Uwazamuye ibendera ry’u Rwanda rukimara kubona ubwigenge arasaba ubufasha

Umusaza w’imyaka 87 y’amavuko witwa Ntagungira Alphonse utuye mu mudugudu wa Butete, akagari ka Kabyiniro, umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera, uzwi cyane ku mateka ko ari we wazamue ibendera ry’u Rwanda ubwo rwabonaga ubwigenge arashima impinduka ziri mu gihugu ariko na none agasaba Leta ko yagira icyo imumarira nk’umuturage wakoreye igihugu. Aganira n’umunyamakuru […]
Musanze: Akarere kabaye kishyuye make abakora isuku mu mihanda batakambaga
Abaturage basaga 500 bakora isuku mu mihanda itandukanye yo mu karere ka Musanze barishimira ko bahembwe imishahara y’amezi atatu ku mishahara y’amezi atanu bari bamaze bakora badahembwa. Ni nyuma y’inkuru yo ku wa 18 Mutarama 2023 yakozwe na Bwiza itabariza aba baturage bayigannye bayisaba kubakorera ubuvugizi bagahembwa amafaranga y’amezi yari agiye kugera kuri atanu bakora […]
Musanze: Abakora isuku ku mihanda bamaze amezi 5 badahembwa
Abakora isuku mu mihanda itandukanye mu karere ka Musanze baratabaza kubera ngo amezi agiye kuba atanu badahembwa kandi bakora umunsi ku wundi ari nako ubuyobozi bw’akarere bugenda bubizeza guhembwa uko ukwezi kurangiye ariko amaso yabo agahera mu kirere. Amakuru agera kuri Bwiza ni uko aba bakozi baheruka amafaranga nk’umushahara muri Kanama 2022. Niyibizi Phocas [ni […]
Kigali-Rubavu: Abize muri UTB bahangayikishijwe no kudahabwa impamyabumenyi

Abanyeshuri bize bakarangiza amasomo mu ishuri rikuru rya UTB (University of Tourism, Technology and Business Studies) barasaba inzego zibishinzwe ko bakemurirwa ikibazo cyabo, bagahabwa impamyabumenyi kuko ngo kutazihabwa biragenda bibatesha amahirwe menshi. Ni abanyeshuri barangije mu mwaka w’amashuri w’2021-2022. Itangazo ryari ryasohotse Bwiza ifitiye kopi, ryavugaga ko bazasobanura ibitabo (Défense) ku wa 20 Nzeri 2022 […]
Burera: Umukecuru w’imyaka 89 aravuga ko yambuwe umutungo n’umuhungu we

Umukecuru w’imyaka 89 wo mu kagari ka Ntaruka, umurenge wa Kinoni mu karere ka Burera witwa Kantamage Hana aratabaza, avuga ko yambuwe n’umuhungu we witwa Kabera Abel umutungo w’amasambu abiri. Arabivuga ashingiye ku cyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze mu rubanza N°RCA 00020/2021/TGI/ MUS cyatesheje agaciro urubanza N°00082/2020/TB/GAH, rwaciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gahunga kuwa 01/03/2021, […]
Musanze: Abageze mu gihe cyo gufata indangamuntu baravuga ko bari kwishyuzwa amafaranga y’umurengera
Bamwe mu bageze mu gihe cyo gufata indangamuntu bo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze baravuga ko bari kwishyuzwa amafaranga arenze ateganywa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) kugira ngo bemererwe kwifotoza. Ubusanzwe nk’uko biri gukorwa hirya no hino mu gihugu, umwana wese ugejeje igihe cyo gufata indangamuntu (uwujuje imyaka 16), yishyura amafaranga magana […]
Musanze: Abagana urukiko rwisumbuye barinubira akarengane gasigaye karuranga
Abaturage bagana kandi baburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, bavuga ko barambiwe akarengane n’imikirize mibi y’imanza ziba zajuririwe muri uru rukiko kuko akenshi usanga zikemurwa bishingiye ku marangamutima, ikimenyane na ruswa. Mu manza zivugwa zimaze gucibwa mu buryo bivugwa ko bugoramye, harimo zimwe z’abanyamabanga nshingwabikorwa baburaniye muri uru rukiko baregwa ibyaha bitandukanye. Abaturage baruburaniramo imanza […]
Ububi n’ingaruka ziterwa n’ibikozwe muri palasitiki

Muri iki gihe Isi ikomeje guhangana n’ibibazo biterwa n’iyangirika ry’ibidukikije, ubushakashatsi bugaragaza ko ibikomoka kuri palasitiki biri mu bihumanya ikirere bikozwe n’imyuka inyuranye yoherezwayo n’ibikorwa bya muntu. Iri humana riterwa no kwirundira hamwe kw’imyanda ikozwe muri palasitiki cyangwa iy’ibifitanye isano na yo mu bice binyuranye by’Isi. Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko buri segonda, hari toni zirenga […]
Burera: Umuryango w’abantu 6 urasaba gutabarwa

Umuryango utishoboye ugizwe n’abantu batandatu wo mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Kagitega, umurenge wa Cyanika urasaba ubufasha ukubakirwa inzu yo kubamo kubera ko iyo babamo ibateye impungenge ko ishobora kubagwira kubera gusaza cyane. Ni Umuryango w’umugabo witwa Ngirabakunzi Bénjamin, umugore we Nyiransenga Espérance n’abana babo bane, bose bakaba barara mu nzu ishaje bafite impungenge […]
Musanze: Umuturage wasenyewe n’umuyobozi akomeje gusiragizwa
Nyirasafari Joselyne utuye mu mudugudu wa Kiruhura, akagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi w’akarere ka Musanze arasaba inzego zibishinzwe kumurenganura, nyuma y’aho umukozi ushinzwe ubicungire y’ubutaka, Uwinema Clémentine wayoboye igikorwa cyo kumusenyera inzu yanze kubahiriza ibwiriza rya Guverineri w’intara ryo kumwubakira. Uyu muturage yasenyewe tariki ya 5 Kanama 2022, ubwo Uwinema ari kumwe n’abadaso […]