Ibibazo by’amikoro muri Muhazi United FC byabaye agatereranzamba

Abanyamuryango  n’abakunzi ba Muhazi United FC iterwa inkunga n’uturere twa Rwamagana na Kayonza, barasabira iyi kipe gutabarwa kugira ngo izatangirane  ingamba imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, dore ko bamwe muri bo bavuga ko hatagize igikorwa yamanuka mu cyiciro cya kabiri kubera uburangare bw’abayobozi. Ubusanzwe iyi kipe ihabwa Frw miliyoni 400 isaranganya na […]

Umusifuzi wibasiye Liverpool n’uwahoze ari umutoza wayo yirukanwe burundu mu mwuga wo gusifura

img_20241209_220726__1000_x_600_pixel_.jpg

Umwongereza witwa David Coote ufite imyaka 47 ,wari umusifuzi mu Gihugu cy’u Bwongereza,kuwa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024 , yahagaritswe burundu mu mwuga wo gusifura amarushanwa y’umupira w’amaguru nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkorambaga, avuga amagambo arimo kwibasira gusenya no kwibasira ikipe ya Liverpool n’uwahoze ari umutoza wayo . Uyu musifuzi wasifuraga shampiyona iri […]

Rwamagana: Umuturage ushinja abanyerondo kumuvuna igufwa arasaba kurenganurwa

Umugabo witwa Iriboneye Didas ufite imyaka 47 utuye mu Mudugudu wa Kabindi, Akagari ka Rweri , Umurenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, arasaba ubutabera avuga ko muri Nzeri yakubiswe n’abanyerondo bakamuvuna igufwa ariko bakaba bidegembya . Iriboneye avuga ko abanyerondo bagiye iwe mu ijoro baramubyutsa bashaka kumujyana ku Murenge wa Gahengeri, ariko yanze kujyanwa […]

Ngororero: Umuyobozi arashinjwa gukubita umuturage urembeye mu bitaro

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rwamiko , Akagari ka Rwimiko mu Murenge wa Matyazo, mu Karere ka Ngororero barashinja umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wabo gukubita umuturage akamugira intere azira kwiba telefoni . Abaturage barimo abo mu muryango wa Ngendahimana Jean Damascene, bavuga ko uwo mugabo arembeye mu bitaro bya Kabaya amaze iminsi igera ku […]

Burundi : Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri wari woherejwe mu butumwa yasabye ubuhungiro mu Buburigi

20241206_082909.jpg

Umuyobozi muri Minisiteri y’Uburezi mu Gihugu cy’u Burundi witwa Germain ,Ndayishimiye ,wari wagiye mu butumwa bw’akazi yafashe icyemezo cyo kwaka ubuhungiro mu Gihugu cy’u Bubiligi aho gusubira mu gihugu cye . Leta y’u Burundi ibinyujije kuri Havyarimana Francois Minisitiri w’Uburezi muri icyo gihugu yemeje ko uwari umuyobozi mukuru muri iyo Minisiteri ushinzwe amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro […]