Urubanza rwa Twahirwa na Basabose: Abahemukiwe basabiwe ubutabera
Ubushinjacyaha bubona urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi guhamya Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre ibyaha bya jenoside n’iby’intambara, hanyuma rukabaha ibihano bikwiye mu rwego rwo guha ubutabera Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibyaha bubashinja. Nyuma y’amezi hafi abiri humvikana ubuhamya no kwiregura kw’abaregwa, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Twahirwa na Basabose bahamwa n’ibi byaha bikomoka kuri jenoside […]
Nta mafaranga u Rwanda rwasabye: Minisitiri Cleverly
Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, James Cleverly, yabwiye itangazamakuru ko nta yandi mafaranga u Rwanda rwasabye guverinoma y’igihugu cyabo kugira ngo bivugurure amasezerano y’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu. Minisitiri Cleverly yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023, ubwo we na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda, Dr Vincent Biruta, bari bamaze […]
RGB yasabye ba Pasiteri badafite ‘diplôme’ kwegura
Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, yasabye abashumba mu madini n’amatorero badafite byibuze impamyabumenyi y’icyiciro gisoza amashuri yisumbuye kwegura. Ibi yabisabiye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi bo muri uru rwego ayobora n’abagize akanama k’amadini n’amatorero mu Rwanda, RIC, kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023. Dr Kaitesi yibukije abashumba batarangije amashuri yisumbuye ko […]
Ingabo z’u Burundi zamaganye, zihanangiriza M23
Igisirikare cy’u Burundi, FDN, cyatangaje ko cyamaganye cyivuye inyuma amagambo ya Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, wagishinje kwifatanya n’uruhande rwa Leta ya RDC mu mirwano iri kubera muri teritwari ya Masisi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023, Bisimwa yatangaje ko ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bwa EAC muri RDC zinjiye […]
USA yagumishijeho ibihano yafatiye abakomeye muri Uganda
Leta zunze ubumwe za Amerika, USA, zagumishijeho ibihano zafatiye bwa mbere abakomeye muri Uganda mu mwaka w’2021, hashingiwe ku kuba batarubahirije ibyo zabasabye. Ibi bihano byari byaratangajwe n’ibiro bya USA bishinzwe ububanyi n’amahanga mu 2021 hashingiwe ku myitwarire mibi yaranze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye, ikanaba nyuma y’aho. Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, kuri uyu wa […]
Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza aravugururwa none
Amasezerano ya guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza ku bibazo by’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu aravugururwa kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023. Ibinyamakuru byo mu Bwongereza birimo Reuters byatangaje ko Umunyamabanga w’umutekano w’imbere, James Cleverly, yafashe urugendo aza mu Rwanda, akaba ari buhagere mu gitondo cy’uyu munsi. Biteganyijwe ko Cleverly ahura na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane […]
Rutaremara arahamya ko Twagiramungu atari umwanzi
Tito Rutaremara uri mu banyapolitiki b’inararibonye mu Rwanda arahamya ko Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe tigeze aba umwanzi w’ubutegetsi bw’iki gihugu, ahubwo ko yari mu bo buhanganye na bo (adversaire). Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today nyuma y’aho Twagiramungu apfiriye mu buhungiro mu Bubiligi tariki ya 2 Ukuboza 2023. Twagiramungu yakundaga kwifashisha […]
‘Arazira imitungo irimo inzu ya Bizimungu yaguze’: Ubuhamya bw’umuhungu wa Basabose
Umuhungu wa Basabose Pierre witwa Ineza Roger Noà«l yamutanzeho ubuhamya mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, aho aburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara. Yasobanuye ko mu byo umubyeyi we azira harimo inzu ya Pasteur Bizimungu yaguze mu cyamunara. Ineza wari ufite imyaka 3 y’amavuko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi (ubu afite 32) yifashishijwe […]
Zambia: Nsengiyumva wavuzwe muri dosiye ya Rusesabagina yafunzwe
Nsengiyumva Appolinaire wavuzwe mu mugambi wa Rusesabagina Paul wo gushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, binyuze mu mutwe witwaje intwaro wa FLN, yafunzwe. Uyu Munyarwanda yumvikanye mu rubanza rwa Nsabimana Callixte alias Major Sankara na bagenzi be muri Werurwe 2021, ubwo uyu musore wabaye Umuvugizi wa FLN yasobanuraga byinshi ku mikorere y’uyu mutwe. Hari tariki 12 […]
U Bwongereza buteganya kohereza abanyamategeko mu Rwanda
Ikinyamakuru BBC cya Leta y’u Bwongereza cyatangaje ko iki gihugu giteganya kohereza mu Rwanda abanyamategeko bagifasha gutegura gahunda yo kuzana abimukira barebwa n’amasezerano yo muri Mata 2022 agiye kuvugururwa. Mu kwezi gushize, urukiko rw’ikirenga rwa London rwatesheje agaciro gahunda yo kohereza abimukira i Kigali, rugaragaza ko hari impungenge yuko batazashobora kuba mu Rwanda, bagahitamo gusubira […]