Musanze: Arasaba gukurwa mu manegeka yasizwemo n’ababumba amatafari

Nzabakurikiza Donatille w’imyaka 53 utuye mu mudugudu wa Rutemba, Akagari ka Buruba mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze avuga ko nta cyireze cyo kubaho afite kubera atuye mu manegeka cyangwa se ku manga. Nk’uko yabibwiye umunyamakuru wa BWIZA wamusuye aho atuye yita ku manga, avuga ko aho atuye hamuteye impungenge kuko ngo iyo […]

Musanze: Umusaza w’incike avuga ko inzu abamo irutwa n’ubwiherero yubakiwe

Umusaza w’inshike witwa Munyakaragwe Elie w’imyaka 62 utuye mu mudugudu wa Rwabigwi, akagari ka Cyivugiza mu murenge wa Muko arasaba ubuyobozi ko bwamugoboka, bukamukura mu kangaratete arimo ko kuba mu nzu idahomye, agatandukana n’imbeho dore ko iyo nzu itagira n’icyumba. Aganira n’umunyamakuru wa BWIZA, Munyakaragwe yavuze ko abayeho nabi ko yatandukanye n’umugore kandi ko mu […]

Nyabihu: Barishimira ko ikiraro cya Nyamutera cyongeye kuba nyabagendwa

Isanwa ry’ikiraro cya Nyamutera giherereye mu kagari ka Gakoro, umurenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu, kikongera kuba nyabagendwa ni kimwe mu byashimishije abaturage bagikoresha umunsi ku w’undi by’umwihariko abakora umurimo w’ubucuruzi. Iki kiraro gisannye nyuma y’ibyumweru bibiri BWIZA ikoze ubuvugizi aho abaturage basabaga ubuyobozi kugisana kuko cyabahombyaga. Abagenzi bavaga i Musanze bajya Vunga cyangwa […]

Nyabihu: Akurikiranweho kugerageza kwica umuryango we awuteye gerenade

Dr Muhire uyobora ibitaro bya Ruhengeri

Umugabo witwa Nzabanita Augustin wo mu mudugudu wa Kabere, akagari ka Kanyove, umurenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu afungiye kuri sitasiyo y’urwego rw’ubugenzacyaha ya Mukamira akekwaho gushaka kwica umugore we Nyiramariza Madalina n’umwana we Ujeneza Gisèle abateye gerenade. Byabaye tariki ya 10 Ugushyingo 2022, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ubwo Nyiramariza n’umwana we […]

Musanze: Ikimoteri rusange gihangayikishje abagituriye

Abaturage bavuga ko iki kimoteri kibabangamiye

Abaturage baturiye ikimoteri rusange giherereye mu mudugudu wa Bubandu, akagari ka Bukinanyana mu murenge wa Cyuve barinubira umunuko wacyo, bakavuga ko kibabangamiye mu buryo bwinshi , ngo bakaba biteze ingaruka zacyo mu gihe kitarambiranye. Iki kimoteri gikusanyirizwamo imyanda yose ituruka mu mirenge igize umujyi wa Musanze ari yo: Muhoza, Cyuve, Musanze, Gacaca, Kimonyi na Muko […]

Musanze: Abakekwaho gukubita no gukomoretsa abaturage batawe muri yombi

Abantu bakekwa kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa bikomeye Serugendo François na Dusabimana Ntibakunda Gashuhe bamaze gufatwa bakaba bari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB). Abamaze gufatwa ni abagabo 3 barimo: Maniragaba Evariste, Karekezi Théogène bita Birikorimana, Hakorimana na Munyarurembo Justin undi witwa Karekezi Théogène ugishakishwa. Aba bose bakurikiranweho iki cyaha bakomoka mu mudugudu wa Murambi, […]

Nyabihu: Ikiraro cya Nyamutera kimaze amezi 2 cyangiritse, imodoka ntizicyambuka

Kwangirika kw’ikiraro cya Nyamutera giherereye mu kagari ka Gakoro, umurenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu, kubereye abaturage umutwaro uremereye mu gihe abatunze ibinyabiziga n’ibinyamitende bo babyungukiyemo kuko bishyuza abaturage amafaranga y’ikirenga ku yo urwego ngenzuramikorere (RURA) rwagennye. Iminsi igiye kuba 60 iki kiraro cyangiritse kandi kiri ku muhanda nyabagendwa Musanze-Vunga, umwe rukumbi utagira urubererekero […]

Musanze: Ikiraro cyari kimaze amezi atanu gicitse kigiye kubakwa n’abaturage

Ku bwo kurambirana no gukomeza kubangamira imigenderanire n’imihahirane mu baturage, abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze biyemeje kwishakamo ibisubizo bakubaka ikiraro cya Rwebeya kimaze amazi atanu cyangiritse kikabura gisana n’ubwo ubuyobozi bw’akarere bwari bwarabyiyemeje ubwo cyangirikaga mu kwezi kwa Gicurasi 2022. Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nteko rusange […]

Musanze: Umugabo w’imyaka 32 yishimira kwigana n’umwana we mu mashuri abanza

Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko witwa Mwangaguhunga Aimable, utuye mu kagari ka Migeshi, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, avuga ko kwigana n’umwana we mu mashuri abanza nta pfunwe bimuteye ahubwo ko ari yo mahitamo ye yo kwitegurira ejo heza he hazaza. Kumva cyangwa kubona ibintu nk’ibi ntibimenyerewe, aho ugera mu mashuri abanza ugasanga umubyeyi […]

Musanze: Haravugwa uburiganya mu gikorwa cy’umuyoboro w’amashyanyarazi

Mu murenge wa Kimonyi, akagari ka Ruvumu, umudugudu wa Musezero abaturage bahafite amasambu bavuga hari uburiganya, akarengane n’urujijo mu gikorwa cy’ishyirwaho ry’umuyoboro w’amashyanyarazi wa Kimonyi-Musezero. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda Leta yihaye y’uko mu mwaka w’2024 buri rugo rw’Umunyarwanda ruzaba rugerwaho n’amashanyarazi, kuri ubu, hirya no hino mu karere ka Musanze harimo gukorwa […]