Kenya: Abatarishyura ubwishingizi bw’ubuzima barakumirwa kuri serivizi 11 z’ingenzi
Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yashyizeho gahunda nshya y’ubwishingizi mu buzima izakumira abatarabwishyura kuri serivizi 11 z’ingenzi zirimo gusezeranywa imbere y’amategeko no guhabwa akazi muri Leta. Izindi serivisi bakumiriweho ni iyo: guhabwa inguzanyo ku banyeshuri, guhabwa akazi muri Leta, kwandikisha ikinyabiziga, guhabwa icyemezo cy’uko wishyuye imisoro, guhabwa pasiporo n’ibi byangombwa by’inzira, kwandikisha ubucuruzi ndetse […]
Urukiko rwasanze umugore wa Twahirwa yararubeshye
Urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwasanze umugore wa Twahirwa Séraphin, Uwimana Primitiva, yararubeshye ko baheruka kuvugana mu myaka y’1990 ubwo bari mu buhungiro muri Repubulika ya demukarasi ya Congo. Tariki ya 22 Ugushyingo 2023, Uwimana wari wagiye mu rubanza nk’umutangabuhamya ushinjura, yanze gutangira ubuhamya mu ruhame, abwira urukiko kubera impamvu zirimo umutekano we, […]
U Bwongereza burateganya guha u Rwanda andi mafaranga muri gahunda y’abimukira
Guverinoma y’u Bwongereza yemeje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari w’2023/2024 izaha iy’u Rwanda andi mafaranga yo kurufasha mu ishyira mu bikorwa rya gahunda y’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abimukira n’iterambere ry’ubukungu. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho mu biro by’Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere, Sir Matthew Rycroft, kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023, ubwo yari imbere ya komisiyo […]
Umugore wa Twahirwa ari mu kaga: Umunyamategeko
Umugore wa Twahirwa Séraphin uburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels, Uwimana Primitiva, yaba yifuza ubuhungiro mu Bubiligi nyuma yo guhamya ko umugabo wa nta kibi yigeze akora. Umunyamategeko Me Vincent Lurquin agaragaza ko abukwiye kuko ngo “ari mu kaga”. Tariki ya 23 Ugushyingo 2023, Uwimana wari mu batangabuhamya bashinjura, yatunguye […]
Kinshasa: Depite aranenga ko Tshisekedi yitwara nk’aho ikibazo cy’u Rwanda na RDC kitazakemuka

Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo, Claudel Lubaya, aranenga ko Perezida Félix Tshisekedi, ari kwitwara nk’aho umwuka mubi uri hagati y’igihugu cyabo n’u Rwanda utazarangira. Tshisekedi kuva yatangira ibikorwa byo kwiyamamaza tariki ya 19 Ukuboza 2023, abwira Abanyekongo ko u Rwanda rwateye igihugu cyabo mu burasirazuba kandi ko abakandida batarwamagana […]
Kwa Basabose mu Bubiligi bafite amabendera y’u Rwanda ya kera: Ubuhamya
Urubanza rwa Basabose Pierre ubwo rwari rukomeje kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, umutangabuhamya yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu rugo rw’uyu muburanyi mu Bubiligi haba amabendera y’u Rwanda ya kera. Basabose wabaye umucuruzi muri Kigali na Twahirwa Séraphin wabaye Perezida w’Interahamwe muri Gikondo, bari kuburanira muri uru rukiko guhera tariki ya 9 Ukwakira […]
Se w’umwana uherutse kuri Perezidansi aratakamba ngo umugore we afungurwe
Izabitegeka Innocent, umubyeyi w’umwana witwa Ishimwe Innocent uherutse kujya ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, asaba gufashwa kujyanwa mu ishuri rya FC Bayern Munich, aratakamba asabira umugore we gufungurwa. Izabitegeka na Ishimwe bagiye kuri Perezidansi tariki ya 21 Ugushyingo 2023, basobanura ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamukuye ku rutonde rw’abana bagomba kujya […]
Ntabwo icyerekezo kizongera gukoreramo ikigo kimwe gitwara abagenzi: Minisitiri Gasore
Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy, yatangaje ko bitandukanye n’ibisanzwe, icyerekezo kimwe kitazongera gukoreramo ikigo kimwe gitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Ibi yabitangarije kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, ubwo yasobanuraga amabwiriza mashya yasohotse arebana n’uburyo bwo gutwara abagenzi, yitezweho gukemura bimwe mu bibazo bahura na byo birimo gutegereza imodoka igihe kinini. […]
‘Ari njye, ari Kagame ni nde ushaka ubutabera?’ Ikibazo cyabarijwe mu rubanza rwa Munyemana
Umutangabuhamya mu rubanza rwa muganga Dr Munyemana Sosthène uburana mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa yabajije umunyamategeko wamubajije niba koko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aha abatangabuhamya amafaranga ngo bajye gushinja abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Iki kibazo cyabajijwe n’umunyamategeko wunganira abaregera indishyi nyuma y’aho abunganira Dr Munyemana bamaze iminsi bagaragaza ko […]
RCS irahakana gufata CG (Rtd) Gasana mu buryo bwihariye
Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, RCS, rurahakana gufata mu buryo bwihariye umufungwa CG (Rtd) Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda na Guverineri w’intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba. Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 26 Ukwakira 2023 rwatangaje ko rwataye Gasana muri yombi, rumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite n’icyo gusaba […]