Umuhanzi Diamond aravugwaho kuba agiye kurushinga n’Umukobwa w’Umunyarwanda
Nyuma y’uko umuhanzi Diamond Platnumz atangarije ko yiteguye gushaka umugore bakazarushinga vuba, amakuru yizewe aravuga ko iki cyamamare mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba cyaba kirimo gutegura gukora ubukwe n’umukobwa w’Umunyarwanda, ndetse imyiteguro y’ubukwe ikaba igeze kure. Hashize ukwezi ubwo Diamond yari mu gitaramo mu murwa mukuru Dodoma, atangaje ko nyuma y’amezi agera kuri atandatu […]
Mufti w’u Rwanda arashinjwa na Sheikh Nsabimana Issa kuyoboza Idini ya Islam igitugu

Uwitwa Sheikh Nsabimana Issa, wari umwe mu bayobozi b’Idini ya Islam mu Rwanda ndetse no mu ihuriro ry’Abayisilamu mu Rwanda, RMC yamaze gusezera muri iri huriro bitewe no kudahuza n’amakimbirane hagati ye n’Umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda, (Mufti) Sheikh Hitimana Salim. Mu ibaruwa yacicikanye kumbuga nkoranyambaga , Sheikh Nsabimana Issa yandikiye Mufti w’u Rwanda, […]
Perezida Kagame ntiyumva impamvu u Burundi na Sudani y’Epfo bidatanga umusanzu muri EAC
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagize icyo avuga ku kibazo cy’ibihugu by’u Burundi na Sudani y’Epfo bimaze iminsi bisabirwa kwirukanwa mu Muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kubera kugaragaza ubushake buke bwo gutanga umusanzu wabyo. Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana n’ikinyamakuru The East African, kuwa kuwa Kane tariki 30 Nyakanga 2020. […]
Kayonza: Umusaza yishwe no kunywa umuti yahawe yagiye kuraguza ku mupfumu
Umusaza w’imyaka 62 witwa Nzabanita Joseph wari utuye mu kagari ka Bwiza, Umurenge wa Mukarange w’Akarere ka Kayonza yapfuye urupfu rw’amayobera bikekwa ko yazize kunywa umuti yahawe n’umupfumu ubwo yari yagiye kuraguza. Uyu musaza yapfuye kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje, akaba yari yagiye kuraguza ku mupfumu kugirango amenye uwamwiciye umukobwa wari uherutse gupfa bikavugwa ko […]
Kenya yisubiyeho ivuga ko nta ndege za Tanzania yigeze ikumira ku butaka bwayo
Guverinoma ya Kenya yisubiyeho ivuga ko nta ndege ziturutse muri Tanzania yigeze ikumira ku butaka bwayo, nyuma y’umwuka mubi wari wavutse hagati y’ibi bihugu kubera ko kimwe cyari cyahagaritse ingendo z’indege z’ikindi kugwa ku butaka bwacyo. Byatangajwe n’Umunyambanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Kenya, James Macharia mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yasubizaga […]
Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bafana ba Arsenal kwishimira insinzi ya FA Cup

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020 yifatanyije n’abafana bose b’ikipe ya Arsenal mu byishimo batewe n’uko imaze kwegukana igikombe cya FA Cup. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hari umukino wahuje amakipe abiri y’ubukombe mu Bwongereza no ku Isi, Chelsea na Arsenal […]
SACCO zose zo mu gihugu zigiye guhuzwa zivemo Banki imwe
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko igiye gutangira guhuza imirenge SACCO yose yo mu gihugu, hakazavamo Banki imwe izaba yitwa ‘Banki y’Amakoperative’. Byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, kuri uyu wa 30 Nyakanga, ubwo yagezaga ku Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu mikorere n’imicungire y’amakoperative mu Rwanda. Minisitiri […]
Perezida Kagame asanga gufatira imitungo y’abakekwaho ruswa bitagomba kwirukankirwa
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asanga gufatira imitungo y’abakekwaho ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu mu gihe bibaye ngombwa ko bikorwa byazajya bikorwa hakurikijwe amategeko, mu rwego rwo kwirinda ko hari ababirenganiramo. Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro kihariye yagiranye n’ikinyamakuru The East African ku wa kane w’iki cyumweru, aho yashimangiye ko Leta y’u Rwanda itazahwema gushyira […]
Kiliziya Gatolika yahagaritse ingendo Nyobokamana z’i Kibeho ku munsi wa Asomusiyo kubera Covid-19

Mugihe Kiliziya Gatolika ku Isi yose yitegura kwizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya (Asomusiyo), ubuyobozi bwa Diyozezi ya Gikongoro mu Rwanda bwatangaje ko kuri iyi nshuro ingendo Nyobokamana zajyaga zikorerwa ku butaka bufatwa nk’ubutagatifu bwa Kibeho zitakibaye kubera icyorezo cya Covid-19. Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Celestin Hakizimana, yamenyesheje […]
Impanga za mbere zisa ku Isi zigiye kwibaruka umwana zisangiye n’umugabo umwe

Anna na Lucy, abakobwa babiri b’impanga bavugwaho kuba ari bo mpanga za mbere ku Isi zisa kandi zisangiye ibintu byinshi mu byo zitekereza no mu byo zikora, batangaje ko biteguye kabyarira rimwe umwana bahuriyeho bazabyarana n’umukunzi basangiye. Aba bakobwa bafite imyaka 34 bavuka ahitwa Perth muri Australia, barira hamwe, bakaryama ku buriri bumwe, bakambara kimwe, […]