U Burundi bwasabye u Budage n’u Bubiligi impozamarira yo kuba byarabukolonije
Guverinoma y’u Burundi yasabye u Budage n’u Bubiligi impozamarira ya miliyari 43 z’Amadolari y’Amerika nk’ubwishyu bwo ku kuba ibi bihugu byarabukolonije mu myaka y’1899 kugeza 1962. Ibi byatangajwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, umutwe wa Sena, Reverien Ndikuriyo kuri uyu wa 13 Kanama 2020, nyuma y’uko mu 2018 Sena yari yashyizeho itsinda ry’abahanga […]
EAC yasabwe kuba yagaragaje ibihano yafatiye u Burundi na Sudani y’Epfo bitarenze uku kwezi
Akanama k’Abaminisitiri k’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kasabye ko bitarenze tariki 31 Kanama 2020, uyu muryango ugomba kuba wagaragaje ibihano bigomba gufatirwa u Burundi na Sudani y’Epfo ku bwo kunanirwa kwishyura imisanzu yabyo. Ku itariki ya 30 Kamena uyu mwaka ni bwo Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EALA basabiye u Burundi na Sudani y’Epfo […]
RIB yataye muri yombi uwacuruzaga umuti wa HUUREKA waciwe mu Rwanda
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi uwitwa Tuyisenge Jean Claude w’imyaka akurikiranweho icyaha cyo kugurisha no gutanga ibintu bibujijwe mu buvuzi. Tuyisenge Jean Claude w’imyaka 38 y’amavuko akurikiranweho kugurisha amashyirahamwe y’abamotari umuti wo gusukura intoko itujuje ubuziranenge wa ‘HUUREKA hand sanitizer’. Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko aya mashyirahamwe y’abamotari yaguraga uyu muti mu […]
Kigali: Haravugwa abagore bafashwe bari kwiyongeresha ibibuno, amabere n’ibitsina
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Kanama 2020, ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hakwirakwira urutonde rw’amazina y’abagore n’abakobwa 15 byavugwaga ko 12 muri bo bafashwe baje gushaka serivisi zo kongeresha no kugabanyisha ibice by’imibiri birimo amabuno, amabere n’ibitsina. Amakuru avuga ko aba bafashwe hagati ya saa 12h00’ na 15h00’, mu mudugudu wa Rwezamenyo, akagari ka […]
Uganda: Umuyobozi wa Kisoro yahaye impunzi z’Abanyekongo iminsi 2 yo kuba zasubiye iwabo
Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro muri Uganda, Capt. Peter Mugisha yategetse ko impunzi z’Abanyekongo ziri muri aka karere zigomba kuba zazinze ibyazo zigasubira mu gihugu cyazo bitarenze iminsi ibiri uhereye ejo, nyuma y’uko zabwiwe kenshi ko zigomba gutahuka ariko zikabyanga. Capt. Mugisha yavuze ko izi mpunzi zabwiwe ko zigomba kujya gucumbikirwa mu nkambi zagenewe impunzi kuko […]
Abaguze pasiporo mbere ya Kamena 2019 barasabwa gushaka izindi

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko abantu bari baraguze pasiporo z’u Rwanda mbere ya tariki 27 Kamena 2019 basabwa kongera gushaka izindi kuko zigiye guteshwa agaciro zigasimbuzwa Pasiporo z’Afurika y’Iburasirazuba. Itangazo Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration and Emmigration) rwasohoye kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2020, rivuga ko pasiporo zatanzwe mbere y’itariki […]
Ibyo Sankara yavuze ntibyigeze bihungabanya umubano wacu na Zambia_Minisitiri Biruta
Mnisitiri w’Ubuanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta yatangaje ko umubano w’u Rwanda na Zambia ugihagaze neza nk’uko wahoze n’ubwo Maj. Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yashinje Perezida w’iki gihugu, Edgar Lungu gutera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo Nsabimana yavugiye mu rukiko rw’i Nyanza […]
Urukiko rwategetse ko umunyemari Nkubiri Alfred akomeza gufungwa
Kuri uyu wa 11 Kanama, Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko umunyemari Nkubiri Alfred, uregwa ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta n’icyaha cy’ubuhemu akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Nkubiri Alfred usanzwe afite uruganda ENAS rutunganya ifumbire, ni umwe muri ba rwiyemezamirimo 9 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI yari yarahaye isoko ryo kugeza ifumbire ku bahinzi, ariko […]
Ikarita ya Tap & Go ikoreshwa mu gutega bisi igiye kujya ikoreshwa no kuri moto
Sosiyete ya AC Group Ltd isanzwe itanga amakarita akoreshwa mu kwishyura urugendo rwa bisi hifashishijwe ikoranabuhanga (Tap&Go), yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bushya aho iyi karita izajya ikoreshwa no mu gutega moto. Mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ gitambuka kuri Televiziyo y’igihugu, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri AC Group, Marick Shaffy Rizinde, yavuze ko ubu buryo bushyashya bwo […]
Habineza Joe wabaye minisitiri yirukanwe ku buyobozi bwa Radiant
Amb. Habineza Joseph wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo w’u Rwanda akaba w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye, yirukanwe ku buyobozi bwa sosiyete y’ubwishingizi ya Radiant Yacu Ltd. Amb. Joseph Habineza uzwi ku izina rya Joe, yagizwe umuyobozi mukuru (CEO) wa Radiant Yacu muri Gicurasi 2019, bikaba bivugwa ko yaba yirukanywe kubera ko atatangaga umusaruro ukwiriye […]