Umugaba Mukuru w’ingabo za Kenya yahinyuye ibyatangajwe na Tshisekedi

Umugaba Mukuru w’ingabo za Kenya, General Francis Ogolla, yahinyuye Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, hamwe n’abandi bategetsi bo muri iki gihugu, bavuga ko zoroheraga umutwe witwaje intwaro wa M23. Ingabo za Kenya zatangiye ubutumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu burasirazuba bwa RDC mu Gushyingo 2022, hashingiwe ku cyemezo […]

Abatuye aho Colonel Ruhinda yiciwe bari mu kaga

Umutwe witwaje intwaro wa FDLR-FOCA urwanya Leta y’u Rwanda uravugwaho kubyuka wihorera, wica abasivili b’Abanyekongo, nyuma y’urupfu rwa Colonel Ruvugayimikore Protogène alias Ruhinda wari komanda w’abarwanyi kabuhariwe bayo bazwi nka ‘CRAP’. Urupfu rwa Col. Ruhinda rwamenyekanye kuri uyu wa 3 Ukuboza 2023. Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko uyu murwanyi yapfiriye mu bitaro bya Hill […]

Turabizi ko n’Abagande bafasha M23: Vital Kamerhe

Minisitiri w’ubukungu wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Vital Kamerhe, yatangaje ko ubutegetsi bw’igihugu cye buzi neza ko Abanyarwanda n’Abagande bafasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Kamerhe yabitangarije mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 1 Ukuboza 2023 ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wifuza kuyobora manda ya kabiri. Mu […]

Gahunda y’u Rwanda izadufasha kurokora za miliyari: Sunak

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko gahunda y’ubufatanye bw’igihugu cye n’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’abimukira n’iterambere ry’ubukungu izabafasha kurokora miliyari z’amapawundi. Sunak yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 1 Ukuboza 2023 ubwo yari yerekeje i Dubai mu nama ya 28 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, izwi nka COP28. Uyu muyobozi yabameneyesheje […]

Mu Rwanda mfite ifamu y’imbwa: Sina Gérard

Umushoramari Sina Gérard yatangaje ko guhorana udushya kwatumye atangira umushinga wo korora imbwa, kuri ubu akaba afite icyo yise « ifamu » yazo kandi ngo azikuramo amafaranga menshi arenze ava mu matungo menshi asanzwe. Ibi yabibwiye abanyeshuri bo muri kaminuza ya UTAB kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 ubwo biteguraga ibirori byo gusoza amasomo bizwi nka ‘graduation […]

Abana ba Twahirwa baravuga ko bahunze ngo batamutangaho ubuhamya

Abana ba Twahirwa Séraphin, Twahirwa Emmanuel Trésor na Uwiduhaye Twahirwa Olive, babwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko bahunze u Rwanda kugira ngo badatanga ubuhamya bushinja umubyeyi wabo. Twahirwa Tresor, imfura ya Twahirwa, yatanze ubuhamya tariki ya 29 Ugushyingo 2023, asobanura ko yahungiye muri Afurika y’Epfo, ati: “Ubuhungiro mbumazemo igihe, n’ubu ndacyaburimo.” Uyu […]

Umuhungu wa Munyemana yabwiye urukiko ko urubanza rwa se ari urw’ibinyoma

Umuhungu wa muganga Dr Munyemana Sosthène witwa Gustave Ngabo yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Paris ko urubanza rw’umubyeyi we ari urw’ibinyoma gusa kuko ngo nta ruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ngabo w’imyaka 41 y’amavuko yabivuze kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 ubwo yatangaga ubuhamya bushinjura umubyeyi we muri uru rukiko rwo mu Bufaransa. Nyuma […]

Komanda w’ingabo za Uganda zirwanya ADF yinubiye imihanda yo muri RDC

Komanda w’ingabo za Uganda zirwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF, Maj. Gen. Dick Olum, yatangaje ko imihanda banyuramo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ibangamira ibikorwa byazo. Umunyamakuru wa The Daily Monitor yafashe amashusho y’uburyo ibinyabiziga bigorwa no kunyura mu mihanda yo mu burasirazuba bwa RDC bitewe n’uko yuzuyemo icyondo. Aya mashusho agaragaramo abasirikare […]

Umunyamakuru Nkundineza yasabiwe gushyirwa ‘mu nzu yabugenewe’

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 yaburanye ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ubushinjacyaha bumusabira gufungirwa ahantu habugenewe. Nkundineza yageze mu rukiko ahagarariwe n’umunyamategeko umwe muri babiri bamwunganira, Me Ibambe Jean Paul, yibutsa urukiko rwisumbuye umwanzuro w’urw’ibanze umufunga by’agateganyo, avuga ko atawemera, asobanura impamvu z’ubujurire bwe zirimo […]

Urugendo rw’iminota 10 narugenze iminsi 6: Umutangabuhamya mu rubanza rwa Munyemana

Urubanza rwa muganga Dr Munyemana Sosthène uburana ibyaha jenoside mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwakomeje kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023, humvwa abatangabuhamya. Aba batangabuhamya bahurije ku kuba Dr Munyemana yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri segiteri Tumba ya Butare mu 1994, gusambanya ku gahato no kubohoza Abatutsikazi ndetse no gusahura ingo […]