Rutsiro: Abagore barenze ku cyitwaga ‘kirazira’, bagana umurimo w’ubuvumvu

Kuva kera na kare, cyaraziraga kikaziririzwa nta mugore wakamaga inka, ntawagikaga imitiba y’inzuki cyangwa ngo azihakure, ntawuriraga inzu, ntanuwatwaraga imodoka, moto cyangwa igare cyangwa se kwambara ipantalo ariko aka wa mugani w’Abanyarwanda ngo burya “Kiliziya yakuye kirazira”, kuri ubu, byose barabikora kandi bakabishobora ndetse hamwe na hamwe bagasumbya n’abagabo, bakazamura ingo zabo. Rumwe mu ngero […]
Burera: Abakoresha umuhanda Gahunga-Kirambo baratabaza kubera ububi bwawo
Abakoresha n’abaturiye umuhanda Gahunga-Kinoni-Gitovu-Kirambo uri mu karere ka Burera baratabaza kubera ububi bwawo kuko wangiritse bikabije, n’abakozi bawubungabungaga bakaba batakiwugaragaramo. Abawukoresha umunsi ku w’undi harimo abatwara abantu n’ibintu mu buryo butandukanye nk’abamotari, abanyonzi, abatwara abagenzi muri bisi nto, abatwara ba mukerarugendo ndetse n’abandi bawukoresha n’amaguru cyangwa abawuturiye, babwiye BWIZA ko ubahangayikishije kuko wabasubije inyuma mu […]
Ibibazo by’umuhanzi Chriss Eazy na Musanze Caves Hotel byafashe indi ntera
Nyuma yo gushinjwa guhemukira Musanze Caves Hotel ndetse ntiyegere n’ubuyobozi bwayo, umuhanzi Chriss Eazy yahamagawe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, inshuro ebyiri. Ni nyuma y’aho Bwiza ibagejejeho inkuru yo ku wa 03 Gashyantare 2023 yavugaga ku buriganya n’ubuhemu Rukundo Nsengiyumva Christian uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Chriss Eazy ashinjwa gukorera Musanze Caves Hotel. Ubuyobozi bw’iyi hoteli […]
Amajyaruguru: Amatara yo ku muhanda atacyaka ngo yahaye abajura urwaho
Abaturage bo mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, barinubira umwijima usigaye urangwa ku mihanda itandukanye itugize kubera amatara atacyaka, bakavuga ko biri mu mpamvu nyamukuru y’umutekano muke urangwa muri ibyo bice bitakamo amatara. Amatara atacyaka ni amatara aherereye ku muhanda Kigali -Musanze, by’umwihariko mu murenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo; Kivuruga na Buranga mu […]
Igiciro cy’ibigori gikomeje gutumbagira kandi Leta yarashyizeho amabwiriza abigenga
Abaturage hirya no hino mu gihugu barinubira ibiciro biriho ubu by’umwihariko ibiribwa nkenerwa n’abaturage umunsi ku w’undi, kandi ubushobozi bw’amafaranga n’aho aturuka bitorohera buri wese. Barasaba Leta ko yagabanya imisoro, bityo n’abacuruzi bakagabanya ibiciro. Ibiciro by’ibyo kurya bikomeje gutumbagira birimo iby’ibishyimbo, ibirayi, ibitoki, ibijumba, amateke, amashaza, ubunyobwa n’ibindi. Bamwe mu baturage n’abacuruzi bo mu mirenge […]
Papa Fransisiko yasabye abantu kwita ku barwayi

Ku nshuro ya 31, Isi yose yongeye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarwayi aho umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko yasabye abantu bose kwita ku barwayi mu nsanganyamatsiko igira iti “Umwiteho.” Yagize ati: “Impamvu nyamukuru yo kwita ku barwayi ni uko indwara ibashyira mu gice cy’abarushye n’abaremerewe, ba bandi Yezu yitayeho kandi ashyizeho umutima. Yezu ni […]
Igitera indwara y’imidido n’aho ikunze kugaragara mu Rwanda
Imidido ni indwara irangwa no kubyimba ibice runaka by’umubiri cyane cyane amaguru, gusa si yo yonyine ashobora kubyimba kuko n’ibindi bice bishobora kubyimba nk’intoki, cyangwa imyanya ndangagitsina. Iyi ndwara ikaba ari ingaruka z’uko urwungano rwa lymph (aya ni amatembabuzi aba mu mubiri ariko atari amaraso, nayo akaba afite imiyoboro yayo) ruba rwangiritse iyo miyoboro ikipfundika […]
Rurageretse hagati y’umuhanzi Chriss Eazy na Musanze Caves Hotel
Umuhanzi uzwi nka Chriss Eazy araregwa na Musanze Caves Hotel iherereye mu karere ka Musanze kutubahiriza amasezerano yari yagiranye na yo, ahubwo akayigusha mu gihombo ndetse akayihesha isura mbi mu bakiriya bayo. Ni amasezerano yari ashingiye ku gitaramo cyagombaga kubera muri Musanze Caves Hotel tariki ya 14 Mutarama 2023 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko […]
Musanze: Umuyobozi w’ishuri afunzwe akekwaho gukubita umunyeshuri w’imyaka 8
Umuyobozi w’ishuri rya ‘Spes Nova Junior Academy’ witwa Niyonsenga Maximilien afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kubera gukubita no gukomeretsa umwana w’imyaka 8 mwene Ntirenganya Erneste na Uwizeyimana Alliance, batuye mu mudugudu wa Ntenya, Akagari ka Nyangwe , umurenge wa Gahunga ahazwi nko ku Kanyirarebe. Uyu mwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza […]
Gakenke: Urubyiruko rwibukijwe ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’umutekano muke

Biciye mu marushanwa “Umurenge Kagame Cup 2022-2023”, abaturage bo mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke, basabwe kwiteza imbere, kwita ku isuku, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori, kwirinda gusambanya abana, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko kuko aribyo ntandaro y’umutekano muke. Ni ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse, ubwo yatangizaga […]