Impyisi zakamejeje ziri guca ibintu Addis Ababa

Ikigo gishinzwe inyamaswa muri Ethiopia kiri kuyobora ibikorwa by’itsinda ry’abahigi barimo guhiga no kwica impyisi hafi y’umurwa mukuru, Addis Ababa. Ni nyuma y’uko ibitero by’izo ‘mahuuma’ ku bantu byiyongereye cyane muri uwo mujyi n’inkengero zawo. Mu myaka ibiri ishize, abantu umunani i Addis Ababa bishwe na za ‘bihehe’, nkuko Banki Budamo, wo mu kigo Ethiopian […]

Burkinafaso yirukanye Manzi ishinja kuvugana n’imitwe y’iterabwoba

Ubuyobozi bwa Burkina Faso bwirukanye Intumwa ya Loni muri icyo gihugu, Barbara Manzi, asabwa kuva mu gihugu ashinjwa amagambo ngo aherutse kuvuga ko “Muri Burkinafaso mu minsi iri imbere hazaba imvurururu n’umutekano mike” ndetse ko avugana n’imitwe y’iterabwoba yazahaje igice cy’icyo gihugu. Ibi birego byose byavuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Burkinafaso, Olivia Rouamba. Avuga […]

Inka 11 zibwe muri Tanzania zabonetse i Nyagatare

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, avuga ko abagabo batatu baherutse kwiba inka 11 mu Karere ka Cyerwa mu Ntara y’Akagera, muri Tanzania, bakazishyira mu Kagari ka Cyamunyana ko mu murenge ayobora. Gitifu Bagabo yabwiye RBA ati “Inka 11 nizo zibwe muri District ya Cyerwa, muri Tanzania mu ntara ya Karagwe, tariki […]

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen. Mbadi Mbasu yarusimbutse

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Lt. Gen. Wilson Mbadi Mbasu, yarusimbutse mu ijoro ryo kuwa 22 rishyira 23 Ukuboza 2022, ubwo yari avuye mu nama ku biro bikuru bya gisirikare ahitwa Mbuya muri Kampala, imodoka yari itwawe n’umuntu utatangajwe igashaka kwambara iyo yari arimo, urufaya rw’amasasu rw’inkorokoro zimurinda rukahagoboka. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa […]

Umusirikare wa FARDC wahondaguwe azizwa kuba Umututsi yagaragaye ari intere

Umusirikare wa FARDC wagaragaye yafashwe mu mashati n’abaturage bamutuka ngo ni Umunyarwanda, hagaragaye andi mashusho bamaze kumukubita bamukomerekeje ari kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru bigaragara ko yagizwe intere. Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter na Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa yamagana akarengane kari gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, yagaragazaga […]

M23 ‘yashyizeho’ ubuyobozi bushya mu duce yigaruriye

Ubuyobozi bukuru wa M23 bakomeje gushyiraho abantu bayobora ibice uyu mutwe wafashe. Kuri uyu wa Gatatu Taliki 21, Ukuboza, 2022 hashyizweho abazayobora agace ka Rubare kari muri Rutshuru. Radio Okapi ivuga ko muri aka gace, hashyizweho kandi umuyobozi w’umujyi, umwungirije, umunyamabanga, ushinzwe isuku n’isukura ndetse n’umuyobozi w’umuco gakondo. Mu Mijyi minini nka Kiwanja, M23 yahashyize […]

La Haye: Umutangabuhamya yahishuye gahunda Kabuga yari afite kuri RTLM

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda ryakomeje kuri uyu wa kane, humvwa abatangabuhamya babiri bamushinja bavuga ko bahoze baturanye na we ku Kimironko i Kigali. Umutangabuhamya w’umugabo kuri uyu wa Kane yabwiye urukiko ko yari aturanye na Kabuga ku Kimironko, na we yamushinje, avuga ko yabonye Interahamwe zabaga […]

Hari imiryango yasabye EU guhagarika inkunga yageneye RDF

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu y’Iburayi yasabye umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) guhagarika inkunga uha igisirikare cy’u Rwanda, igishinja gufasha umutwe wa M23. Mu ibaruwa ifunguwe, iyo miryango yasabye EU kwamagana “kumugaragaro kandi ikomeje” ubufatanye bwose n’imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo, “by’umwihariko ubufasha u Rwanda ruha M23”. U Rwanda ntacyo ruratangaza ku byasabwe n’iyi miryango. […]