Rubavu: Abanyeshuri ba Kaminuza ya ULK bishyuriye Mutuelle imiryango 107 itishoboye

Abanyeshuri ba Kaminuza yigenga ya Kigali ishami rya Gisenyi (ULK), bo mu cyiciro cya gatatu mu ishami ry’amasomo y’Iterambere (Master’s in Development Studies) bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nyakiliba, ndetse bishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 107 itishoboye, ingana n’amafaranga 323,000 Frw. Iki gikorwa cyabaye kuwa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, mu gutanga umusanzu wabo ku […]
Gen Rwigema Wilson yakwennye FDLR n’abacanshuro b’abazungu bifuzaga gutera u Rwanda

Brig. Gen. Rwigema Wilson, uhagarariye inkeragutabara mu ntara y’iburengerazuba yakwennye umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda wa FDLR n’itsinda ry’abacanshuro b’abanyarumaniya bari bafite umugambi wo gutera u Rwanda, bikarangira bamwe M23 ibafashe mpiri. Ibi Brig. Gen. Rwigema yabigarutseho kuri uyu wa gatatu, tariki 12 Werurwe 2025 ubwo yatangaga ikiganiro ku mutekano n’ubumwe n’ubudaheranwa, ku baturage […]
Meya Kayitesi yasabye Guverineri ubuvugizi ku kibazo cy’abambuwe na Kiliziya Gatolika

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yasabye Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, kubakorera ubuvugizi kugira ngo abaturage bambuwe ibyabo na Kiliziya Gatolika (Paruwasi ya Biruyi) babone ubishyura. Ibi Kayitesi yabigarutseho kuri uyu wa gatatu, tariki 12 Werurwe 2025 ubwo yabazwaga n’abaturage iki kibazo mu maso ya Guverineri Ntibitura wari wagiriye uruzinduko rw’akazi muri aka […]
FDLR na Wazalendo binjiye ku butaka bw’u Rwanda – Guverineri Ntibitura

Ubwo Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yari mu ruzinduko rw’akazi mu karere ka Rutsiro, yahishuye ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) babarizwa mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bafatanyije na Wazalendo hari abinjiye ku butaka bw’u Rwanda, aboneraho gusaba abaturage gutangiora amakuru ku gihe bagatabwa muri yombi. Ibi yabigarutseho […]
Rutsiro: Ababyeyi babyarira ku kigo nderabuzima cya Kinihira baratabaza ubuyobozi

Ababyeyi babyarira ku Kigo Nderabuzima cya Kinihira mu Karere ka Rutsiro baratabaza ubuyobozi basaba ko inzu y’ababyeyi yasanwa, ikanagurwa kubera ko iyo basanganwe ari mu mfunganwa kandi ishaje. Ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere bwaruciye buvuga ko vuba kiraba cyakemutse. Bamwe muri aba baturage biganjemo abakomoka mu Murenge wa Kigeyo iki kigo nderabuzima giherereyemo baganiriye na […]
Rubavu: Batatu bafunzwe bafatiwe mu kuvunja amafaranga bitemewe

Abagore batatu bo mu karere ka Rubavu, bafunzwe nyuma yo gufatirwa mu kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko. Aba bagore bafatiwe hafi y’umupaka muto wa Petite barriere, mu mudugudu wa Gasutamo, akagari ka Mbugangali, umurenge wa Gisenyi. Abafashwe bari bafite amafaranga atandukanye, barimo uwitwa Murekatete Beatrice, Icyimanizanye Shadia na Yoborinyana Deborah. SP. Karekezi Twizere Bonaventure, […]
Rubavu: Umusore wavugwagaho ubutinganyi yishwe atewe ibyuma n’uwo bararanye

Umusore witwa Bizumuremyi Eric uri mu kigero cy’imyaka 25 wari ucumbitse mu karere ka Rubavu wavugwagaho kuba umutinganyi yishwe na mugenzi we bararanye amuteye ibyuma mu musaya. Ni mu gihe ubuyobozi buvuga ko amakuru yerekeye iby’ubutinganyi ntayo bahawe. Aya makuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, tariki 07 werurwe 2025, aho byabereye mu […]
Rusizi: Abakekwaho gukwirakwiza no gucuruza urumogi bafatanwe udupfunyika turenga ibihumbi 3

Batatu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge (Urumogi) babivanye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bafatiwe mu karere ka Rusizi, bafite udupfunyika tw’urumogi 3100. Aba bose batawe muri yombi kuri uyu wa kabiri, tariki 25 Gashyantare 2025, bafashwe n’ishami rya polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaba (ASOC), aho iyi operasiyo yakorewe mu murenge wa Kamembe, Akagari […]
Rubavu: Abakekwaho gucuruza urumogi bafatanwe udupfunyika ibihumbi 2

Abagabo babiri bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge (Urumogi) babivanye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bafatiwe mu karere ka Rubavu, bafite udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 2. Murengezi Fanuel uzwi nka Kabwana Dada w’imyaka 22 na Nizeyimana Theogene w’imyaka 31 bafashwe kuri uyu wa gatandatu, tariki 22 Gashyantare 2025, ahagana saa cyenda n’igice z’umugoroba, mu Murenge wa […]
Imbamutima z’abakomerekejwe n’ibisasu byaturutse i Goma, Leta yatangiriye gusana ku bikorwaremezo

Bamwe mu batuye akarere ka Rubavu bagizweho ingaruka (Abakomeretse) n’ibisasu n’amabombe byaturutse mu mujyi wa Goma, ubwo umutwe wa M23 wari uhanganiyemo n’igisirikari cya Leta ya Congo FARDC, bagize icyo basaba ku nzitizi bagifite mu kwivuza, mu gihe bashima gahunda ya Leta yo gusaniro no kubakira abo byasenyeye. Bamwe mu bakomerekejwe n’ibi bisasu byaguye ku […]