Musanze: Umukobwa w’imyaka 16 yasanzwe amanitse mu mugozi

Uyu mukobwa yaraye ashyinguwe

Mu murenge wa Muko, akagari ka Songa mu mudugudu wa Butare, haravugwa urupfu rutunguranye kandi ruteye urujijo rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 16 witwa Uwitijije Grà¢ce, wasanzwe amanitse ku kimanga mu mugozi waruziritse ku gishitsi cy’ipera. Bivugwa ko akigaragara yapfuye, yabonywe ku wa Kane, tariki ya 22 Kamena 2023 mu gitondo kare nka saa kumi n’ebyiri, biba […]

Musanze: Abagiraneza batangiye gufasha umubyeyi wibarutse abana batatu

Uyu mubyeyi yasabye abagiraneza kumufasha, akabona ubushobozi bwo kwita kuri izi mpinja

Itorero Fatherhood Sanctuary riherereye mu karere ka Musanze ryabaye nyambere mu gufasha umubyeyi Nyiranzabonimpa Julienne wo mu kagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve wibarutse abana batatu aho ryamugeneye bimwe mu bikoresho nkenerwa by’umubyeyi n’iby’abana ubwo bamwe mu babyeyi baba muri iri torero bamusuye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho yababyariye. Ni nyuma y’iminsi ibiri ikinyamakuru […]

Musanze: Aravuga ko abo kwa nyirabukwe bamuriganyije umutungo

Nyirasekuru aravugwa ko yagambaniwe n'abo kwa nyirabukwe

Umugore witwa Mukasekuru Marie Louise utuye mu mudugudu wa Kadahenda, akagari ka Birira, umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze avuga ko ari mu karengane aterwa n’inzego zitandukanye zirimo n’ubutabera nyuma y’uko umugabo we w’isezerano Niyonshuti Jean Baptiste amutanye umwana babyaranye ndetse akanagenda amutwaye ibyangombwa byose baguriyeho umutungo basangiye ahubwo ukegurirwa na nyirabukwe witwa Mayiwana […]

Musanze: Umubyeyi mu ihurizo rikomeye nyuma yo kwibaruka 3 icya rimwe

Nyiranzabonimpa Julienne w’imyaka 21 wo mu mudugudu wa Karinzi, akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve ubana mu buryo butemewe n’amategeko na Harerimana Dieudonné, aratabaza avuga ko yahuye n’ikibazo gikomeye cyo kwibaruka abana batatu icya rimwe kandi yarasanganwe n’undi umwe kandi ntacyo afite cyo kubareresha. Ubwo yavuganaga n’umunyamakuru wa BWIZA, Nyiranzabonimpa, n’intimba nyinshi n’agahinda, yavuze […]

Burera: Barishyuza rwiyemezamirimo Frw miliyoni 4

Abaturage bo mu karere ka Burera by’umwihariko abo mu murenge wa Kinyababa, barasaba inzego zo hejuru kubishyuriza rwiyemezamirimo Murengezi Jean de Dieu bavuga ko yabambuye agera kuri miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4,000,000 Frw) kandi ko biyambaje ubuyobozi bw’akarere bukabarangarana none imyaka ikaba imaze kuba hafi itatu amaso yabo yaraheze mu kirere. Umunyamakuru wa BWIZA […]

Gakenke: Umuhesha w’Inkiko mu rungabangabo kubera abagenagaciro

Umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me Muhama Franà§ois yaheze mu rungabangabo kubera abagenagaciro babiri badahuza ku gaciro bagenera ubutaka bumwe nk’uko byagenwe mu mwazuro w’urukiko rwisumbuye rwa Musanze wo kuwa 15/02/2023 mu rubanza N° RCA 00137/2021/TGI/MUS. Ni urubanza rwabaye hagati y’abashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, ari bo: Mugabire Emmanuel Rubel n’umugore we Mukarugina Vestine ariko bikaba ngombwa […]

Musanze: Abarenga 400 bararira kubera igihombo bavuga ko bashowemo

Bavuga ko baguze amabati, bamaze gusakara, ubuyobozi burabasenyesha

Abaturage basaga 400 bo mu karere ka Musanze, bacururizaga mu gasoko kazwi nka “Ryankandagiro” gaherereye mu mudugudu wa Gasanze, akagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza, bararira ayo kwarika kubera igihombo bavuga ko batewe n’ubuyobozi bw’akarere, bakaba basaba kurenganurwa bakishyurwa ibyo batakaje bashoramo imari yabo. Ni igikorwa kitashimishije benshi, by’umwihariko abaturage bacururizaga muri aka gasoko […]

Musanze: Gitifu yahannye umuturage akoresheje umusuderi

Gitifu yahamagaye umusuderi, afatanya uru rugi

Abaturage bo mu murenge wa Nkotsi, by’umwihariko abo mu kagari ka Bikara barashinja bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, ba mudugudu, bamwe mu bagize urwego rw’umutekano ruzwi nka DASSO ndetse n’umukozi ushinzwe ubutaka n’imiturire mu murenge kubahohotera. Bavuga ko bahohotewe mu bihe bitandukanye bigera aho bihagurutsa izindi nzego zo hejuru ndetse n’iz’umutekano […]

Musanze: Umuturage ari kuvurwa nyuma y’aho abayobozi ‘bamusenyeyeho’ inzu

Uyu mugore (uryamye hasi) aravuga ko abayobozi bamusenyeyeho inzu

Mu mudugudu wa Kavumu, akagari ka Karwasa mu murenge wa Gacaca haravugwa inkuru y’ubuyobozi bw’umurenge Gacaca bwasenyeye umuturage Dusingizimana Vanessa Aisha ari mu nzu ye n’umwana we w’amezi 9, bigatuma uyu mugore ajya kuvurirwa mu kigo nderabuzima. Intandaro yo kujya mu bitaro k’uyu mugore ni igikorwa cy’ubuyobozi bw’umurenge wa Gacaca cyo kumusenyera inzu, busobanura ko […]

Amajyaruguru: Ibiciro by’ibiribwa byahagurukije abaminisitiri babiri

Abahinzi n’abacuruzi b’ibirayi barasabwa kubahiriza ibiciro byashyizweho birinda abamamyi babakoresha ibyaha mu nyungu zabo, hirengagizwa amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi. Ni amabwiriza ku biciro by’ umuceri , Kawunga ndetse n’ibirayi yasohotse ku wa 19 Mata 2023 agaragaza uko buri gicuruzwa kigomba kugurishwa ku muturage ariko birangira bamwe mu […]