Rwamagana: Hafunguwe uruganda rw’inshinge zo kwa muganga rwitezweho kuba igisubizo muri Afurika

Kuwa Kabiri Tariki ya 1 Mata 2025, mu karere ka Rwamagana hafunguwe ku mugagararo uruganda rukora inshinge zikoreshwa kwa muganga. Minisitiri w’Ubuzima wari umushyitsi Mukuru muri uwo muhango yatangaje ko urwo ruganda ari igisubizo ku Banyarwanda no ku Banya Afurika bose. Urwo ruganda TKMD ,ruherereye mu Kagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mwulire mu Cyanya cy’inganda […]
Rwamagana: Bagaragarije perezida wa Sena ibyifuzo byabo banamusaba kubakorera ubuvugizi

Nyuma y’umuganda rusange wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Mwulire ,kuwa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025, abatuye mu Murenge wa Mwulire bagaragarije abagize Ishinga Amategeko, ibikorwa remezo bifuza . Uwo muganda witabiriwe na perezida wa Sena Kalinda Francois Xavier na Senateri Bibiane Gahamanyi Mbaye ndetse visi perezida w’inteko Ishinga Amategeko umutwe […]
Musanze: Bahangayikishijwe n’inzoga yitwa Akamashu n’iyiswe Muhenyina

Abatuye mu Murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’inzoga y’inkorano bise akamashu, bivugwa ko ibyo ikorwamo birimo ifumbire mvaruganda, isabune n’amatafari ahiye. Abatuye mu Murenge wa Gataraga bavuga ko ariyo mbarutso y’urugomo rukorwa n’abanywa iyo nzoga bamara kuyisinda bagategera abaturage mu nzira bakabambura ibyabo. Umwe mu baturage utuye mu Kagari ka […]
Rusizi: Ushinjwa n’abarimo umwana we kwicisha amarozi abana babo yasabiye imbabazi imbere ya Padiri

Umukecuru w’imyaka 80 utuye mu Mudugudu wa Gashagwa, Akagari ka Butambamo , umurenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi, kuwa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe nibwo yasabye imbabazi imbere ya Padiri n’abakirisitu ndetse ibyo yakoreshaga aroga biratwikwa. Aganira na Radio One dukesha iyi nkuru, uwo mukecuru yatangiye asobanura aho amarozi bamushinja yaturutse. Ati” Iyo hene najyanye […]
Rwamagana: Baratabariza umukobwa bivugwa ko yakubiswe n’umugore w’umucuruzi uvugwaho kwigamba kumugura

Abatuye mu Kagari ka Sasabirago, mu Karere ka Rwamagana, barasabira ubutabera umukobwa uvuga ko yakubiswe n’umugore w’umucuruzi akamuvuna ukuguru none akaba arembeye mu nzu. Uwo mukobwa witwa Ntakirutimana Divine ufite imyaka 22, utuye mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Sasabirago, Umurenge wa Fumbwe, Akarere Rwamagana, avuga ko ku itariki ya 11 Werurwe 2025, yakubiswe n’umugore […]
Rwamagana: Bahangayikishijwe n’insoresore zibiba zikanabakubita

Abatuye mu Murenge wa Gishari bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’umutekano muke baterwa n’urugomo rukorwa n’insoresore zabaswe n’ubusinzi ndetse n’ibiyobyabwenge. Umwe mu baturage yagize ati “ Mu Murenge wacu wa Gishari tugira umutekano muke kuko nko mu minsi mike ishize hari umusore bateze baramukubita baramukomeretsa ajyanwa mu bitaro, nkatwe ducuruza tuba tuzi neza ko amahirwe […]
Kigali: RIB yafatiye mu cyuho abakozi b’umurenge bakekwaho kwakira ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko abakozi babiri bakora mu Murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge bafashwe bakekwaho kwakira ruswa kugira ngo rwiyemezamirimo yongere guhabwa isoko mu Murenge. Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rubinyujije kuri rukuta rwa X rwagize ruti “RIB yafunze Mutware Francois ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kigali na Uwimana Jean ushinzwe […]
Muhazi United yahagaritse Mugiraneza Jean Baptiste

Ikipe ya Muhazi United F.C., ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umutoza wayo wungirije biturutse ku majwi yumvikanye mu itangazamakuru asaba myugariro wa Musanze gufasha Kiyovu ikabona amanota mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona. Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rwamagana yemeje ko kubera iperereza irimo gukora kuri Mugiraneza Jean Baptiste […]
Rwamagana: Umutesi ushinjwa n’abakozi be kubacuruza mu kabari arafunzwe

Umugore witwa Umutesi Béyonce ufite akabari mu kagari ka Nkomangwa, umurenge wa Munyiginya ho mu karere ka Rwamagana akaba ashinjwa n’abari abakozi be bamukoreraga mu kabari kubacuruza ku bakiriya banywera mu kabari ke, yafashwe n’inzego z’ibanze ashyikirizwa RIB ikorera ku Murenge wa Gishari. Umutesi yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Kane Tariki ya […]
Kirere: Abahinzi baherutse gusaba Leta kubarenganura bagasubizwa ubutaka bwabo barafunzwe

Abaturage bo mu murenge wa Mushikiri w’akarere ka Kirehe baherukaga gusaba Leta kubarenganura bagasubizwa ubutaka bwabo bavuga ko bwatwawe n’aborozi, batawe muri yombi. Amakuru BWIZA yamenye ni uko aba baturage uko ari batatu batawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama, kuri ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarubuye. Uwahaye amakuru […]