Kamonyi: Dr Habineza yijeje gukuraho burundu imisoro ku butaka

Ku munsi wa kabiri wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije yawugeneye akarere ka Kamonyi, aho yakiririwe ku kibuga cya Santere y’ubucuruzi ya Gihara n’abaturage b’umurenge wa Runda. Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo, Ndayisaba Egide ari mu bamwakiriye. Nyuma yo kugeza ku baturage ibyo iri shyaka ryakoze mu buvugizi bwaryo byazamuye imibereho […]

Gasabo: Abaturage basabye Dr Habineza amazi na kaburimbo

Abaturage bo mu karere ka Gasabo basabye umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ko mu gihe yaba atorewe kuyobora igihugu yabaha amazi meza ndetse n’umuhanda wa kaburimbo, kuko biri mu byo bakennye kurusha ibindi. Dr Frank Habineza yabisabwe ubwo yari mu mudugudu wa Gitega, akagari ka Bweramvura ho mu murenge wa Jabana; […]

Nyamasheke: Uko Padiri Mategeko Aimé yageze i Shangi n’uruhare rwe muri Jenoside

Padiri Mategeko Amatus ( Aimé) ufungiye mu Igororero rya Mpanga, Akarere ka Nyanza mu majyepfo y’igihugu, wakatiwe burundu n’inkiko gacaca kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Kiliziya Gatolika ya Shangi, Akarere ka Nyamasheke. Akunda kugarukwaho cyane n’abaharokokeye, akaba yaranavuzwe cyane ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Abatutsi bahiciwe muri Jenoside. Bwiza.com yashatse kumenya […]

Bahigishijwe imbwa: Iyicwa ry’Abatutsi mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura i Nyamasheke

Abayobozi banyuranye bifatanyije n'abakozi b'uruganda rw'icyayi rwa Gisakura kwibuka Ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abarokokeye mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura n’inkengero zarwo, mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko ubugome Jenoside yahakoranywe bwari ndengakamere, kuko uretse abahamagajwe aho bari bihishe, babeshywe ko barindirwa umutekano, baza bagapakirwa imodoka nyinshi bakajyanwa kuri paruwasi gatolika ya Nyamasheke kwicirwayo, abari bihishe mu mirima y’icyayi no muri Nyungwe, bahigishijwe imbwa kugeza bavumbuwe bakicwa . Ni […]

Nyamasheke: Abashomeri batuye aho icyayi cyabuze abasoromyi bijejwe ubufasha

Kanyesigye uyobora uruganda rw'icyayi rwa Gisakura

Abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura na COOPTHEVIGI bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke barasabwa imbaraga mu kurushaho kucyitaho bacyongereza ubwinshi n’ubwiza, cyane cyane bongera ubuso bw’imirima gihigwaho, kugira ngo kirusheho kubateza imbere. Babisabwe n’uwari uhagarariye Rwanda Mountain Tea, Bugingo Eric, ubwo muri uru runganda ruri mu murenge wa Bushekeri, hizihirizwaga umunsi mukuru […]

Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 23 yaryamye, bucya yapfuye urw’amayobera

Usabuwera Diane w’imyaka 23, wabanaga na nyina na mukuru we, mu mudugudu wa Butare, akagari ka Rugali, umurenge wa Macuba, akarere ka Nyamasheke, yavuye ku kazi muri santere y’ubucuruzi ya Kirambo, aho adodera, ku wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, nimugoroba, saa mbiri z’ijoro ajya kuryama, bucya yapfuye, aba abaye uwa 4 mu muryango upfuye […]

Rusizi: Gitifu afungiye gukubita no gukomeretsa umuturage barwaniye mu biro

Umuturage usanzwe ari inkeragutabara Cpl( rtd) Ngendahayo Adrien arembeye bikomeye mu bitaro bya Mibilizi mu karere ka Rusizi, bigakekwa ko yakubiswe akanakomeretswa na Gitifu w’akagari ka Kabuye,umurenge wa Nyakarenzo,akarere ka Rusizi Hakizimana Céléstin wahise atabwa muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo, uru rugomo rwabereye mu biro by’aka kagari. Uwahaye Amakuru Bwiza.com yavuze […]

Rusizi: Amarira aratemba muri koperative iherutse gutakambira Perezida Kagame

Uyu munyamuryango aravuga ko yagombaga guhabwa Frw ibihumbi 500

Abanyamuryango ba koperative Gisuma Coffee y’abahinzi ba kawa ikorera mu murenge wa Giheke, akarere ka Rusizi, babaye nk’abakubiswe n’inkuba ubwo bitabiraga inama y’inteko rusange yabo, biteguye kugabana inyungu, bakabwirwa ahubwo ko bahombye arenga 4.800.000, ko igihombo kizanakomeza kwiyongera, barikubita bataha inama itarangiye. Bavuga ko ibibabayeho byanababayeho umwaka ushize na bwo babwirwa ko bahombye, bibaza icyo […]

Rusizi: Umwarimu ukekwaho gutorokana amafaranga 1.776.500 yafashwe

Nahimana ubwo yafatwaga yakuwemo inkweto

Nyuma y’amezi 3,5 yihishahisha,ashakishwa n’ubutabera, mwarimu Nahimana Théogène ukekwaho gutorokana amafaranga 1.776.500 ya bagenzi be babanaga mu kimina muri GS Cyato, umurenge wa Nyakarenzo, akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere buremeza ko yatawe muri yombi amaze kwishyikiriza abarimu bagenzi be n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyakarenzo. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na […]

Rusizi: Umugabo ushinjwa amarozi yiciwe mu ruhame

Amakuru aturuka mu mudugudu wa Shara,akagari ka Kamurehe, umurenge wa Gashonga, akarere ka Rusizi ni ay’iyicwa ry’umugabo w’imyaka 44 witwaga Mukeshimana Viateur, wishwe n’abaturage barimo Nyandwi Evariste w’imyaka 28 n’abavandimwe be 5 barimo bashiki be 2, abakekwa bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gashonga, mu gihe hakomeje iperereza. Uwahaye amakuru Bwiza.com, yavuze ko iyicwa […]