Uruhare rw’umugore ni ingenzi mu kurwanya icyorezo cya Covid-19

Bamwe mu bagore bo mu turere twa Muhanga na Nyanza , mu Ntara y’Amajyepfo basanga abagore bafite uruhare runini mu kurwanya no kwirinda icyorezo cya covid-19, kuko basanzwe ari ba mutima w’urugo ndetse bakaba baba mu miryango kurusha abagabo. Mujawamariya Drocelle utuye mu Kagari ka Nyamagana, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza , […]

Ruhango: Bahangayikishijwe n’umwanda ugaragara mu bwiherero bw’ahacururizwa ibyo kurya

Bamwe mu baba umujyi w’akarere ka Ruhango , bavuga ko bahangayikishijwe n’umwanda ugaragara mu bwiherero bw’inzu zicururizwamo ibyo kurya no kunywa nka resitora kuko bashobora kuba babwanduriramo indwara ziterwa n’umwanda. Nsengimana Silas ni umwe mu baturage bakorera muri uyu mujyi avuga ko ugiye kurya muri resitora cyangwa kunywa amata ngo usanga ubwiherero bwaho busa nabi […]

Abacururiza mu isoko rya Nyanza ntibishimiye 1000 frw bakwa yo kwishyura amazi

Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Nyanza ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’isoko ku mafaranga y’u Rwanda igihumbi batanga buri kwezi yo kwishyura amazi kuko ngo basanga ari menshi mu gihe bari basanzwe batanga ayandi 1000 yifashishwa mu mirimo itandukanye yo mu isoko nk’isuku ndetse n’umuriro w’amashanyarazi. Umwe mu bacururiza muri iri soko avuga ko amafaranga bakwa […]

Ruhango : Covid-19 yakomye mu nkokora ibikorwa by’abafatanyabikorwa

Icyorezo cya covid-19 cyatumye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Ruhango basanzwe bishyurira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza batagera ku ntego bari biyemeje yo kubishyurira kuko aho bakuraga amafaranga batayaboneye igihe ,abandi bakaba barayasabye abaterankunga yabo akaba ataraboneka. Bahati Yusufu uhagarariye compassion international mu turere twa Ruhango na Nyanza , avuga ko covid-19 yabakomye mu nkokora […]

Ruhango: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi basabwe kwitanga mu kubaka ibyumba by’amashuri

Mu murenge wa Bweramana mu kagari ka Murama ku ishuri rya GS Murama niho habereye umuganda udasanzwe wo gusiza no gucukura umusingi wateguwe n’ abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kubaka ibyumba by’amashuri hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubucucike n’icy’ingendo abana bakora mu kujya no kuva ku ishuri. Ubusanzwe iki kigo cy’amashuri cyari […]

Ruhango/Mbuye: Abacumbikiwe mu mashuri kubera ibiza barasaba kubakirwa inzu

Mu murenge wa Mbuye mu kagari ka Gisanga ni hamwe mu hari abaturage bangirijwe n’ibiza, nyuma y’uko inzu zabo zisenyutse n’amasambu yabo agatwarwa ubu bacumbikiwe mu kigo cy’amashuri abanza cya Gisanga , uretse kuba bavuga ko ntabyo kurya no kuryamaho bafite bavuga ko batanafite ubushobozi bwo kwiyubakira inzu zo kubamo ,dore ko bamwe ngo n’ubutaka […]

Ruhango : Imiryango 279 yasizwe iheruheru n’ibiiza yahawe ibyo kurya

Imwe mu miryango yo mu murenge wa Mbuye yasizwe iheruheru n’ibiiza byatewe n’imvura yaguye hagati tariki ya 25 na 28 Mata, yahawe ibyo kurya bitanzwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo ibagoboke mu gihe batarabona ibyo kurya. Hakizimana Siméon utuye mu kagari ka Mbuye muri uyu murenge , avuga ko amazi yamutwariye urutoki ruri […]

Ruhango: Aborozi bahangayikishijwe n’uburwayi bwibasiye ubwatsi bw’urubingo

Aborozi bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Ruhango ,bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’uburwayi bwibasiye ubwatsi bw’urubingo kandi ari bwo bari basanzwe bagaburira amatungo yabo bityo bakabona azicwa n’inzara bikaba byanabagiraho ingaruka zo kubura umukamo uhagije mu gihe inka zitabonye icyo zirya. Nsanzimana Alphonse umwe mu batuye mu murenge wa Ntongwe avuga ko hashize […]