Bimwe mu bikorwa byaranze Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 58

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020 ni umunsi udasanzwe ku mufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame uri kwizihiza isabukuru y’imyaka 58 amaze avutse, bikaba n’ibyishimo mu muryango wose wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame muri rusange. Amazina yiswe n’ababyeyi ni Jeannette Nyiramongi akaba yaravutse ku itariki 10 Kanama 1962, ashakana […]
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri ba Kaminuza ya UGHE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri iki Cyumweru yitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 28 basoje amasomo y’ubuvuzi muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi (UGHE) iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, akarere ka Burera, nyuma y’umwaka umwe ayifunguye ku mugaragaro. Ni umuhango Umukuru w’Igihugu yitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda n’Isi muri […]
U Buhinde: Ikigo kivurirwamo abarwayi ba COVID-19 cyibasiwe n’inkongi y’umuriro
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2020, inkongi y’umuriro yibasiye ikigo kivurirwamo abarwayi barwaye icyorezo cya Coronavirus mu gihugu cy’u Buhinde, 10 bahita bapfa naho abarenga 20 barakomereka. Iyi nkongi y’umuriro yibasiye Hoteli yitwa Swarna Palace iri kwifashishwa muri iyi minsi mu kwita ku barwayi ba Coronavirus, iherereye mu Mujyi wa […]
Amasibo atatu yo muri Kigali yakuwe muri ‘Guma mu Rugo’
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yakuye amasibo atatu yo mu Mudugudu wa Kabutare muri gahunda ya Guma mu Rugo bitewe n’uko ubusesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima bwagaragaje ko nta bwandu bushya bw’icyorezo cya Coronavirus bukigaragara muri ibi bice. Nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase kuri iki Cyumweru, amasibo y’Ubutwari’, ‘Icyerekezo’ n’isibo yo […]
Polisi y’Igihugu yerekanye abantu barindwi bakurikiranweho kwiba ibikoresho mu nzu z’abaturage
Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu yeretse itangazamakuru abantu barindwi bakurikiranweho kwinjira mu nzu z’abaturage mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bakiba ibikoresho byiganjemo za televiziyo. Aba bafatiwe mu bujura bw’ibikoresho byo mu nzu by’agaciro byiganjemo za televiziyo za rutura (flat screen), hanyuma bakajya kubigurisha. Batanu muri aba polisi yerekanye nibo bajyaga mu nzu zo […]
U Rwanda mu bihugu 10 by’Afurika bifite abaturage benshi b’abasinzi
Icyegeranyo giheruka gukorwa n’ikinyamakuru AFK Insider kigaragaza uburyo ibihugu by’Afurika bikurikirana mu kugira abaturage banywa agasembuye kurusha abandi, tukaba tugiye kugaruka ku bihugu icumi bya mbere bigaragaramo n’u Rwanda. Iki cyegeranyo kigaragaza ibinyobwa bikunze kunyobwa cyane muri buri gihugu n’ingano y’inzoga (litiro) buri muturage w’igihugu abasha kunywa ku mwaka ushyize ku kigereranyo, ni ukuvuga ko […]
Africa CDC iravuga ko imibare y’abanduye COVID-19 muri Afurika ishobora kuba itandukanye n’itangazwa
Ikigo cy’Afurika gishinzwe gukumira indwara, Africa CDC cyatangaje ko hari impungenge z’uko icyorezo cya Covid-19 kizakomeza kugora umugabane w’Afurika guhangana nacyo, bitewe n’uko imibare y’abacyanduye ishobora kuba ari myinshi kuruta itangazwa n’ibihugu bitandukanye. Africa CDC kane w’iki cyumweru, yavuze ko ibihugu byinshi by’Afurika bitajya bifata ibipimo bihagije ku cyorezo cya Coronavirus, bikaba bishobora gutuma n’imibare […]
EAC yageze aho itangaza ingengo y’imari ya 2020/2021
Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC watangaje ko wamaze gutegura ingengo y’imari uzakoresha mu mwaka wa 2020/2021, nyuma y’amezi agera kuri abiri ushinjwa kuba warakerewe kuyitegura no kuyitangaza. Mu nama idasanzwe y’Abaminisitiri b’uyu muryango kuwa Mbere w’iki cyumweru hifashishijwe ikoranabuhanga, Abaminisitiri hamwe n’ubunyamabanga bwa EAC bemeje ko agera kuri miliyoni 97.6 z’Amadolari y’Amerika ariyo azakoreshwa mu ngengo […]
Angola: Abaturage batangije ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga bwo kwamagana ubutegetsi bwa Joao
Abaturage biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Angola batangije ubukangurambaga bwo kwamagana Perezida Joao Lourenco n’ishyaka rye, MPLA kubera ko ashinjwa kuba yarananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yari yasezeranyije abaturage ubwo yiyamamazaga kuyobora iki gihugu mu 2017. Mu mpera z’uku kwezi gushize nibwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bihuje n’abandi baturage banenga imiyoborere ya Perezida Lourenco, batangije ikiswe […]
Abadepite bateye utwatsi icyifuzo cy’ibihano ku wakerewe kwishyura Mituweli
Inteko y’Abadepite yateye utwatsi icyifuzo cyari cyatanzwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi cyo kuba umuntu wakerewe kwishyura ubwisungane mu kwivuza yazajya acibwa ibihano akishyura agize ayo arenzaho kuyo yagombaga kwishyura. Iki cyifuzo cyari gikubiye mu ngingo yari mu mushinga w’itegeko rihindura itegeko No. 03/2015 ryo kuwa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza. Iyi ngingo yavugaga ko […]