Rutsiro: Arembeye mu bitaro hafi gupfa nyuma yo gukururwa ubugabo

Turikumwe Jean Pierre wo mu karere ka Rutsiro arembeye mu bitaro bya Mmurunda hafi gupfa nyuma yo gukubitwa akagirwa intere akanzwe ubugabo ndetse umuhogo bakawumena ku buryo atabasha kurya, kunywa no kuvuga. Urugomo Turikumwe yakorewe mu ijoro rya Noheri y’umwaka dusoje, rwabereye mu murenge wa Ruhango, akagari ka Nyakarera ho mu mudugudu wa Marabuye. Amakuru […]
Rutsiro: Baratabaza, inyamaswa yo muri Parike ibarira amatungo bagapfukiranwa

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro batabaza Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bavuga ko inyamaswa yitwa (Imbaka) iva muri Parike ya Gishwati-Mukura ikabarira amatungo ariko Ubuyobozi bukabapfukirana. Abaturage iyi nyamaswa yaririye amatungo mu murenge wa Mukura ni benshi, ariko abaganiriye na BWIZA bavuga ko Ubuyobozi bukomeza kubabindikiranya, bukabeshya ko ari imbwa zabaririye amatungo kugira […]
Rubavu: Bamaze imyaka 11 batswe amafaranga ngo biyubakire ibiro by’akagari none amaso yaheze mu kirere

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko bashengurwa n’amafaranga igihumbi (1000 Frw / ku muryango) batswe ngo babashe gukurisha no gutundisha amabuye ngo biyubakire ibiro by’akagari, none imyaka irenze 11 amaso yaraheze mu kirere. Bamwe muri aba baturage abaganiriye na BWIZA bavuga ko byabazwa no kuba akagari kabo katagura ibiro. Bati […]
Rutsiro: Barinubira gusaba serivisi banyagirwa muri Materineti ishaje

Bamwe mu babyeyi bagana Inzu y’ababyeyi (Materineti) ku kigo nderabuzima cya Mukura, mu karere ka Rutsiro Barinubira serivisi zihatangirwa, kuko iyo imvura iguye ibanyagira nk’abari hanze kandi bari mu nyubako, bagasaba ko yasanwa. Abagana iyi nzu y’ababyeyi baganiriye na BWIZA bavuga ko batunguwe no kubona iyi nzu y’ababyeyi bayihererwamo serivisi kandi yarangiritse bigaragaza, bakababazwa n’uko […]
Rutsiro: Hari abakozi b’Ikigo nderabuzima bamaze amezi atatu badahembwa

Hari bamwe mu bakozi b’Ikigo nderabuzima cya Kabona, ho mu karere ka Rutsiro bamaze amezi atatu batazi uko umushahara bakoreye usa. Bamwe muri aba bakozi, baganiriye na BWIZA bavuga ko bakorera mu kigo nderabuzima ku bufatanye n’Umuryango w’abanyamerika ushinzwe kurinda ubuzima n’umudendezo by’abantu, (Centers for Diseases control and Protection). Aba batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa […]
Gen. Muhoozi yongeye kurikoroza atangaza ko Imana ari umwirabura w’umunyafurika

Umugaba Mukuru w’Ingabo mu gihugu cya Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Imana ari umwirabura w’umunyafurika, kandi ko igisirikari cya Uganda nicy’u Rwanda ari byo bya mbere ku isi. Mu gihugu cya Uganda hakomeje kwibazwa ku musimbura wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni umaze imyaka 38 ku butegetsi. Nyuma yo gukomeza kwibaza ibi, Gen. Muhoozi Kainerugaba […]
Rubavu: Abakorera mu isoko rya Cyanzarwe barataka ibihombo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu, bagana n’abakorera mu isoko rya Cyanzarwe barataka ibihombo bikabije baterwa no kuba imvura igwa ikabacikiraho, bamwe mu ribo bagahitamo kujya gukorera mu nkengero ryaryo aho abarisigayemo bavuga ko hatemewe. N’isoko ryubatse mu murenge wa Cyanzarwe, akagari ka Ryabizige ho mu mudugudu wa Musene. Dukuze Jean Pierre, umucuruzi […]
Rubavu: Bashengurwa no kunyuzwa insinga z’amashanyarazi hejuru batuye mu kizima

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bashengurwa no kuba mu kizima kandi insinga z’amashanyarazi zibanyura hejuru, aho bavuga ko byabadindije mu iterambere. Abaturage bagarutse kuri iki kibazo n’abaganiriye na BWIZA bo mu murenge wa Mudende, mu mudugudu wa Bihungwe akagali ka Bihungwe, Umudugudu wa Kiryoha mu kagali ka Mirindi n’abo mu mudugudu […]
Icyo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente avuga ku mushinga w’itegeko ry’umushahara fatizo
Kuwa 19 Werurwe 2024, nibwo igitangazamakuru BWIZA cyabagejejeho inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Umushahara fatizo: Bite by’umushinga w’itegeko waheze kwa Minisitiri w’Intebe” aho yagarukaga ku byatangajwe na Hon. Dr. Habineza Frank, Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije DPGR, aho yavugaga ko ababazwa no kuba umushinga w’itegeko rishyiraho umushahara fatizo mushya ryatowe n’Abadepite, waraheze […]
Kubana badasezeranye: Impamvu yatizaga umurindi amakimbirane mu miryango

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko impamvu mu miryango yabo hahoraga amakimbirane y’urudaca ari uko babanaga badasezeranye imbere y’amategeko, ibyatumaga bamwe muribo bimika ubuharike. Aba baturage ibi babigarutseho ubwo imiryango 20 yasezeranaga imbere y’amategeko mu murenge wa Kanzenze barimo n’abamaze imyaka irenga 10 babana binyuranyije n’amategeko. Umwe mu basezeranye, umugabo witwa […]