Rusizi: Ubuyobozi bushya bwa Nkamira SACCO bwiyemeje kwirinda imicungire mibi yeguje ababubanjirije

Nyuma y’igihe kirekire cya bombori bombori yaterwaga n’imicungire itanoze n’inyereza ry’umutungo w’abatuage ubitse muri Nkamira SACCO ya Kamembe, byatumye abayiyoboraga mbere bavanwaho n’abakozi hafi ya bose bagasezererwa hakazanwa abandi, ubuyobozi bushya bwayo, burizeza ko ibyayivuzwemo icyo gihe cyose bigiye kuba amateka. Bwabitangarije umunyamakuru wa Bwiza.com nyuma y’inama y’inteko rusange yabo iherutse kuba, yasobanuraga uko bihagaze […]
Amahanga akomeje gutera umugongo idolari
Ibihugu byinshi kuva muri Brazil kugeza mu byo mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Asia birahamagarira ko ubucuruzi bwakoresha ayandi mafaranga atari idolari rya Amerika. Ubu ibihugu bimwe na bimwe byahagaritse gukoresha amadorari mu bucuruzi. Urugero: nk’u Burusiya n’u Bushinwa na Brazil. Ibi byatangiye cyangwa se byiyongereye nyuma y’intambara y’u Burisiya na Ukraine kuko mbere yuko ino […]
Rusizi: Nta mwenda uri mu rwibutso rwa Nkanka, abashyinguyemo bose bishwe bambitswe ubusa

Abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nkanka, mu murenge wa Nkanka, akarere ka Rusizi, bavuga ko bashengurwa bikomeye n’intimba yo kutazigera babona bimwe mu bimenyetso by’amateka ya Jenoside ku babo bahiciwe, cyane cyane imyenda bari bambaye,kuko bose babishe babanje kubambika ubusa buri buri. Uku kwicwa urw’agashinyaguro bigera n’aho babambika ubusa burundu […]
Nyamasheke: Abarokokeye muri Karengera bababazwa n’ababiciye ababo batagaragaza ukuri kw’ibyo bakoze
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini karengera, bo mu mirenge ya Karengera na Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bashengurwa n’agahinda gakomeye baterwa n’ababiciye ababo, barimo uwari Burugumesitiri Sinzabakwira Straton wahagarikiye ubwicanyi, batagaragaza ukuri kw’ibyo babakoreye, ntibabe banahinguka mu gikorwa cyo kwibuka, ngo bifataye n’abandi. Babigaragaje mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro […]
Nyamasheke: Mu myaka 2 urwibutso rwa Rwamatamu ruzaba rwubatse mu buryo bugezweho

Mu gihe abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rwamatamu, umurenge wa Gihombo, mu karere ka Nyamasheke, n’izindi zizavanwamo imibiri izarwimurirwamo binubiraga ubuto bwarwo bubuza imibiri y’ababo kuruhuka mu buryo bwisanzuye, ikanabamo ubukonje, nta n’ubusitani bibukiraho nk’uko babibona mu nzibutso zujuje ibisabwa, barizezwa ko mu myaka 2 ruzaba rwamaze kuvugururwa rukajyana n’igihe. […]
Nyamasheke: Abarokokeye muri paruwasi gatolika ya Hanika ntibarabona imibiri irenga 6.000 y’ababo bishwe

Abarokokeye kuri paruwasi gatolika ya Hanika,mu murenge wa Macuba, mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko bagishengurwa n’agahinda ko kutamenya irengero ry’imibiri irenga 6.000 y’ababo bahiciwe n’abiciwe mu nkengero zayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ishyingurwe mu cyubahiro, kuko mu barenga 15.000 bari bahahungiye, hafi ya bose bakahicirwa, imibiri 8437 gusa ari yo babonye. Babigarutseho kuri […]
Rusizi: Abataramenyekana biraye mu ikawa z’umuturage, baranduramo ibiti 102

Mu murima w’ibiti bya kawa birenga 250 bigeze igihe cyo kurabya,bya Dusabe Eugène, utuye mu mudugudu wa Nyakivomero,akagari ka Mashesha, umurenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi, yabyutse asanga baranduyemo ibiti 102,aho ibyabananiraga kubirandura babiciragamo hagati, barigendera ,bakaba bagishakishwa n’inzego z’umutekano. Ni igikorwa umuyobozi w’umurenge wa Gitambi Hagenimana Jean de Dieu yavuze ko ari icya […]
Nyamasheke: Umurambo w’umukecuru wasanzwe ku nkengero z’ikivu nyuma y’iminsi 3 ashakiswa
Mukankindi Elianne w’imyaka 66 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kazimba, akagari ka Rugali, umurenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke,wabuze ku wa 7 Mata, agiye kuzitura ihene yari yaziritse hafi y’ikivu anajyanye ibikoresho yogana ntagaruke, umuryango we ugakeka ko yishwe, umurambo we wasanzwe ku nkengero z’ikivu nyuma y’iminsi 3 ashakishwa. Uwahaye Bwiza.com aya makuru, yavuze […]
Nyamasheke: Mudugudu ukekwaho imikoranire n’irondo ryiba abaturage yegujwe
Nyuma y’igihe kirekire abaturage b’umudugudu wa Nyagafunzo, akagari ka Mwezi, umurenge wa Karengera, mu karere ka Nyamasheke bataka kwibwa imyaka mu mirima nijoro, bagashyira mu majwi abanyerondo babo, abo beguje Umukuru w’uwo mudugudu Sibomana Cyrille akajya abagaruramo mu buryo budasobanutse, bikaza kugaragara ko akorana na bo nyuma y’aho aba banyerondo biraye mu bacuruzi bakabasahura, Mudugudu […]
Nyamasheke: Abacuruzi babyutse basanga abanyerondo babacucuye

Abacuruzi 3 ba santere y’ubucuruzi ya Nyagafunzo, mu mudugudu wa Nyagafunzo, akagari ka Mwezi, umurenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke, bararira ayo kwarika nyuma yo kubyuka bagasanga bimwe mu byo bacuruzaga byibwe, abaturage n’ubuyobozi bakurikirana bakabifatira mu nzu z’abanyerondo 5 bitwaga ko baraririye iyo santere y’ubucuruzi, bagahita banatabwa muri yombi. Amakuru umunyamakuru wa Bwiza.com […]