Nyamasheke: Abaturage bahingaga icyayi ku butaka bwa Leta bigabije batangiye kubukurwamo

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie aravuga ko ikibazo cy’abahinzi b’icyayi 1096 bo mu mirenge ya Cyato na Karambi, ba koperative ya COTHEGA, bagihingaga ku butaka bwa Leta bigabije, bagiye gutangira guhabwa ingurane nk’uko babyemeranijwe n’ubuyobozi bw’aka karere n’ubw’umushoramari watijwe ubwo butaka, Rwanda Mountain Tea, bakabuvamo, icyayi kikegurirwa uwo mushoramari. Yabitangarije Bwiza.com ku wa 16 […]
Nyamasheke: Umukobwa yishwe atewe icyuma, anajanjaguwe umutwe

Kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo mu karere ka Nyamasheke, hafungiye abagabo 2 bakekwaho kwica umukobwa w’imyaka 34 witwaga Nyiranzabandora Peruth, wo mu mudugudu wa Kamina, akagari ka Mutongo, umurenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, umurambo we wasanzwe mu nzu idatuwemo, mu mudugudu wa Rwabisindu, akagari ka Kibingo, umurenge wa Gihombo muri aka karere, […]
Nyamasheke: Idarapo ryari ryabuze ryasanzwe ritabye mu ifumbire

Abagabo 5 bafunzwe bakekwaho uruhare mu kwibwa kw’idarapo ry’akagari ka Mubumbano,umurenge wa Kagano,akarere ka Nyamasheke, ryibwe mu gicuku cyo ku cyumweru tariki 30 Nyakanga, rikaboneka mu ma saa munani n’igice z’amanywa ku wa mbere tariki ya 31 Nyakanga, mu isambu y’umuturage,mu bishishwa bya soya yarundiye kugira ifumbire. Abaturage baganiriye na Bwiza.com,bayitangarije ko ryabonetse bahangayitse cyane,kuko […]
Nyamasheke: Amayobera ku musozi ucucumuka mo umuriro ugurumana ariko ntugire icyo utwika

Abaturage b’umudugudu wa Nyakagano, akagari ka Burimba, umurenge wa Shangi, akarere ka Nyamasheke bari mu mayobera n’icyoba cyinshi baterwa n’umusozi batuyeho uhanamye cyane, w’imanga, wa Nyakaningura ucucumukamo umuriro mwinshi n’icyotsi cyinshi, bakavuga ko batakiryama, barara bahagaze banga ibyago byabageraho biwuturutsemo, amayobera akomeye arimo ariko akaba ari ay’uko uwo muriro nta na kimwe utwika. Ni umuriro […]
Nyamasheke: Abayobozi babiri bahagaritswe by’agateganyo

Ndanga Janvier uyobora ishami ry’imibereho myiza y’abaturage ku karere ka Nyamasheke yahagaritswe by’agateganyo amezi 3, Tuyishime Augustin ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza (SEDO) mu kagari ka Gakenke, umurenge wa Rangiro ahagarikwa amezi 2, bombi badahembwa, nk’uko amabaruwa abahagarika abivuga. Amakuru Bwiza.com yakuye muri bamwe mu bakozi b’aka karere bakorana bya hafi n’uyu Ndanga Janvier, n’ab’umurenge […]
Rusizi: Meya yahagaritse umwarimu ukekwaho gutorokana amafaranga ya bagenzi be
Icyumweru kirirenze Nahimana Théogène wigishaga muri G.S Cyato, umurenge wa Nyakarenzo, akarere ka Rusizi atagaragara mu ruhame, bigakekwa ko intandaro ari amafaranga 1.776.500 y’ikimina yari abikiye bagenzi be, umunsi w’inama yo kuyagabana ku wa 6 Nyakanga, akababwira ko ayabazanira bukeye bwaho, akaza kubura. Ku wa 13 Nyakanga ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwamwandikiye ibaruwa imuhagarika by’agateganyo. […]
Rusizi: Umwarimu yatorokanye amafaranga 1.700.000 ya bagenzi be

Kuva ku wa 6 Nyakanga 2023, Nahimana Théogène wigisha Imibare muri G.S Cyato King’s House School, mu murenge wa Nyakarenzo, akarere ka Rusizi yabuze ku kazi n’iwe mu rugo mu mudugudu wa Gitovu, akagari ka Kabagina muri uyu murenge wa Nyakarenzo, bagenzi be bakorana bakavuga ko yavuye ku ishuri avuga ko agiye kubazanira amafaranga yabo […]
Rutsiro: Abaturage babwiye Meya mushya ko batazi uko kurya 2 ku munsi bisa

Mu kiganiro n’abaturage b’umurenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro, ubwo yifatanyaga na bo gushyikiriza Yambabariye Jeannette warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, inzu yubakiwe n’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro, Meya Mulindwa Prospère, bamubwiye beruye ko batazi uko kurya kabiri ku munsi bisa, abenshi barya rimwe, bakemeza ko harimo n’ababurara bakajya mu buriri bakaryama. Babimubwiriye mu kiganiro yari […]
Nyamasheke: Yasanzwe hejuru mu kiziriko nyuma yo gutongana n’umugore
Abaturage b’umudugudu wa Rugarama, akagari ka Bisumbo,umurenge wa Cyato, akarere ka Nyamasheke, bari mu rujijo nyuma yo kubwirwa mu gitondo cy’uyu wa 2 Nyakanga, ko umuturanyi wabo Hagenimana Emmanuel w’imyaka 45 yimanitse mu gikoni nyuma yo gutongana n’umugore we bari bamaranye imyaka myinshi mu makimbirane, bamwe bakavuga ko yaba yishwe akahamanikwa. Ni amakuru akomeje guteza […]
Nyamasheke: Umurambo w’umukecuru wari warabuze wasanzwe ku ruzi
Umurambo w’umukecuru w’imyaka 60 witwaga Nyirangirinshuti Félicité, wari utuye mu mudugudu wa Gakenke, akagari ka Rugali, umurenge wa Cyato, akarere ka Nyamasheke, wabuze ku wa 23 Kamena, wasanzwe ku nkengero z’uruzi rwa Karundura mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kamena. Nk’uko umunyamakuru wa Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rugali, Mubayire Eliel, ngo uyu […]