RIB mu nzego zifite abakozi bakiriye ruswa nyinshi
Umuryango Transparency International (TI) Rwanda urwanya ruswa n’akarengane wagaragaje ko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwaje mu nzego zifite abakozi bakiriye ruswa nyinshi mu mwaka w’2023. Bigaragara muri raporo ‘Rwanda Bribery Index 2023’ yashyizwe hanze n’uyu muryango kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023. Raporo irerekana ko impuzandengo ya ruswa abakozi ba RIB bakiri muri uyu mwaka […]
Rusesabagina yahinduye uburyo bwo gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Dr Munyemana
Paul Rusesabagina utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika yahinduye uburyo bwo gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Dr Munyemana Sosthène uburana ibyaha bya jenoside mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa. Urukiko rwari rwateguje ko mu iburanisha ryo kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023 abatangabuhamya barimo Rusesabagina batanga ubuhamya mu buryo bw’ako kanya (live) […]
Perezida Kagame yakuyeho amahooro kuri serivisi n’ibyemezo 12
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho iteka rihagarika kwishyuza amahoro abantu basaba serivisi n’ibyemezo 12 zikenerwa mu nzego za Leta. Ni iteka n° 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ryasohotse mu Igazeti ya Leta, nimero idasanzwe yo ku wa 05/12/2023. […]
Me Gisagara yarakajwe n’uhamya ko u Rwanda ruyoborwa nabi
Me Richard Gisagara wunganira abaregera indishyi mu rukiko rwa rubanda rwa Paris yarakajwe n’igitabo cy’umushakashatsi akaba n’umunyamakuru Stephen Smith uhamya ko u Rwanda ruyoborwa nabi. Stephen yifashishijwe mu rubanza rwa Dr Munyemana Sosthène nk’umutangabuhamya ushinjura kuri uyu wa 6 Ukuboza 2023, asobanura ko yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1992, ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal. […]
Abadepite ba Uganda basabwe kudacumbika aha make i Kigali
Abadepite bo muri Uganda boherejwe kwitabira imikino ihuza abagize inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba i Kigali, basabwe kubahisha igihugu cyabo, ntibacumbike ahantu ha make. Babisabwe na Anita Aneth Among uyobora inteko ishinga amategeko ya Uganda kuri uyu wa 6 Ukuboza 2023, ubwo yahaga abazitabira iyi mikino ubutumwa bubaherekeza. Iyi mikino y’ubwoko butandukanye irimo: […]
Igisubizo cya Makolo ku wamubwiye ko amajwi Perezida Kagame yagize ahabanye na demukarasi
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yahakanyije umunyamakuru Stig Abell wa Times Radio wamubwiye ko amajwi 98% Perezida Paul Kagame yagize mu matora y’Umukuru w’Igihugu y’ubushize agaragaza icyuho muri demukarasi. Abell yabwiye Makolo ati: “98% by’amajwi ntabwo ari demukarasi ishyirwa mu bikorwa.” Yahise amusubiza ati “Kubera iki itaba yo?”, umunyamakuru akomeza kumubaza ati: “Ese […]
Raporo ‘Top Secret’ y’indege ya Habyarimana yasobanuwe mu rubanza rwa Twahirwa na Basabose
Umunyamategeko Alexis Deswaef wunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre, yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko Colonel Bagosora Théoneste yategetse abasirikare ba Leta guhanura indege ya Habyarimana Juvénal. Me Deswaef yasubizaga umunyamategeko wa Basabose, Me Jean Flamme na Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa bakunze kubaza muri uru rukiko […]
Tshisekedi yakiriye Habyarimana

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo aherutse kwakira Habyarimana Mbitse alias Jules Mulumba uri barwanyi bakuru b’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo rifasha ingabo z’iki gihugu guhangana na M23. Mulumba ukorera mu mutwe witwaje intwaro wa CMC/FDP yatangarije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023 ko we na Héritier Ndangendange wo […]
Umurinzi w’Igihango yasobanuye uko kubwira Ex-FAR ngo ijye kurasa Inkotanyi byamurokoye n’abe
Umurinzi w’Igihango Ntezimana Laurien yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa ruri kuburanisha Dr Munyemana Sosthène ko yasabye bya nyirarureshwa abasirikare ba Ex-FAR kujya kurasa RPA-Inkotanyi, bimufasha kurokoka no kurokora Abatutsi benshi bahigwaga. Ntezimana usanzwe ari umuhanga mu bumenyi bw’iyobokamana no mu mibanire y’abantu, yabivugiye mu buhamya yatanze muri uru rubanza kuri uyu wa […]
Abanzi ba RDC bayobowe na Kagame: Tshisekedi i Lubumbashi
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yabwiye abatuye mu mujyi wa Lubumbashi, intara ya Haut-Katanga ko abanzi b’igihugu cyabo bayobowe na Paul Kagame uyobora u Rwanda. Ibi Tshisekedi yabivuze kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza uyu mwanya muri uyu mujyi, nyuma […]