Rwamagana: Baratabariza umwana w’imyaka 15 wahungabanyijwe n’uburyo ababyeyi na mukuru we bishwemo

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rutonde,Akagari ka Bwiza, Umurenge wa Kigabiro , barasabira ubufasha umwana w’imyaka 15 nyuma y’uko umuvandimwe yishwe ,mu gihe hari hashize imyaka 10 ababyeyi be bombi bishwe n’umuhungu ise yabyariye mu Gihugu cya Uganda yari yarahungiyemo akiri muto . Amakuru dukesha abatuye mu Mudugudu wa Rutonde, avuga ko ise na nyina b’uwo mwana wiga mu mwaka […]

Gasabo: Umwana w’umunyeshuri yishwe na mugenzi we amukubise ingumi

Amakuru yatanzwe n’abatuye ahitwa mu Birembo bya Bumbogo mu gace bakunda kwita ku Byapa mu karere ka Gasabo, avuga ko mu masaha ya saa yine kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Ukwakira 2024, umwana w’umunyeshuri yishe mugenzi amukubise ingumi nyuma yo kurwana nawe bapfuye umwembe yari yakuye mu gikapu cy’uwo munyeshuri wapfuye. Umwana wakubise mugenzi we […]

Rwamagana: Minisitiri w’Ibidukikije yakebuye abigabiza amashyamba ya Leta n’abasarura ateze

img_20241027_195433__1000_x_600_pixel_.jpg

Ubwo hatangizwaga igihembwe cyo gutera ibiti ,mu karere ka Rwamagana, Minisitiri w’Ibidukikije wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa yabwiye abaturage bo mu mirenge ya Munyaga na Kigabiro ko kubungabunga amashyamba bireba buri wese ndetse anababwira ko abasarura amashyamba ateze ko hari amategeko abahana, abasaba kwirinda icyatuma bahanwa ahubwo bagakangurira abandi kuyabungabunga . Gutangiza igihembwe cyo […]

Kirehe: Imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye abaturage inangiza inyubako mu bigo by’amashuri

Mu karere ka Kirehe,imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Murenge wa Mpanga,ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, yangije ibikorwa remezo birimo ibyumba by’amashuri inasenyera abaturage ndetse bamwe muribo bakaba badafite aho bakinga umusaya.    Amakuru BWIZA ikesha abaturage batuye mu Murenge wa Mpanga avuga ko imvura nke yari ivanze n’ umuyaga mwinshi […]

Kirehe: Inkuba yishe umuturage n’amatungo yari mu rwuri

img_20241020_173949__1000_x_600_pixel_.jpg

Mu masaha ya Saa Saba n’igice kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024,mu mudugudu wa Remera Akagari ka Nyarutunga , Umurenge wa Nyurubuye,inkuba yishe umuturage wari mu rugo ndetse yica n’inka 8 n’intama 15 zari mu rwuri. Amakuru BWIZA yahawe n’abaturage batuye mu Murenge wa Nyurubuye avuga ko umugore witwa Murekatete Solange ufite imyaka […]

Gakenke : Batatu bakoraga mu kirombe bagwiriwe n’igiti umwe arapfa

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2024, mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya kompanyi yitwa Cyabingo Mining, giherereye mu Kagari ka Rukore, mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke, igiti cyagwiriye abantu batatu umwe ahitanwa nacyo . Amakuru avuga ko ubwo abasore batatu bubakaga kuri icyo kirombe cy’amabuye y’agaciro, baje kugwirwa n’igiti bari […]

CHAN 2025 :Hamenyekanye abakinnyi b’Amavubi bazakina na Djibouti

1729410236663.jpg

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Tariki ya 20 Ukwakira 2024, Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryashyize ahagarara abakinnyi 26 bazakina imikino y’ijonjora rya mbere ry’amarushanwa Nyafurika y’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN . Ni urutonde rw’abakinnyi bahamagawe Kugira ngo baangire umwiherero barimo abanyezamu 4 ;Adolphe Hakizimana,Gad Muhawenaho,Patience Niyongira na Fils Habineza.Ba myugariro ni;Fitina […]

Rwamagana: Basabye ko urubyiruko rwitabwaho mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa

img_20241019_201238__1000_x_600_pixel_.jpg

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abagize ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa, mu karere ka Rwamagana, yabaye kuwa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2024, mu bitekerezo batanze birimo gusaba ko urubyiruko rwakitabwaho muri gahunda yo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa. Nyuma y’ibiganiro byari biyobowe n’umunyamakuru Titien Mbangukira nawe uvuka mu karere ka Rwamagana, ababyibitabiriye bagarutse ku ruhare rwa buri wese mu […]

Fatakumavuta umaze igihe yibasira Meddy na The Ben arafunzwe

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Sengabo Jean Bosco uzwi mu myidagaduro nka Fatakumavuta rukurikiranyeho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry wavuze ko Fatakumavuta yafashwe ku wa Gatanu Tariki 18 […]

Perezida wa Mali yahawe ipeti riruta ayandi anazamura abo bafatanyije guhirika ubutegetsi

Inama y’abaminisitiri mu gihugu cya mali yateranye kuwa Gatatu tariki ya 17 Ukwakira 2024, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bagize uruhare mu guhirika ubutegetsi barimo Perezida Col. Assimi Goita wagizwe G?n?ral. Inama y’abaminisitiri yo muri Mali kandi yazamuye mu ntera abandi basirikare bagize uruhare mu guhirika ubutegetetsi ndetse bahawe imyanya muri guverinoma y’inzibacyuho bamwe; abandi […]