Dr Habineza yabwiye ab’i Rutsiro na Karongi ko kuba batangira kwivuza umunsi batangiyeho mituweli ari ku bwe
Umunsi wa 12 we wo kwiyamamaza, Dr Frank Habineza kuri uyu wa Gatatu yawukomereje mu turere twa Rutsiro na Karongi, aho yabwiye abaturage baje kumva imigabo n’imigambi ye ko kuba umuntu atanga mituweli ntategereze ukwezi ngo yivuze ahubwo agahera umunsi yayishyuriyeho ashobora kwivuza n’abe byaturutse ku gitekerezo cye. Mu karere ka Rutsiro Dr Habineza yakiriwe […]
Ibyo tuvuga si igipindi: Dr Habineza wasabye njyanama ya Ngoma kwegura
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukukije akanaba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Dr Frank Habineza, yanyomoje abavuga ko ibyo avuga yiyamamaza ari igipindi ndetse na we akaba azi neza ko atatsinda amatora y’umukuru w’igihugu, avuga ko iyo aza kuba atiyizeye neza atari kwiyamamaza. Ni bimwe mu byo yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba […]
Dr Habineza yabwiye ab’i Nyabihu na Rubavu ko azatumbagiza imishahara ya RDF na RNP
Umunsi wa 11 wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party), Dr Frank Habineza yari mu turere twa Nyabihu na Rubavu mu ntara y’uburengerazuba, aho yatangiye isezerano rw’uko natorwa azatumbagiza imishahara y’abasirikare, abapolisi n’izindi nzego z’umutekano. Muri utu turere twombi, Habineza yishimiye uburyo yakiriwe, haba ku mbaga y’abaturage […]
Uburengerazuba : Dr Habineza yavuze ko natorwa abahunze igihugu kubera imisoro azabagarura
Umunsi wa 10 wo kwiyamamariza umwanya wo kuyobora u Rwanda, Dr Frank Habineza yagarutse mu ntara y’Uburengerazuba yaherukagamo ku wa 29 Kamena 2024, ubwo yari ku Kabaya mu karere ka Ngororero. Uyu mukandida w’ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda n’abakandida baryo mu matora y’abadepite biyamamarije mu turere twa Rusizi na Nyamasheke. Mu karere […]
Huye: Dr Habineza yavuze ko yagize uruhare rukomeye mu kuhagarura amashami ya UR
Mu i Rango, mu Murenge wa Mukura w’Akarere ka Huye ni ho umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukukije (Democratic Green Party), Dr. Frank Habineza, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku kuri iki cyumweru, tariki ya 30 Kamena, ari kumwe n’abakandida b’ishyaka rye ku mwanya w’ubudepite mu nteko ishinga amategeko. Aha i Huye abaturage bamwakiriye nk’uwisanga, […]
Dr. Habineza aremeza ko urugwiro yakiranwa n’abaturage rumuha icyizere cyo gutsinda amatora
Umunsi wa munani wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party) yari ku Kabaya mu karere ka Ngororero, ahabimburiye ahandi mu ntara y’uburengerazuba, nyuma y’iminsi 7 yibanda mu mujyi wa Kigali, intara y’amajyepfo n’iy’uburasirazuba. Aha hose avuga ko urugwiro yakiranwa n’abaturage rumuha icyizere cyo gutsinda aya matora n’abadepite […]
Amajyepfo : Dr Frank Habineza yagaragarije abaturage ko anyotewe no kwicara mu Rugwiro
Umunsi wa karindwi wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party), Dr Frank Habineza yawuhariye uturere twa Gisagara na Ruhango, mu ntara y’amajyepfo, aho yabagaragarije ko anyotewe no kwicara mu Rugwiro, agira ibyo abasezeranya azabagezaho nibamwicazayo ku wa 15 Nyakanga,2024, bakanamuhesha ubwiganze mu nteko ishinga amategeko batora abadepite […]
Nyanza: Dr Habineza yavuze ko abarimu, abasirikare n’abapolisi ari we bakesha kuzamurirwa umushahara
Nyuma y’iminsi itatu yibanda mu ntara y’uburasirazuba, umunsi wa 6 wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu Dr Frank Habineza yagarutse mu ntara y’amajyepfo yaherukagamo ku wa 23 Kamena ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Kamonyi. Kuri uyu wa Kane yari mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busoro, aho yahuye n’abaturage benshi bari baje kumwakira no kumva […]
Kirehe: Dr Habineza yibukije ababyeyi ko kuba abana babo barira ku ishuri ari we byaturutseho
Ku munsi wa kane w’igikorwa cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party), Ho.Dr Frank Habineza yawukomereje mu karere ka Kirehe, aho yakiririwe n’imbaga y’abaturage muri santere y’ubucuruzi ya Nyakarambi. Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste ari mu bamwakiriye. I Kirehe Dr. Habineza yibukije […]
Uburasirazuba: Dr Habineza yijeje kuzahanga imirimo mishya 500,000 buri mwaka
Nyuma ya Gasabo mu mujyi wa Kigali na Kamonyi mu ntara y’amajyepfo, umunsi wa 3 wo kwiyamamaza wa Dr Frank Habineza n’abakandida depite 50 b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party) bawuhariye uturere twa Ngoma na Kayonza mu ntara y’uburasirazuba. Muri aka karere byagaragaraga ko abaturage bari bategereje cyane Hon. Dr Frank Habineza […]