Rwamagana: Ikamyo yagonze moto yari itwawe n’Umupolisi DASSO yari ahetse ahita apfa
Mu masaha ya Saa munani kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2024,mu murenge wa Muhazi , akagari ka Ntsinda ,ikamyo yo mu bwoko bwa Sikaniya ( Scania ) yagonze moto yari itwawe n’umupolisi witwa Munyaneza Silas arakomereka, umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Gishari barikumwe yahise apfa . Iyo modoka yari itwawe na […]
FA yahanishije Bentancur Rodrigo kudakina imikino 7 no gutanga arenga 150.000.000
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Gihugu cy’u Bwongereza, ryahanishije umukinnyi wa Tottenham , Bentancur Rodrigo, kumara imikino 7 adakina nyuma yo kwibasira mugenzi we bakinana mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo mu gihugu akomokamo. Uyu mukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Tottenham Hotspur witwa Bentancur ,Rodrigo ,yazize amagambo y’ivangura ruhu yavugiye mu kiganiro yibasiyemo umukinnyi mugenzi […]
Rwamagana: Urubyiruko rwahuguwe mu bwubatsi rurasaba leta gufashwa kubona ibikoresho
Abasore n’inkumi bo mu karere ka Rwamagana,basoje amahugurwa ajyanye n’umwuga w’Ubwubatsi ,barasaba Leta kubafasha kubona ibikoresho bazifashisha mu gukora kinyamwuga ibyo bize . Aya mahugurwa ajyanye n’umwuga w’Ubwubatsi bahawe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro RTB, yasojwe ku wa Gatanu Tariki ya 15 Ugushyingo 2024 . Urubyiruko rwahuguwe rwatangaje […]
Tanzania: Isoko ryagwiriye abari baririmo
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo mu gihugu cya Tanzania avuga ko isoko rusange rya Kariakoo riherereye mu mujyi wa Dar- es- Salaam mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tarariki ya 16 Ugushyingo 2024,ryagwiriye abariremye ndetse n’abaricururizamo. Iri risoko ry’amagorofa ane ,bimwe mu bice byaryo byaguye bikomeretsa abantu 28 undi umwe ahita ahasiga ubuzima nkuko Ibinyamakuru […]
Ngoma :Uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yishwe n’abataramenyekana banatwara umutwe
Amakuru dukesha bamwe mu babyeyi bakoranye na Nyakwigendera Nduwamungu Pauline wari ufite imyaka 65,avuga ko urupfu rwe rwamenyekanye ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024, hagati ya Saa tatu na saa tanu za mu gitondo. Umwe mubaniriye na BWIZA yavuze ko Nduwamungu Pauline,umubiri we wabonetse mu kimoteri bari bamushyizemo bashyiraho itaka . Abaturage batuye […]
Rwamagana: Indwara y’amayobera yagaragaye ku banyeshuri
Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nawe rwitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2 , mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana , haravugwa indwara imaze gufata abana b’abakobwa ituma batitira igice cy’umubiri cyo hasi, ntibabashe kugenda no guhagarara. Uburyo ubwo burwayi bufata byatumye bamwe mu baturage bavuga ko buterwa n’amadayimoni . Iyi ndwara bahimbye” Tetema” abakobwa […]
Burundi: Umugore bivugwa ko amaze imyaka 30 apfuye yabonetse mu buryo bw’amayobera arafungwa
Mu gicuku cyo mu ijoro ryo ku cyumweru Tariki ya 3 rishyira kuwa Mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2024 , abaturage bari barinze intoryi zo mu mirima yabo kugira ngo zitibwa, batabaje inzego z’ibanze muri Komini ya Mutambu mu Ntara ya Bujumbura, bavuga ko hari umugore babonye wageze aho bari bari aje mu murabyo. Ibi […]
USA: Umuririmbyi w’icyamamare mu njyana ya Jazz wanakoranye na Michael Jackson yapfuye
Umunyamerika waririmbaga injyana ya Jazz akaba n’umuhanga mu bijyanye no gutungana indirimbo, yapfuye afite imyaka 91 . Amakuru avuga Quincy Jones wagize uruhare mu ndirimbo nyinshi akanatwara ibihembo 28 muri Grammy awards yapfiriye iwe , muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Los Angeles. Ushinzwe itumanaho mu bikorwa bya Quincy Jones witwa Arnold Robinson, […]
Uganda : Abantu 14 bari mu masengesho bapfuye bakubiswe n’inkuba
Polisi yo mu Gihugu cya Uganda yatangaje ko abantu 14 bari mu masengesho bakubishwe n’inkuba barapfa mu gihe abandi 34 barikumwe nabo bakomeretse . Abana 13 n’umugabo w’imyaka 21 nibo bapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba . Abapfuye ndetse n’abakomeretse 34, bose baba mu nkambi y’impunzi ya Palabek mu karere ka Lamwo , inkuba yabakubise urusengero […]
Gakenke : Babiri bafatanywe amabalo 40 ya caguwa bari bapakiye mu mashu
Abagabo babiri b’imyaka 30 na 31 y’amavuko bari batwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu, amabalo 40 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu, bafatiwe mu Karere ka Gakenke bayapakiye hagati y’amashu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yemeje amakuru y’ifatwa ryabo, avuga ko […]