Umufana wa Kiyovu sport Azziz yitabye imana

Binyuze mu butumwa umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemed yacishije ku mbuga za Whatsapp zitandukanye, yabitse urupfu rw’umukunzi akaba n’umushyushyarugamba wa Kiyovu Sports Harerimana Abdulazizi witabye Imana azize uburwayi. Ubutumwa bugira mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 11 Gashyantare 2025. Bugira buti “Ubutumwa bw’akababaro bureba abanyamupira bose. Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bubabajwe n’urupfu […]
Rubavu: Umugore wakoraga inzoga z’inkorano yafatanwe litiro zisaga 1800

Umugore wo mu karere ka Rubavu wengega inzoga zinkorano yatawe muri yombi, nyuma yo gusanganwa Litiro zisaga 1800. Murekatete Rebecca uri mu kigero cy’imyaka 41 yafatiwe iwe mu rugo, mu murenge wa Rubavu, akagari ka Byahi kuri uyu wa gatatu, tariki 05 Gashyantare 2025. Aya makuru Bwiza yayahamirijwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara […]
Rutsiro: Inka ebyiri z’abaturage zasanzwe zabagiwe mu mashyamba

Inka ebyiri z’abaturage bo mu karere ka Rutsiro zari zibwe zasanzwe mu murenge wa Kigeyo zabagiwe mu mashyamba. Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 22 Mutarama 2025, mu kagari ka Nkora ho mu mudugudu wa Humiro. Bwiza ifite amakuru ko mu ishyamba riri ku rubibi rw’umurenge wa Mushonyi ariko mu […]
Rutsiro: Barashima uruhare rw’abanyeshuri n’abarezi mu kugabanya imirire mibi n’igwingira

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko bushima uruhare rw’abanyeshuri n’abarezi bo mu kigo cy’amashuri abanza cya Francophone cy’i Kayove na Kivu Hills Academy ku ruhare bikomeje kugaragaza mu guhangana n’imirire mibi n’igwingira byugarije abana bagatuye. Ni mu gihe aka karere kaza ku mwanya wa mbere mu ntara y’iburengerazuba ku kugira abana bafite igwingira ku gipimo […]
Rutsiro FC yasinyishije babiri muri batatu yifuza ngo ikomeze ubusatirizi bwayo

Rutsiro FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi babiri bakomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ngo ikomeze hagati hayo ari nako yakomeje ibiganiro na Rutahizamu, ngo buzure batatu ikeneye. BWIZA mu kiganiro yagiranye na Visi Perezida wa mbere wa Rutsiro FC, Uwamahoro Thadee yahamije ko bamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, […]
Nyabihu: Gitifu w’umurenge uhagarikiwe n’ingwe aravugwaho guhoza ku nkeke abakozi

Gitifu w’Umurenge wa Rambura, mu karere ka Nyabihu, bivugwa ko ashyigikiwe n’Ingwe Kabalisa Salomo aravugwaho guhoza abakozi bamwe ku nkeke, abandi akababwira ko batazagira amahoro mu kazi mu gihe akiyoboye uyu murenge. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko kuva bwamenya iki kibazo bwagikurikiranye bugasanga bapfa utuntu tw’amafuti. Inkuru y’itotezwa rikorerwa bamwe mu bakorera ku […]
Rutsiro: Gitifu w’umurenge n’umukozi ayobora batawe muri yombi

Abakozi b’akarere ka Rutsiro barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira, Basabose Alex, kumwe n’Umukozi w’uyu murenge witwa Hategekimana Victor, usanzwe ashinzwe iterambere ry’ishoramari bafunzwe bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta. Basabose Alex na Hategekimana, Bwiza ifite amakuru ko batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki 07 Mutarama 2025. Aho ku munsi […]
Rubavu: Abarwanyi batatu ba FDLR bishyikirije RDF n’intwaro zabo

Abarwanyi 3 bo muri FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bambutse umupaka uhuza u Rwanda na RDC, bishyikiriza Igisirikari cy’u Rwanda bitwaje intwaro zabo n’icyombo cy’itumanaho. Amakuru BWIZA ivana mu baturage bi mu murenge wa Busasamana, n’uko bambutse muri iki gitondo cyo kuwa 07 Mutarama 2025, mu masaha ya saa moya z’igitondo banyuze mu kibaya gihuza […]
Rubavu: Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yongeye kugonga ibitaro bya Gisenyi

Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yongeye kugonga ibitaro bya Gisenyi, biherereye mu karere ka Rubavu ikomerekeramo bane. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo, cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Mutarama 2025, mu murenge wa Gisenyi, akagari ka Nengo ho mu mudugudu wa Gikarani yakozwe n’imodoka yari yambaye Purake RAF 698 Z, amakuru akaba avuga […]
Rutsiro: Abakora ku kigo nderabuzima cya Mukura bategereje PBF baraheba

Bamwe mu bakozi b’Ikigo nderabuzima cya Mukura mu karere ka Rutsiro bavuga ko bategereje agashimwe bagenerwa kazwi nka Performance Based Financing Procedure (PBF) gatangwa na Minisiteri y’ubuzima mu gihe runaka ngo kunganire abakozi bo mu bitaro no mu bigo nderabuzima, amaso agahera mu kirere. Bamwe mu baganiriye na BWIZA bavuga ko batazi inzitizi zabayeho ngo […]