Green Party irasaba ko abagore bahabwa imyanya y’ubuyobozi 50%

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR), risanga urubyiruko rukwiye kugaragara ari rwinshi mu bikorwa bya politiki, himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buyobozi ku kigero cy’imyanya 50% ku bagore na 50% ku bagabo, kurengera ibidukikije, kugira uruhare mu matora no mu iterambere ry’igihugu. Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora ya Perezida […]
Musanze: Abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bongeye kuburirwa

Ubwo hasozwa icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, hongeye kuburirwa no gukebura abagihembera ingengabitekerezo ya jenoside, bibutswa ko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda itazihanganira bene abo bantu bagisaritswe n’iyo ngengabitekerezo. Nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rwa Busogo ruruhukiyemo imibiri isaga 400 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu […]
Musanze: Umuturage ari mu gihombo cya Frw miliyoni 40 avuga ko yatewe n’ubuyobozi

Umuturage witwa Mushengezi Jean Damascène utuye mu mudugudu wa Mpenge, akagari ka Mpenge, umurenge wa Muhoza arasaba Urwego rw’Umuvunyi ko yarenganurwa, agakurwa mu gihombo cya miliyoni 40 ahamya ko yatewe n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze. Nk’uko abivuga, ngo ni igihombo yagize nyuma yo kugirana amasezerano n’ubuyobozi bw’akarere akora umushinga w’ubworozi bw’amafi, bumukodesha igishanga. Avuga ko yatangiye […]
Musanze: Abaturage baratabaza kubera ibiza by’amazi yo mu birunga

Abaturage bo mu karere ka Musanze, by’umwihariko abo mu midugudu ya Ruhindinka, akagari ka Buruba n’abo mu mudugudu wa Bubandu mu kagari ka Bukinanyana hose ho mu murenge wa Cyuve baratabaza kubera ibiza byatewe n’amazi yo mu birunga yatewe n’imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa 3 Mata 2023 ikangiza inzu nyinshi n’imyaka y’abaturage. Ubwo […]
UNESCO mu rugamba rwo gukundisha abakobwa b’Abanyarwanda ikorababuhanga

Kuva kera na kare, imyumvire y’umuryango nyarwanda yahoze ikumira abana b’abakobwa, ibaheza kuri bimwe bikorwa na basaza babo birimo no kwiga amashuri y’imyuga, ubumenyi (science), ubugenge ahubwo bagashishikarizwa kwiga ubuganga, ubwarimu, ubudozi, kurera abana, guteka n’ibindi byaganishaga ku gupfobya ubushobozi bwabo. Nk’uko Isi ya none isigaye igendana n’ikoranabuhanga, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco […]
Nyabihu: Habonetse ibimenyetso bigaragaza ukuri ku kibazo kiri hagati ya koperative n’akarere
Habonetse ibimenyetso bikuraho icyari urujijo ku kibazo gishingiye ku mutungo kimaze igihe kirekire hagati y’abanyamuryango ba koperative yo Guhinga no Guhunika ibirayi yo mu karere ka Nyabihu izwi nka KOGUGU yahoze ari impuzamashyirahamwe I.A.N, n’ubuyobozi bw’akarere. Ibi bimenyetso BWIZA ifitiye kopi byagiye biboneka mu biro bya Leta no mu maboko y’abanyamuryango b’icyari impuzamashyirahamwe I.A.N ndetse […]
Ibikomerezwa byashyiriweho impapuro zo kubita muri yombi, ntibigire icyo bitanga
Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine washoje intambara muri Ukraine, yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumufata kugira ngo ashyikirizwe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), ashinjwa ibyaha by’intambara. Ni inyandiko yashyiriweho akurikira ibindi bikomerezwa byinshi ku Isi byazishyiriweho bene izi mpapuro ariko bikarangira ntacyo urukiko rubikozeho kubera impamvu zitandukanye zirimo no guhuzagurika cyangwa kotswa igitutu n’ibihugu bivuga ko bikomeye. […]
Musanze: Gitifu yasenyeye uwubatse aho Meya ahamya ko kuhatura byemewe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro mu karere ka Musanze, Hanyurwabake Théoneste aherutse gusenya inzu umuturage witwa Nyirurugo Jean de Dieu yubakaga mu mudugudu wa Burengo, akagari ka Gakingo, mu gihe Meya yemeza ko kubaka aha hantu byemewe kuko ibyangombwa bigaragaza ko ari aho gutura. Niyirurugo yatangarije BWIZA ko mu masaa kumi y’umugoroba wa tariki ya […]
Musanze: Abana babiri baratabarizwa nyuma yo kwihakanwa n’umubyeyi wemeraga ko ari abe
Umugabo witwa Ntakarakorwa Bana Guido utuye mu karere ka Rubavu akaba akomoka mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze mu kagari ka Cyabagarura, aravugwaho gutererana abana babiri; uw’imyaka 17 n’undi ufite imyaka 14, yemeraga ko yabyaranye na Tumukunde Zoula utuye mu murenge wa Cyuve, mu kagari ka Bukinanyana, ariko nyuma akabihakana. Tumukunde avuga ko yabyaranye […]
Musanze: Urupfu rw’umwana w’amezi 2 rwahagurukije Polisi n’Ubugenzacyaha
Mu mudugudu wa Kungo, akagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, haravugwa urupfu rutunguranye rw’umwana w’amezi abiri n’igice wapfuye biturutse ku makimbirane n’imirwano yabaye muri iri joro ryakeye ry’iya 4 rishyira iya 5 Werurwe 2023 hagati y’umugabo Twizerimana Innocent n’umugore Nyiramategeko Jeaninne. Ni amakuru yamenyekanye muri iki gitondo cyo ku ya 05 […]