho na Google, bugamije […]