Gén. Maj. Ndindiliyimana yabwiye urukiko ko Twahirwa yari mu Nterahamwe zitwaraga nabi
Général Major Ndindiliyimana Augustin wayoboye jandarumori y’u Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko Twahirwa Séraphin yari mu Nterahamwe zarangwaga n’imyitwarire mibi. Ndindiliyimana ubarizwa mu Bubiligi nyuma y’aho urukiko rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda rwamugize umwere ku byaha bya jenoside, yatanze ubuhamya mu rubanza […]
Itegeko rya Perezida Ruto ryo gukata ku mushahara wa buri mukozi ryateshejwe agaciro
Urukiko rukuru rwo muri Kenya rwatesheje agaciro itegeko rya Perezida William Ruto ryo gukata ku mushahara mbumbe wa buri mukozi wa Leta amafaranga 1.5% kugira ngo ashyirwe muri gahunda yo gufasha abaturage kubona inzu zijyanye n’ubushobozi bwabo. Iyi gahunda yatangiye muri Nyakanga 2023, gusa ntiyavuzweho rumwe mu Banyakenya kuko hari abavugaga ko ari umutwaro ku […]
Umunyamakuru wavuzwe mu rubanza rwa Bunyoni yashyize hanze amabanga ku rupfu rwa Nkurunziza

Umunyamakuru Bob Rugurika wavuzwe n’ubushinjacyaha mu rubanza rwa Général Alain Guillaume Bunyoni ko bateguranye umugambi wo gukura Perezida Evariste Ndayishimiye ku butegetsi bw’u Burundi, arahamya ko Pierre Nkurunziza yapfuye arozwe. Ubushinjacyaha buherutse kuvuga ko Bunyoni yahaye Rugurika amafaranga kugira ngo amufashe kunoza uyu mugambi, ariko uyu Jenerali we yisobanuye ko ayo yamuhaye yari ayo kugira […]
EALA irahamya ko EAC idashobora gukura ingabo muri RDC zitarabona izizisimbura
Inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EALA, yatangaje ko ingabo zawo ziri mu butumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo zidashobora kuvayo mu gihe zitarabona izizisimbura. Ibi ni Perezida wa EALA, Ntakirutimana Joseph, wabimenyesheje abanyamakuru i Kigali kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023, ubwo bamubazaga ku gihe izi ngabo zizasubirira mu […]
Inshuti ya Kajuga Robert yasobanuye uko Twahirwa yarashe benshi, Habyarimana amaze gupfa
Mucanda Vital alias Kivumbi wari inshuti ikomeye ya Kajuga Robert wabaye Perezida w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu yasobanuriye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi uko Twahirwa Séraphin yarashe abantu benshi ubwo yari amaze kumenya ko indege ya Habyarimana Juvénal ihanuwe. Abatangabuhamya batandukanye bumvikanye muri uru rukiko kuva urubanza rwatangira tariki ya 9 Ukwakira 2023, bagiye […]
Uwarokotse jenoside yasobanuriye urukiko uko yagizwe umugore afite imyaka 11
Urubanza rwa Dr Munyemana Sosthène uburana ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, rwakomeje kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 humvwa ubuhamya. Ubuhamya bwa mbere bwumviswe ni ubw’umugore w’imyaka 40, akaba ari mu batangabuhamya b’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwe mu baregera indishyi. Uyu mutangabuhamya […]
Inteko ya EAC yatangaje ko itakwivanga mu bibazo by’u Rwanda na RDC

Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EALA), Ntakirutimana Joseph, yatangaje ko we na bagenzi be badashobora kwivanga mu bibazo by’umutekano biri ku rwego rwa Repubulika ya demukarasi ya Congo n’u Rwanda. Ibi yabivuze kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yabazwaga ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na […]
U Rwanda na RDC birashimirwa uko biri kwitwara mu kibazo cy’impunzi
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, rirashimira u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo ku buryo byakiriye impunzi z’Abanyekongo n’iz’Abanyarwanda no kuba byariyemeje gufasha izifuje gutaha. Ni nyuma y’aho ibihugu byombi bihuriye mu biganiro byiga ku kibazo cy’izi mpunzi, byabereye i Nairobi muri Kenya tariki ya 23 n’iya 24 Ugushyingo 2023, ku butumire […]
Abavandimwe ba Twahirwa babwiye urukiko ko nta ruhare rwe bazi muri jenoside
Abavandimwe ba Twahirwa Séraphin, Nyirasafari Espérance, Nkuyinzira Jean Baptiste na mwene se Ruzindana Tharcisse babwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko nta ruhare rwe bazi muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urubanza rwa Twahirwa Séraphin rwakomeje tariki ya 24 Ugushyingo 2023, aburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara. Humviswe ubuhamya bw’abarimo aba bavandimwe be babiri […]
Biden ari gucungira hafi ivugururwa ry’amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, ari gucungira hafi ivugururwa ry’amasezerano ya guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza mu gihe byitezwe ko ashobora kujyana no kwikura mu bubasha bw’urukiko rw’i Burayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Urukiko rw’ikirenga rwo mu Bwongereza tariki ya 15 Ugushyingo 2023 rwatesheje agaciro gahunda y’iki gihugu yo kohereza abimukira mu […]